Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


33

Ikishongoro kirata ububasha n’ububyeyi by’Uhoraho33.1 . . . ububyeyi bw’Uhoraho: umuririmbyi wa zaburi arashishikariza abayoboke bose bafite umutima uboneye kwifatanya na we ngo bamusingize (1–5). Uhoraho yaremye ijuru n’isi abikoranye ububasha (6–9), none ubu ahoza ijisho ku batuye isi, akaburizamo imigambi y’abagiranabi kandi agakiza abamwiringira (10–22).

1Ntungane, nimukomere amashyi Uhoraho!

Abantu b’umutima uboneye bakwiye kumusingiza.

2Nimusingize Uhoraho mucuranga icyembe,

munamucurangire inanga y’imirya cumi.

3Nimumuririmbire indirimbo nshya,

mumucurangire binoze muranguruye amajwi!

4Kuko ijambo ry’Uhoraho ari intagorama,

n’ibikorwa bye byose bikaba indahinyuka.

5Akunda ubutungane n’ubutabera,

isi yuzuye ineza y’Uhoraho.

6Ijuru ryaremwe n’ijambo ry’Uhoraho,

umwuka we uhanga ingabo zaryo zose.

7Amazi y’ibiyaga ayagomerera hamwe,

inyanja azikoranyiriza mu bigega.

8Isi yose nitinye Uhoraho,

abayituye bose bamugirire ubwoba.

9Kuko ibyo avuze byose biraba,

yategeka, byose bikabaho.

10Uhoraho yaburijemo imigambi y’amahanga,

ibitekerezo by’imiryango abihindura ubusa.

11Nyamara umugambi w’Uhoraho ugumaho iteka ryose,

n’ibitekerezo by’umutima we bigahoraho,

uko ibihe bigenda biha ibindi.

12Hahirwa ihanga Uhoraho abereye Imana,

hahirwa umuryango yitoreye ngo ube imbata ye!

13Uhoraho arebera mu bushorishori bw’ijuru,

akabona bene muntu bose.

14Aho atetse ijabiro mu ngoro ye,

ahoza ijisho ku batuye isi bose;

15ni we wenyine mubaji w’imitima yabo,

kandi akamenya ibyo bakora byose.

16Nta mwami ukizwa n’uko afite ingabo nyinshi,

nta n’intwari irengerwa n’uko ifite imbaraga.

17Kwiringira ifarasi y’urugamba, ni ukwibeshya,

imbaraga zayo zose si zo zitabarura.

18Ahubwo ni Uhoraho uragira abamwubaha,

akita ku biringira impuhwe ze,

19kugira ngo abakize urupfu,

anababesheho mu gihe cy’inzara.

20Twebwe rero twizigiye Uhoraho;

ni we buvunyi bwacu n’ingabo idukingira.

21Ibyishimo biri mu mutima wacu ni we bikomokaho,

amizero yacu akaba mu izina rye ritagatifu.

22Uhoraho, ineza yawe iraduhoreho,

nk’uko amizero yacu agushingiyeho.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda