Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


11

1Uhoraho azirana n’iminzani ibeshya,

ariko akunda ibipimo by’ukuri.

2Ubwirasi buhamagara ikimwaro,

ariko abiyoroshya bahorana ubuhanga.

3Umurava w’abantu b’intabera ni wo ubayobora,

ariko ubugome bw’abagambanyi ni bwo bubarimbura.

4Umunsi w’urubanza nuza, ubukire nta cyo buzaba bukimaze,

ariko ubutungane bwo bukiza ingoyi y’urupfu.

5Ubutungane bw’umuntu w’indakemwa bumuringaniriza inzira,

ariko umugiranabi yicwa n’ubugome bwe.

6Ubutungane bw’abantu b’intabera burabakiza,

naho abagambanyi bagafatwa n’irari ryabo.

7Iyo umugiranabi apfuye, amizero ye aba ashize,

n’ubukungu yishingikirizagaho, nta cyo buba bukimumariye.

8Intungane irokorwa mu makuba,

umugiranabi akayagwamo mu cyimbo cyayo.

9Umunwa w’umugome urimbura mugenzi we,

naho intungane zikarokorwa n’ubumenyi bwazo.

10Iyo intungane zinezerewe, umugi wose urishima,

iyo abagiranabi barimbutse, impundu ziravuga.

11Umugisha w’abantu b’intabera wubaka umugi,

naho umunwa w’abagiranabi ukawusenya.

12Usuzugura mugenzi we, aba ari imburabwenge,

ariko umuntu uzi ubwenge aricecekera.

13Nyir’ugusebanya amena amabanga,

utari inzimuzi ahishira byinshi.

14Imbaga itagira umutware, irorama,

naho umukiro uturuka ku bajyanama benshi.

15Uwishingira abandi yikururira ibyago,

ariko uwirinda kubemararira agira amahoro.

16Umugore ugwa neza ahabwa ikuzo,

abantu b’abanyamwete bakaronka ubukungu.

17Umuntu w’umunyampuhwe yigirira neza ubwe,

naho umunyamwaga ababaza umubiri we.

18Umugiranabi aronka inyungu idafashe,

naho ubiba ubutungane agahabwa igihembo gishyitse.

19Ukomera ku butungane aba agana ubuzima,

uwoma mu nyuma y’ikibi agasanga urupfu.

20Imitima y’uburyarya itera ishozi Uhoraho,

ab’umutima uboneye akabatonesha.

21Nta kabuza umugiranabi azahanwa,

ariko abakomoka ku ntungane bazakizwa.

22Umugore w’uburanga ariko utagira ubwenge,

ni nk’impeta ya zahabu ikwikiye ku kizuru cy’ingurube.

23Intungane zihora zishaka icyiza gusa,

naho abagiranabi bikururira uburakari.

24Hariho abatanga batitangiriye itama, bakongererwa,

hari n’abagundira ibintu bagakabya, bagatindahara.

25Umutima ugira ubuntu uzatengamara,

uwicira inyota abandi, na we azayikizwa.

26Uwimana ingano, rubanda baramuvuma,

ariko uzigurisha bamwifuriza umugisha.

27Ushaka icyiza azatoneshwa11.27 azatoneshwa: birashoboka ko azagira ubutoni no ku bantu, ariko ku Mana ho si ibishidikanywa (reba 12,2).,

naho ugambiriye ikibi, kizamwokama.

28Uwiringira ubukire bwe, azarimbuka,

naho intungane zizasagamba nk’amababi atoshye.

29Utera impagarara mu rugo rwe, bizamuviramo umuyaga,

kandi umusazi azagaragira umunyamutima.

30Imbuto y’intungane ni nk’igiti cy’ubuzima,

naho abagiranabi bagakinduka.

31Niba intungane ihabwa ibiyikwiye ikiri ku isi,

hazacura iki ku bagome n’abanyabyaha?

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda