Igitabo cy’Imigani
IJAMBO RY’IBANZE
Iki gitabo cyitwa «Imigani ya Salomoni, mwene Dawudi, umwami wa Israheli» (1,1); ahandi bakatubwira ko gikubiyemo «Imigani ya Salomoni» (10,1), . . . «uko yakusanyijwe n’abantu ba Hezekiya, umwami wa Yuda» (25,1). Salomoni nanone, ni wa mwami w’ikirangirire cyane, bose baratiraga ubuhanga bwe. Bavugaga ko yaciye imigani 3000 (1 Bami 5,12), kandi bose bakibuka n’uko umwamikazi w’i Saba ubwe yamugendereye, aje gutangarira ubuhanga bwe (1 Bami 10,1–13). Rero, birashoboka rwose ko imigani myinshi yakusanyirijwe muri iki gitabo, ikomoka koko kuri Salomoni. Nyamara ariko yose si iye, kuko hari aho batangira bavuga bati «Nimutege amatwi amagambo y’abanyabuhanga» (22,17); ahandi bakongera ngo «Izi na zo ni inama z’abanyabuhanga» (24,23); naho ahandi bati «Ngaya amagambo ya Aguri» (30,1). Imigani n’incamarenga by’ubuhanga bikubiye muri iki gitabo (mu mitwe 10–31), bikomoka rero henshi, kandi bimwe muri byo ni ibya kera. Nyamara nyuma y’ijyanwabunyago iyo migani bayitangije ijambo ry’ibanze rirerire cyane (imitwe 1–9), riturondorera kamere y’ubuhanga n’akamaro kabwo.
1. Uko igitabo giteye
Iki gitabo cyagabanywamo ibi bice bikurikira:
1. Inyigisho z’ibanze (1–9) — Umubyeyi aragira umwana we inama z’ubuhanga, akamutoza kwirinda ubucucu n’ingeso mbi; ndetse n’ubuhanga ubwabwo bugafata ijambo kugira ngo bwisobanure.
2. Igice cya mbere cy’imigani ya Salomoni (10—22,16). — Kirimo imigani migufi 375. Dusangamo inama zifasha umuntu kubaho neza no kubanira abandi uko bikwiye. Muri iyo migani kandi, n’Imana ivugwamo, n’ubwo atari kenshi cyane: bageraho bakibutsa ibiyishimisha, ari byo ubudahemuka, ubugwaneza n’ukwicisha bugufi k’umuntu. Ngizo zimwe mu ngeso nziza ihembera umuntu, naho ingeso mbi ikazanga urunuka.
3. Imigani ya mbere y’abanyabuhanga (22,17—24,22) — Aka gace kagizwe n’imigani 30 isumbya uburebure iya Salomoni. Inyigisho ziyirimo ntaho zitandukaniye n’iz’iyibanziriza.
4. Indi migani y’abanyabuhanga (24,23–34) — Aka gace kagizwe n’imigani itandatu gusa.
5. Igice cya kabiri cy’Imigani ya Salomoni (25–29) — Kirimo indi migani migufiya 128.
6. Amagambo ya Aguri (30,1–14).
7. Imigani y’imibare (30,15–33).
8. Amagambo ya Lemuweli (31,1–9).
9. Umwanzuro: igisingizo cy’umugore w’umutima (31,10–31).
2. Igitabo cy’imigani n’Ivanjili
Inyigisho zo muri iki gitabo, akenshi dusanga zitanganya agaciro n’izo Yezu Kristu aduha, we Buhanga buhebuje bw’Imana. Ni koko, ahanini bakitugiramo inama yo gukora icyiza kubera indonke tugifiteho, no kugira ngo twitungire iby’isi mu mahoro. Ariko se, kugenza dutyo twavuga ko bidakwiye rwose ? Oya, kuko hari n’izindi mpamvu zidutera gukora icyiza: imigani itari mike idushishikariza kugira neza ku buntu, tubitewe n’urukundo dufitiye Imana na mugenzi wacu. Ndetse imwe n’imwe muri yo, itugeza rwose ku nyigisho duhabwa n’Ivanjili. Urugero: «Ukandamiza utishoboye aba atutse Iyamuremye, naho ugirira impuhwe umukene aba ayubashye» (Imig 14,31; gereranya na Mt 26,40; reba na Imig 15,8; 19,17; 20,22 . . . ).
Igitabo cy’Imigani kitwibutsa rero, ko nta wahamya ko yabaye umuyoboke nyawe w’Imana, niba atabanje kuba umuntu w’inyangamugayo mu mibereho isanzwe ya buri munsi. Ni yo mpamvu izatuma twebwe abakristu b’iki gihe tudahwema kubahiriza ibyo bitekerezo n’inyigisho z’abanyabuhanga ba Israheli; kandi izo nama za kera ntizizabura kutugirira akamaro.
