Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


135

Igisingizo cy’Uhoraho Umwami wa byose135.0 . . . Uhoraho umwami wa byose: iyi ndirimbo y’igisingizo igizwe rwose n’imirongo yavanywe muri Z 115,4–10 no muri Z 136,10.17–20, ndetse no mu zindi.

1Alleluya!

Nimusingize izina ry’Uhoraho,

nimumusingize, bagaragu b’Uhoraho,

2mwebwe abahora mu Ngoro y’Uhoraho,

mu bikari by’Inzu y’Imana yacu.

3Nimusingize Uhoraho, kuko ari umunyampuhwe,

nimuririmbe izina rye, kuko ari umugwaneza.

4Koko Uhoraho yihitiyemo Yakobo,

Israheli ayigira inyarurembo ye.

5Jyewe nzi neza ko Uhoraho ari igihangange,

ko Umutegetsi wacu asumba ibigirwamana byose.

6Icyo Uhoraho ashatse cyose, aragikora,

ari mu ijuru, ari no mu nsi,

ari mu nyanja, ari n’ikuzimu . .

7Atumburutsa ibicu abivanye iyo gihera,

akarekura imirabyo imvura ikagwa,

akabyutsa imiyaga mu ndiri yayo.

8Ni we warimbuye ibyavutse uburiza mu Misiri,

ari ubw’abantu, ari n’ubw’amatungo.

9Yohereje ibimenyetso n’ibitangaza,

iwawe mu Misiri nyir’izina,

arwanya Farawo n’abagaragu be bose.

10Ni we watsinze amahanga menshi,

yica n’abami b’ibihangange,

11barimo Sihoni, umwami w’Abahemori,

na Ogi, umwami wa Bashani,

n’ingoma zose za Kanahani;

12nuko igihugu cyabo agitangaho umunani,

umunani yageneye Israheli, umuryango we.

13Uhoraho, izina ryawe rizavugwa iteka,

uzahora wibukwa n’imbyaro zose,

14kuko Uhoraho arenganura umuryango we,

akagirira impuhwe abagaragu be.

15Ibigirwamana by’amahanga ni feza na zahabu,

ni ibintu byabumbwe n’intoki za muntu.

16Bifite umunwa, ariko ntibivuge,

bikagira amaso, ariko ntibibone;

17bifite amatwi, ariko ntibyumve,

nta mwuka na busa ubiva mu kanwa!

18Ababikoze barakamera nka byo,

kimwe n’ababyiringira bose!

19Mwebwe abo mu nzu ya Israheli, nimusingize Uhoraho,

mwebwe abakomoka kuri Aroni, nimusingize Uhoraho,

20mwebwe abo mu bwoko bwa Levi, nimusingize Uhoraho,

mwebwe abatinya Uhoraho, nimusingize Uhoraho!

21Uhereye i Siyoni nihasingizwe Uhoraho,

we uganje muri Yeruzalemu!

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda