Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


3

Kumenya no gutinya Uhoraho

1Mwana wanjye, ntuzibagirwe inyigisho zanjye, kandi umutima wawe ujye wizirika ku mategeko yanjye; 2bizakuviramo kuramba biguhe n’amahoro menshi. 3Ubupfura n’ubudahemuka uzabikomereho, ubyambare mu ijosi, ubyandike mu mutima wawe, 4kuko ari byo bizagutonesha ukagira ishya mu maso y’Imana n’ay’abantu. 5Uzizere Uhoraho n’umutima wawe wose, woye kwiringira ubwenge bwawe; 6mu migenzereze yawe yose, ujye umwibuka, na we azaringaniza inzira zawe. 7Ntuzibonemo ubuhanga, ahubwo uzatinye Uhoraho kandi wirinde ikibi, 8bizatuma umubiri wawe unoga, n’ingingo zawe zose zigororoke. 9Uzahimbaze Uhoraho mu byo utunze byose, umuture umuganura w’umusaruro3.9 umuganura w’umusaruro: aha ngaha igitabo cy’Imigani kiributsa abagisoma ko bagomba gutunganya ibivugwa mu gitabo cy’Ivugururamategeko 26,1–11; ubusanzwe ariko ntigikunze kwibanda ku maturo n’ibitambo, ahubwo gitsindagiriza cyane ku gaciro k’isengesho. wawe; 10bityo ibigega byawe bizuzura ingano, na divayi isendere urwengero rwawe. 11Mwana wanjye, ntugahinyure uburere Uhoraho agutoza, cyangwa ngo winubire amabwiriza ye, 12kuko Uhoraho acyaha uwo akunda nk’uko umubyeyi agenzereza umwana umwizihiza.

Ubuhanga burusha agaciro zahabu

13Hahirwa uwageze ku buhanga, akaba yarungutse ubwenge, 14kuko uwo mutungo uruta feza, n’inyungu yabyo igasumba kure iya zahabu. 15Ubuhanga buruta amasaro y’igiciro, kandi nta n’ikindi bihwanye mu byo umuntu yakwifuza. 16Iburyo bwabwo hatanga kuramba, naho ibumoso hagatanga umukiro n’ikuzo! 17Inzira zabwo zuzuyemo ibyishimo kandi ziganjemo amahoro. 18Ni igiti cy’ubuzima ku babushyikiriye; hahirwa ababufite!

19Uhoraho yahangishije isi ubuhanga, akomeresha ijuru ubwenge. 20Ubuhanga bwe ni bwo bwatumye inyenga zifunguka, n’ibicu bikabyara urume.

Uhoraho arinda umunyabuhanga

21Mwana wanjye, ubwitonzi n’ubushishozi ntukabikureho amaso, ahubwo uzabikurikirane, 22ubitungishe roho yawe, bibe umurimbo w’ijosi ryawe. 23Bityo rero, uzagenda mu nzira nta cyo wikanga, ikirenge cyawe cyoye gutsikira. 24Nujya kuryama nta kizaguhungabanya, uzasinzira mu mahoro. 25Ntuzatinye icyago cy’impanuka cyangwa igitero cy’abagome, 26kuko Uhoraho azakwishingira, intambwe zawe akazirinda umutego.

Gukunda mugenzi wawe

27Ntukirengagize kugirira neza ubikeneye3.27 kugirira neza ubikeneye: Abayahudi bo mu bihe bya kera bibwiraga ko mugenzi w’umuntu ari umuturanyi we gusa, incuti ye, cyangwa uwo bashyikirana kenshi. Igitabo cy’Imigani cyo rero, kivuga ko mugenzi w’umuntu ari ugukeneye wese kandi ushoboye gufasha. Yezu na we azabisobanura neza mu mugani w’Umunyasamariya w’impuhwe (Lk 10,29–37). kandi ubishoboye. 28Niba ufite icyo agusaba, ntukamubwire ngo «Genda uzagaruke ejo, ni ho nzaguha.» 29Ntukagambanire mugenzi wawe kandi ari we mwabanaga akwizeye. 30Ntihazagire uwo mutongana nta mpamvu, mu gihe nta kibi yagukoreye. 31Ntuzifuze kumera nk’umunyarugomo, cyangwa ngo ukurikire imwe mu nzira ze, 32kuko Uhoraho yanga abagome, agakunda ab’indakemwa. 33Uhoraho avuma inzu y’umugome, ariko agaha umugisha aho intungane zituye. 34Asuzugura abapfayongo, agatonesha abicisha bugufi. 35Abanyabuhanga bazagabirwa ikuzo, naho ibicucu bikorwe n’ikimwaro.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda