Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


4

Gushakashaka ubuhanga ni byo ntangiriro yabwo

1Bana, nimwumve inyigisho y’umubyeyi, mwihatire kumenya ubwenge icyo ari cyo. 2Ni koko, inyigisho nabahaye ni ingirakamaro: ntimuzarenge ku byo nabatoje. 3Nanjye, data namubereye umwana mwiza, naho mama yankundaga nk’umuhungu w’ikinege. 4Nuko data akanyigisha, agira ati «Umutima wawe ujye wibuka amagambo yanjye, ukurikize amabwiriza yanjye, maze bizakuviremo kubaho. 5Jya wunguka ubuhanga, wunguke ubwenge; ntukabyirengagize, ngo uce ukubiri n’amagambo yanjye. 6Ntuzatatire ubuhanga, buzakuragira; uzabukunde, buzakurinda. 7Ujye ushakashaka ubuhanga: ni byo ntangiriro yabwo. Ujye ushakashaka ubwenge wifashishije ibyo utunze byose! 8Uzabupfumbate, buzagukuza; nubuhobera buzaguhesha icyubahiro. 9Buzakwambika umutamirizo w’ineza ku mutwe, bukwambike ikamba ry’ikuzo.»

Kwirinda inzira y’abagome

10Mwana wanjye, tega amatwi, wakire amagambo yanjye, bizaguha kuramba umare imyaka myinshi. 11Nakuyoboye mu nzira y’ubuhanga, ngutoza inzira y’ukuri. 12Nta kizakubogamira mu rugendo rwawe, kandi niwiruka ntuzatsikira. 13Uzatsimbarare ku burere bwawe, ntuzabute, ahubwo uzabukomeze, kuko ari bwo buzima bwawe! 14Ntuzakurikire inzira y’abagome, cyangwa ngo uce mu nzira y’abagizi ba nabi. 15Uzahirinde, ntuzahanyure! Uzabyihunze uboneze ahandi! 16Kuko bo batajya basinzira, batabanje gukora ikibi, ntibagoheka batagize uwo bagusha. 17Koko rero umugati barya ni umwibano, na divayi banywa bayikesha urugomo.

18Inzira y’intungane yo, ni nk’umuseke ukebye ugatangaza kugeza ku manywa y’ihangu; 19naho inzira y’abagome ni nk’umwijima, ntibaba bazi icyo bari butsikireho.

Gutsimbarara ku myifatire myiza

20Mwana wanjye, witondere amagambo yanjye, utege amatwi ibyo nkubwiye! 21Ntibizakujye kure y’amaso, uzabibike mu mutima wawe, 22kuko ubizirikanye, bimubera ubugingo kandi bikamukomeza. 23Cyane cyane uzahore urinze umutima wawe, kuko ari wo ubuzima bushingiyeho. 24Uzamagane amagambo y’ubugome, ugendere kure imvugo isebanya. 25Jya ureba imbere yawe, ugende uromboreje inzira imwe. 26Shakira ibirenge byawe aho binyura, kandi inzira zawe zihore ziboneye. 27Ntukayobagurike hirya no hino, ibirenge byawe ujye ubihungisha ikibi.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda