Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


1

1Imigani ya Salomoni, mwene Dawudi, umwami wa Israheli.

2Iyi migani igamije kwigisha ubuhanga n’ubumenyi, no gusobanura amagambo aboneye. 3Igamije gutoza uburere nyakuri burangwa n’ubutabera, ubutungane n’umurava. 4Ab’ibihubutsi ibaha kwitonda, abasore ikabaha kumenya no guhumuka. 61.6 . . . : uyu murongo wa 6 ubanjirije uwa 5, kuko mu by’ukuri ari wo mwanya wawo. Igamije kandi kungura ubwenge bwo gusobanukirwa n’imigani n’amarenga, ibiganiro by’abanyabuhanga hamwe n’inshoberamahanga zabo. 5Umuhanga nayumva aziyungura ubumenyi, naho umunyabwenge abonereho uko ayobora abandi.

7Gutinya Uhoraho1.7 gutinya Uhoraho: igitinyiro umuntu agomba kugirira Uhoraho, gisobanura byinshi. Aho iryo jambo ryasobanura gutinya igihano cy’Imana ni hake cyane. Ahubwo ryibanda ku myifatire ivuye ku mutima umuntu agomba kugira imbere y’Uwamuremye: nko kumwubaha, kumusenga, kumwumvira kugeza aho umwiyegurira, ukamukunda kuruta byose. Koko rero, kugirira Uhoraho igitinyiro ni intangiriro y’ubuhanga. (Imig 9,10; 15,33; Yobu 28,28; Zab 111,10), bikaba n’indunduro yabwo (Sir 1,18; 19,20; 25,10–11; 40,25–27). ni ryo shingiro ry’ubumenyi, naho abasazi bahinyura ubuhanga n’uburere.

I. AKAMARO K’UBUHANGA

Ni ngombwa kwirinda inama z’abagome

8Mwana wanjye1.8 Mwana wanjye: umunyabuhanga arabwira umwigishwa we, mbese nk’umubyeyi ubwiriza umwana we; koko kandi mu ngo ni ho abana batangirira gutozwa ibyerekeye ubuhanga., ujye wumva inyigisho za so, kandi ntugahinyure icyo nyoko agutoza; 9bizakubera nk’ikamba ry’ineza ku mutwe, cyangwa urunigi rwiza mu ijosi ryawe.

10Mwana wanjye, abagome nibashaka kukoshya, uzange! 11Bazagushuka bati «Ngwino tureme igico, tumene amaraso, umwere tumugwe gitumo nta mpamvu; 12tuzamurigisa ari mutaraga nk’uzimiriye ikuzimu, agende wese nk’uwo bahambye! 13Tuzaronka ibyiza by’amoko menshi, amazu yacu tuyuzuze iminyago. 14Nawe uzagira uruhare rwawe, twese tuzasangire iryo yabo.» 15Mwana wanjye, ntuzabakurikire, uzirinde guca mu mayira banyuzemo, 16kuko bashingura intambwe bagamije ikibi, bakihutira kumena amaraso. 17Ni byo, nta cyo bimaze gutega inyoni, kandi zose ziruzi umutego1.17 ziruzi umutego: nk’uko inyoni zibonye umutego zirinda kuwugwamo, ni ko n’umusore weretswe ububi bwo kugendana n’abagome agomba kuba inyaryenge, akabagendera kure.! 18Ariko bo, barema ibico, nyamara amaraso bagambiriye kuzamena ni ayabo bwite kandi babe ari bo bafatirwa mu mutego wabo! 19Nguko uko bigendekera umuntu wese urarikira iminyago: ageza n’aho yinyaga ubuzima bwe bwite.

Inama n’impanuro z’ubuhanga

20Ubuhanga buvugira1.20 ubuhanga buvugira: aha ngaha ubuhanga buragereranywa n’umuhanuzikazi; kimwe na we buzenguruka imihanda yose y’umugi, bukararika abaturage bawo bose ngo baze bumve inyigisho zabwo. Ni ngombwa rero kwihatira kuzakira inzira zikigendwa, kuko kugirira Uhoraho igitinyiro, ari byo byonyine bibeshaho. ahagaragara, bugatera hejuru mu mayira yose; 21ijwi ryabwo rikarenga hejuru y’andi yose, rigahamagarira hafi y’imiryango y’umugi, rigira riti 22«Yemwe, mwa bihubutsi mwe, muzaba ibicucu kugeza ryari? Abapfayongo bazishimira guseka ubusa kugeza ryari? Naho se injiji zo zizanga ubwenge kugeza ryari? 23Nimugarukire amabwiriza yanjye! Dore, ngiye kubasakazaho umwuka wanjye, mbamenyeshe amagambo yanjye. 24Kubera ko nabahamagaye mukananira, nkabahereza ikiganza ntihagire n’umwe ucyitaho, 25mukamaganira kure inama zanjye kandi mukanga amabwiriza yanjye, 26nanjye rero nzabashungera amakuba nabagwirira. Koko, nzabaseka igihe icyago kizaba cyabugarije; 27cyabateye nk’inkubi y’umuyaga, amakuba yabayogoje nka serwakira, agahinda n’ishavu bibashengura.

28Ubwo nyine bazampamagara, ariko sinzitaba; bazanshakashaka ariko ntibazambona. 29Kubera ko banze kujijuka, ntibahitemo gutinya Uhoraho, 30bakanga inama zanjye, kandi bagasuzugura amabwiriza yanjye, 31ni cyo gituma bazarya imbuto z’ingeso zabo, bagahazwa n’imigambi yabo mibi. 32Ab’ibihubutsi bazira kutumva inama, kandi bakicwa no kwishongora. 33Ariko untega amatwi, agira amahoro, akaba mu ituze kure y’impungenge z’icyago.»

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda