Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


116

Umuvugo ushimira Imana nyuma y’ibyago116.0 . . . nyuma y’ibyago: umuhimbyi w’iyi zaburi amaze guhonoka icyago cyari kumuhitana, none ubu arashimira Imana, kandi akayemerera mu ruhame ko azarangiza amasezerano yayigiriye: azayiturira mu Ngoro yayo igitambo cyo kuyishimira (17–19), maze «azashyire ejuru inkongoro y’umukiro» (13), ari byo kuvuga ko azayihereza divayi ho ituro, rigaseswa iruhande rw’urutambiro baturiraho ibitambo.

1Alleluya.

Icyo nkundira Uhoraho,

ni uko yumva ijwi ryanjye iyo mutakambiye,

2maze akunama, akantega amatwi;

mu buzima bwanjye bwose sinzareka kumwiyambaza.

3Ingoyi z’urupfu zari zamboshye,

imirunga y’ikuzimu yari yanjishe,

ishavu n’agahinda byari byanyishe,

4maze niyambaza izina ry’Uhoraho,

nti «Uhoraho, kiza amagara yanjye!»

5Uhoraho ni umunyampuhwe n’intarenganya,

koko Imana yacu ni Nyir’imbabazi!

6Uhoraho aragira ab’intamenyekana;

nari umunyantege nke, maze arantabara.

7Mutima wanjye, subira mu gitereko maze utuze,

kuko Uhoraho yakugiriye neza cyane!

8Ubwo amagara yanjye wayakuye mu nzara z’urupfu,

amaso yanjye ukayarinda amarira,

n’ibirenge byanjye ukabirinda gutsitara,

9nzakomeza gutunganira Uhoraho

ku isi y’abazima.

10Nagumanye icyizere, ndetse n’igihe navugaga nti

«Ndi umunyabyago bikabije!»

11Namara kugera kure kubi, nkajya mvuga nti

«Abantu bose ni ababeshyi!»

12Ibyiza byose Uhoraho yangiriye,

rwose nzabimwitura nte?

13Nzashyira ejuru inkongoro y’umukiro,

kandi njye niyambaza izina ry’Uhoraho;

14nzarangiza amasezerano nagiriye Uhoraho

imbere y’iteraniro ry’umuryango we wose.

15Koko Uhoraho ababazwa

n’urupfu rw’abayoboke be!

16None rero, Uhoraho, wagiriye ko ndi umugaragu wawe,

umugaragu wawe wabyawe n’umuja wawe,

maze umbohora ku ngoyi!

17Nzagutura igitambo cy’ishimwe,

kandi njye niyambaza izina ry’Uhoraho;

18nzarangiza amasezerano nagiriye Uhoraho,

imbere y’iteraniro ry’umuryango we wose,

19mu ngombe z’Ingoro y’Uhoraho,

muri wowe nyirizina, Yeruzalemu!

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda