Igitabo cy’Umubwiriza
IJAMBO RY’IBANZE
1. Umwanditsi wacyo
Mu nteruro ya mbere, baratubwira bati «Dore amagambo ya Koheleti (ari byo kuvuga umubwiriza), mwene Dawudi, umwami w’i Yeruzalemu». Ku ruhande rumwe rero, biratwumvisha ko iki gitabo kirimo ibitekerezo n’inyigisho by’umuntu wari ushinzwe kwigishiriza mu makoraniro, mbese nk’uko abanyabuhanga n’abigishamategeko babigenzaga; naho ku rundi ruhande, ni umuntu wiyita mwene Dawudi, nk’aho yabaye Salomoni ubwe! Mu by’ukuri, Koheleti ntiyari umwana w’umwami habe na gato, ahubwo yakoze nk’uko abandi banditsi benshi babigenzaga muri ibyo bihe; ni ko kwitirira igitabo cye umuntu w’ikirangirire, ari we Salomoni, bose barataga kubera ubuhanga bwe. Kuba iki gitabo cyaranditswe mu gihebureyi kivanze n’icyaramu, ndetse kikabamo n’amagambo amwe n’amwe y’igiperisi, biratwumvisha ko cyanditswe nyuma y’ijyanwabunyago, hashize igihe kirekire.
2. Uko igitabo giteye n’inyigisho z’ingenzi zikirimo
Igitabo cyose kiribanda kuri iyi ngingo imwe rukumbi: ibintu byose uko bingana kuri iyi si nta cyo bimaze; yaba ari ubuhanga, ubukungu, urukundo ndetse n’ubuzima ubwabwo, byose ni ubusa. Ibyo umuntu akora hano ku isi, ni byinshi kandi biranyuranye, nyamara kimwe kikaza kivuguruza ikindi. Urugero : nko gusenya no kubaka, kurira no guseka, guceceka no kuvuga, gukunda no kwanga (3,1–11), byose bigasozwa n’ubusaza n’urupfu, ari na rwo rutababarira abahanga kimwe n’abasazi, abakungu kimwe n’abakene, inyamaswa kimwe n’abantu (3,14–20). Umubwiriza aribaza niba icyiza n’ikibi bibonerwa igihano cyangwa igihembo hano ku isi, nyamara kuri we nta gihamya abifitiye (7,15—18,14). Nta bwo azi neza niba nyuma y’ubu buzima hari ukundi kubaho (3,21; 9,10; 12,7); bityo agakurizaho kwibaza, ati «Noneho se kubaho bimaze iki ?»
Nyamara Umubwiriza si umuntu wugarijwe n’ibyago kimwe na Yobu; ntahinyura ko mu mibereho y’umuntu habamo bimwe na bimwe bishimisha, mbese nko gukora umurimo ugufitiye akamaro, kunywa no gusangira n’incuti cyangwa kubana n’umugore mukundanye (3,12–13; 8,15; 9,7–9).
Nanone Umubwiriza yemera Imana; n’ubwo atumva na gato ukuntu igenga ibiri kuri iyi si, azi neza ko nta we igomba kubisobanurira (3,11; 3,14; 7,13). Umuntu rero ajye yakira ibyago n’ibyishimo nk’uko Imana ibimuhaye (7,14), kandi aharanire kuyubaha no gukurikiza Amategeko yayo (5,6; 8,12–13).
Muri make igitabo cy’Umubwiriza ubwacyo, ni nk’ikibazo kitoroshye, cyabuze igisubizo. Umwanditsi wacyo yararebye, asanga byose ari ubusa; nyamara mu by’ukuri yabitewe n’uko yari atarasobanukirwa n’amahame menshi Imana yari igiye kuzasobanura mu bihe bizaza: nk’ubugingo bw’iteka, ijuru rishya n’isi nshya (Hish 21,1; 2 Pet 3,13), izuka ry’abapfuye n’igihembo kizaba cyinshi mu ijuru.
Twebwe abakristu b’iki gihe, dukwiye gutega amatwi Umubwiriza udutoza kutihambira ku bintu by’iyi si bihita, bigashira, ariko cyane cyane tujye dukurikiza Yezu Kristu watweretse uko tuzagera ku byishimo nyakuri, ari byo byishimo bidashira.
mt1 Igitabo cy’Umubwiriza
