Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


115

Umuvugo wogeza Imana nyakuri115.0 . . . Imana nyakuri: abayoboke b’Imana y’ukuri, kabone n’aho baba rwagati mu bantu basebya Imana ya Israheli (2) bakanasenga ibigirwamana bikoreye muri zahabu na feza, ntibagomba kurarurwa n’ayo mashusho kandi na yo ubwayo atibereyeho (4–8); ahubwo bakwiye kwiringira Uwaremye ijuru n’isi wenyine (3), we uzasendereza umugisha ku muryango yihitiyemo kuva kera (9–18).

1Nta bwo ari twebwe, Uhoraho, nta bwo ari twebwe,

ahubwo ni izina ryawe ukwiye guhesha ishema,

kubera urukundo n’ubudahemuka ugira.

2Ni iki cyatuma amahanga avuga

ngo «Mbese Imana yabo iba hehe?»

3Imana yacu iba mu ijuru,

icyo ishatse cyose ikagikora.

4Ibigirwamana byabo si ikindi, ni feza na zahabu,

ni ibintu byabumbwe n’intoki za muntu.

5Bifite umunwa, ariko ntibivuge,

bikagira amaso, ariko ntibibone;

6bifite amatwi, ariko ntibyumve,

bikagira amazuru, ariko ntibihumurirwe;

7bifite ibiganza, ariko ntibikorakore,

bikagira n’ibirenge, ariko ntibigende;

nta jwi na busa riva mu muhogo wabyo.

8Ba nyir’ukubihanga barakamera nka byo,

kimwe n’ababyiringira bose.

9Naho mwebwe, bana ba Israheli, nimwiringire Uhoraho:

ni we muvunyi wanyu n’ingabo ibakingira!

10Abo mu nzu ya Aroni, nimwiringire Uhoraho:

ni we muvunyi wanyu n’ingabo ibakingira!

11Namwe abatinya Uhoraho, nimwiringire Uhoraho:

ni we muvunyi wanyu n’ingabo ibakingira!

12Uhoraho aratuzirikana, azaduha umugisha!

azaha umugisha inzu ya Israheli,

azaha umugisha inzu ya Aroni,

13azaha umugisha abatinya Uhoraho,

abaciye bugufi kimwe n’abakomeye.

14Uhoraho arabahe kugwira,

mwebwe n’abana banyu!

15Murakagira umugisha w’Uhoraho,

we waremye ijuru n’isi!

16Ijuru ni ijuru ry’Uhoraho,

naho isi yayigabiye bene muntu.

17Abapfuye si bo basingiza Uhoraho,

bo bamanukira mu gihugu cy’ubujunjame;

18naho twebwe abazima, turasingiza Uhoraho,

kuva ubu ngubu ukazageza iteka ryose.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda