Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


1

Indamutso

1Jyewe Pawulo, infungwa kubera Kristu Yezu, n’umuvandimwe Timote, kuri Filemoni umufasha wacu dukunda, no kuri Afiya1.1 Afiya: uyu yaba ari umugore wa Filemoni. mushiki wacu, 2no kuri Arikipo twatabaranye1.2 Arikipo twatabaranye: Arikipo uwo nguwo ahari yari umuhungu wa Filemoni, akaba yarafashije Pawulo kwamamaza Inkuru Nziza, ahabwa n’umurimo mu ikoraniro (reba Kol 4,17). ku rugamba, no kuri Kiliziya iteranira mu nzu yawe: 3tubifurije ineza n’amahoro bituruka ku Mana Umubyeyi wacu no kuri Nyagasani Yezu Kristu.

Pawulo ashimira Imana akayitakambira kubera Filemoni

4Mpora nkwibuka mu masengesho, ngashimira Imana yanjye, 5kuko numva barata urukundo n’ukwemera ufitiye Nyagasani Yezu n’abatagatifujwe bose. 6Ndagusabira kugira ngo uko kwemera kube gushingiye ku bikorwa, maze ugaragarize mu ruhame ibyiza byose twashobora kugirira Kristu. 7Koko, muvandimwe, nagize ibyishimo bikomeye, kandi ndahozwa ku mpamvu y’urukundo rwawe, numvise ukuntu wahumurije imitima y’abatagatifujwe.

Pawulo ashingana Onezimi

8Kubera ibyo, n’ubwo mfite uburenganzira bwose muri Kristu bwo kugutegeka ibyo ugomba gukora, 9mpisemo kwiyambaza urukundo, jyewe Pawulo w’umusaza, nkubitiyeho no kuba ndi infungwa kubera Yezu Kristu ubu ngubu. 10Ndagutakambira kubera umwana wanjye nabyariye mu buroko1.10 nabyariye mu buroko: amuhindurira ukwemera (reba 1 Kor 4,15; Gal 4,19)., Onezimi1.10 Onezimi: yari umwe mu bacakara ba Filemoni wari warahunze (16). Mu kigereki, iryo zina Onezimi risobanura «ingirakamaro». uwo nguwo, 11wakubereye imburamumaro, ariko noneho azatubera twembi ingirakamaro. 12Ubu ndamukugaruriye, we nkoramutima yanjye. 13Nashakaga kumugumana hafi yanjye, kugira ngo ajye amfasha mu kigwi cyawe, muri ubu buroko nafungiwemo mporwa Inkuru Nziza. 14Ariko nta cyo nashatse gukora utabyemeye, kugira ngo icyo gikorwa cyiza kitakubera agahato, ahubwo gituruke ku bwende bwawe. 15Kandi wenda wamubuze igihe gito none arakugarukiye, kugira ngo uzamuhorane iteka. 16Uzasanga atakiri umucakara, ahubwo atambutse umucakara, usange ari umuvandimwe1.16 umuvandimwe: Onezimi yahindutse umuvandimwe wa Filemoni ku bw’ukwemera muri Yezu Kristu; Pawulo rero arasaba Filemoni kudahana umucakara we, ndetse no kumusubiza ubwigenge bwe. wawe ukunda: jyeweho ni ko amereye rwose, nawe ni ko azakumerera ndetse arusheho, ari mu maso y’abantu, ari no mu maso ya Nyagasani.

17Niba rero wemera ko ndi incuti yawe, uramwakire nk’uko wanyakira. 18Kandi niba hari icyawe yatwaye cyangwa akaba akurimo umwenda1.18 akurimo umwenda: birashoboka ko Onezimi yari yaribye shebuja mbere y’uko ahunga., uzabimbaze. 19Jyewe Pawulo ndabyiyandikiye ubwanjye: nzabyishyura . . . siniriwe mvuga ko nawe undimo umwenda1.19 nawe undimo umwenda: Pawulo yagejeje Filemoni ku kwemera. Kubera iyo neza yagiriwe, Filemoni yagombaga kuyimwitura ababarira umucakara we., kandi uwo mwenda ni wowe ubwawe. 20Ngaho, muvandimwe, ungirire ubwo buntu muri Nyagasani, ushimishe umutima wanjye muri Kristu! 21Nkwandikiye niringiye rwose ko uzanyumva; ndetse nzi neza ko uzakora ibitambutse ibyo ngusabye.

Imigambi no gutashya abavandimwe

22Byongeye kandi, untegurire n’icumbi, kuko nizeye ko bazandekura1.22 bazandekura: koko asa n’uwabihanuye. Bamurekuye hashize igihe gito amaze kwandikira Filemoni ako kabaruwa. nkabagarukira mbikesheje amasengesho yanyu. 23Aragutashya Epafurasi dufunganywe kubera Kristu Yezu. 24Na Mariko aragutashya, na Arisitariko, na Demasi, na Luka, abafasha banjye.

25Nimuhorane ineza ya Nyagasani Yezu Kristu!

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda