Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


31

VIII. AMAGAMBO YA LEMUWELI

1Ngaya amagambo Lemuweli31.1 Lemuweli: uwo mwami nta handi avugwa, ariko nyina yaba yari umunyabuhanga w’icyamamare., umwami wa Masa, yatojwe na nyina:

2Umva, mwana wanjye, mwana nibyariye!

Nkubwire iki se, mwana namye nsaba Imana?

3Ntuzategeze ubusore bwawe abagore,

cyangwa ngo wishinge indaya zoreka n’abami.

4Lemuweli we, dore ibitabereye abami:

abami ntibakwiye kunywa divayi,

n’ibikomangoma ngo birarikire inzoga zihiye,

5kugira ngo batanywa bakibagirwa ibyategetswe,

maze bakaburizamo imanza z’abakene bose.

6Inzoga ihiye, mujye muyiha uri burimbuke,

divayi na yo muyihe ufite intimba ku mutima;

7bityo azanywa yibagirwe amagorwa ye,

yoye kwibuka umuruho we!

8Ujye uvuganira ikiragi,

wite ku batagira kivurira,

9wature, uce imanza mu butungane,

maze usubize abakene n’abatishoboye uburenganzira bwabo.

IX. IGISINGIZO CY’UMUGORE W’UMUTIMA

Alefu31.9 Alefu: iki gisigo gishingiye kuri alufabe y’igihebureyi; reba Amaganya 1,1.

10Umugore w’umutima31.10 umugore w’umutima: mbere na mbere, iki gisigo kitagira uko gisa kirarata ba bagore batabarika bitangira ingo zabo, bigatuma na bo banezerwa kandi n’ababo bakabibakundira. Urwo rukundo umugore nk’uwo agirira abe, rushingiye ku rwo afitiye Imana, nk’uko bivugwa muri 31,30. Nyamara, uretse no kuba icyo gisigo kirata ubwitange n’ubushobozi bw’umugore nyawe, aha ngaha twanakibonamo ishusho ry’ubuhanga ubwabwo: uwo mugore arashushanya Ubuhanga (gereranya n’ibivugwa muri 31,10b na 31,15, aho uwo mugore w’umutima kimwe n’Ubuhanga, byombi bigereranywa n’isaro ry’agaciro gakomeye). azabonwa na nde31.10 azabonwa na nde? ibyo ntibivuga ko umugore nk’uwo atabaho cyangwa ari intabonwa, gusa biratwumvisha ko umugabo ushakashatse yitonze uwo bazabana, azamubona kandi akazanabihemberwa.?

Ko asumbije agaciro amasaro meza!

Beti

11Umugabo we amwiringira abikuye ku mutima,

maze agakunda agatunganirwa.

Gimeli

12Uwo mugore aramunezereza,

na rimwe ntajya amutenguha,

iminsi yose y’ubuzima bwe.

Daleti

13Ashakashaka ubudodo n’ubuhivu bworoshye,

maze intoki ze zigashishikarira kuboha.

He

14Amera nk’amato y’abacuruzi,

ibimutunga akabikura kure.

Vawu

15Abyuka kare butaracya,

agateganya ifunguro ry’abo mu rugo,

akabona gukwiza imirimo mu baja.

Zayini

16Yaba abonye umurima umushimishije akawugura,

akawuteramo imizabitu ibyawe n’urwunguko rw’imirimo ye.

Heti

17Arakenyera agakomeza,

ahasigaye agakora atikoresheje.

Teti

18N’ubwo abona ibintu bye bigenda neza,

na nijoro itara rye riba ryaka akora.

Yodi

19Ikiganza cye agicyamurira ku rubohero,

maze intoki ze zigasingira ikizingo cy’ubudodo.

Kafu

20Amaboko ye ayaramburira abakene,

akagirira ubuntu ababuraniwe.

Lamedi

21Ntajya yikanga imbeho y’itumba,

kuko abo mu nzu ye bose bambaye ibisusurutse.

Memu

22Ubwe yibohera ibiringiti,

umwambaro we ni hariri inoze y’umuhemba.

Nuni

23Umugabo we yubahwa mu nama y’abakuru,

iyo yicaranye n’abasheshe akanguhe b’ako karere.

Sameki

24Aboha imyenda akayigurisha,

n’umucuruzi uhita akamuguraho imikandara.

Ayini

25Umwete n’umurava ni byo bimuranga,

maze ibihe bizaza akabirebana agatwenge.

Pe

26Agira ubwitonzi iyo ajya kuvuga,

agatanga inama zuje urugwiro.

Tsade

27Akurikirira hafi iby’urugo rwe,

maze ntakunde kwicara nta cyo akora.

Kofu

28Abahungu be burabahagurutsa bakamushima,

umugabo we akamuvuga ibigwi.

Reshi

29Ati «Hari abakobwa benshi bagize ubutwari,

ariko wowe wabarushije bose!»

Shini

30Ikimero kirashukana n’uburanga bugashonga,

ahubwo umugore utinya Uhoraho ni we ukwiye kuratwa.

Tawu

31Mujye mumwegurira ibyavuye mu kuboko kwe,

kandi aratirwe mu ruhame ibyo yakoze!

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda