Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


10

II. IMIGANI YA SALOMONI YEREKEYE IMIBEREHO Y’ABANTU

1Iyi migani ni iya Salomoni10.1 ni iya Salomoni: aha ni ho hatangirira igice cy’iki gitabo kirimo imigani ya kera cyane (reba ijambo ry’ibanze). Imigani dusangamo iravangavanze, ku buryo nta gitekerezo remezo igenda ishingiyeho. Imyinshi muri yo igizwe n’ibintu bikunda kugaragarira mu myifatire y’abantu, rimwe na rimwe ikagerekwaho n’akajambo ko kubashimagiza cyangwa kubagaya; hakaba n’ivugwamo ibyerekeye kubaha Imana, ariko ni yo mike. Iyo migani kandi iroroshye kuyumva (harimo ndetse n’isa n’iy’ino mu Rwanda), bigatuma atari ngombwa kuyisobanura birambuye..

Umwana witonda anezeza se,

naho uw’igicucu agatera nyina agahinda.

2Umutungo w’umuhuguzanyo nta cyo umara,

ariko ubutungane bukiza ingoyi y’urupfu.

3Uhoraho ntiyemera ko intungane yicwa n’inzara,

ahubwo yamagana umururumba w’abagiranabi.

4Ukuboko k’umunebwe kuramukenesha,

naho uk’umunyamwete kukamukiza.

5Uwizigamira mu mpeshyi aba ari umunyabwenge,

naho usinzira imyaka yeze ni ikigoryi!

6Umugisha uranga umutwe w’intungane,

naho umunwa w’abanyabyaha uba uhishe urugomo.

7Intungane bahora bayibuka bakayirata,

naho izina ry’abagiranabi rirazima.

8Umutima w’umunyabuhanga wemera amategeko,

naho umuntu w’umunyamagambo aba yihiga.

9Ugendera mu budahemuka, agendana amahoro,

naho ukurikiza inzira ziziguye, bazamutahura.

10Uwica ijisho atera guhangayika,

naho ucyaha yeruye agatera amahoro.

11Umunwa w’intungane ni isoko y’ubuzima,

naho uw’abagome uhisha urugomo.

12Urwango rukurura amahane,

naho urukundo rukababarira ibicumuro byose.

13Iminwa y’umunyabwenge irangwa n’ubuhanga,

naho umugongo w’igicucu ukavuzwa amahiri.

14Abanyabuhanga bahunika ubwenge;

naho akanwa k’umusazi, ni rwo rupfu rumwugarije!

15Umutungo w’umukungu ni umurwa we ukomeye,

igihe rubanda bicwa n’ubukene bwabo.

16Igihembo cy’intungane ni cyo kiyibeshaho,

naho inyungu y’umugome ikamubyarira icyaha.

17Ukurikiza inama nziza aba ari mu nzira y’ubuzima,

ariko uwanga kuburirwa arayoba.

18Ushaka kubundikira urwango rwe avugana uburyarya,

kandi utinyuka gusebanya ni umusazi.

19Aho basukagura amagambo, icyaha ntikihatangwa,

naho uzirika ururimi rwe ni umunyabwenge.

20Ururimi rw’intungane ni nka feza iyunguruye,

naho umutima w’umugiranabi nta gaciro ufite.

21Iminwa y’intungane igaburira imbaga,

naho abasazi bakicwa n’ubucucu bwabo.

22Umugisha w’Uhoraho ni wo ukiza,

naho umuhihibikano nta cyo umaze.

23Umupfayongo anezezwa no gukora ishyano,

naho ubuhanga bukizihira umuntu ushyira mu gaciro.

24Icyo umugiranabi atinya ni cyo kimubaho,

ariko icyo intungane yifuje, iragihabwa.

25Iyo serwakira ije ihitana umugiranabi,

intungane yo ikaguma mu byimbo, ntiyegayege.

26Nk’uko siki yonona amenyo, umwotsi ukangiza amaso,

ni ko umunebwe agenzereza abamukoresha.

27Kubaha Uhoraho bituma umuntu aramba;

naho iminsi y’abagiranabi iragabanywa.

28Intungane zitegereje ibyishimo,

naho icyizere cy’abagiranabi kizayoyoka.

29Inzira y’Uhoraho ni ubuhungiro bw’inyangamugayo,

naho inkozi z’ibibi ikazibera impamvu yo kurimbuka.

30Intungane nta na rimwe zizakangaranywa,

ariko abagiranabi bo, ntibazaguma mu gihugu.

31Umunwa w’intungane usohokamo ubuhanga,

naho ururimi rugenza amagambo y’ubugome ruzacibwa.

32Iminwa y’intungane irangwa n’ubugwaneza,

naho ururimi rw’ababi rukagenza ubugome.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda