Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


136

Ibisingizo byo gushimira Uhoraho136.0 . . . gushimira Uhoraho: ni zaburi yo gushimira no gusingiza Uhoraho we Mana yaremye ibiriho byose (1–9), kandi akaba yaravanye umuryango we mu Misiri kugira ngo awutuze mu gihugu yawusezeranyije (10–26). Buri gitero kiririmbwa n’utera, naho imbaga ikikiriza igira iti «Kuko urukundo rwe ruhoraho iteka».

1Alleluya!

Nimushimire Uhoraho, kuko ari umugwaneza,

kuko urukundo rwe ruhoraho iteka.

2Nimushimire Imana isumba izindi zose,

kuko urukundo rwe ruhoraho iteka.

3Nimushimire Umutegetsi w’abategetsi,

kuko urukundo rwe ruhoraho iteka.

4Ni we wenyine wakoze ibintu by’agatangaza,

kuko urukundo rwe ruhoraho iteka,

5arema ijuru abigiranye ubuhanga,

kuko urukundo rwe ruhoraho iteka,

6akomeza ubutaka hejuru y’amazi,

kuko urukundo rwe ruhoraho iteka.

7Ni we wahanze imuri nini,

kuko urukundo rwe ruhoraho iteka,

8arema izuba ngo rigenge amanywa,

kuko urukundo rwe ruhoraho iteka,

9arema ukwezi n’inyenyeri ngo bigenge ijoro,

kuko urukundo rwe ruhoraho iteka.

10Ni we washegeshe Misiri yica uburiza bwayo,

kuko urukundo rwe ruhoraho iteka,

11maze ahavana Abayisraheli,

kuko urukundo rwe ruhoraho iteka,

12abigiranye ububasha n’ukuboko kureze,

kuko urukundo rwe ruhoraho iteka.

13Ni we wasatuyemo kabiri inyanja y’Urufunzo,

kuko urukundo rwe ruhoraho iteka,

14maze ayinyuzamo Abayisraheli,

kuko urukundo rwe ruhoraho iteka,

15ayirohamo Farawo n’ingabo ze,

kuko urukundo rwe ruhoraho iteka.

16Nuko yiyoborera umuryango we mu butayu,

kuko urukundo rwe ruhoraho iteka,

17abatsindira abami bakomeye cyane,

kuko urukundo rwe ruhoraho iteka,

18arimbura abami b’ibihangange,

kuko urukundo rwe ruhoraho iteka,

19barimo Sihoni, umwami w’Abahemori,

kuko urukundo rwe ruhoraho iteka,

20na Ogi, umwami wa Bashani,

kuko urukundo rwe ruhoraho iteka.

21Maze ibihugu byabo abibahaho umunani,

kuko urukundo rwe ruhoraho iteka,

22umunani yageneye Israheli, umuyoboke we,

kuko urukundo rwe ruhoraho iteka.

23Ni we watwibutse igihe twari ducishijwe bugufi,

kuko urukundo rwe ruhoraho iteka,

24maze atugobotora abanzi bacu,

kuko urukundo rwe ruhoraho iteka.

25Ibiremwa byose abiha ikibitunga,

kuko urukundo rwe ruhoraho iteka.

26Nimushimire Imana iganje mu ijuru,

kuko urukundo rwe ruhoraho iteka!

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda