Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi

IJAMBO RY’IBANZE

«Abahebureyi» n’ibibazo byabo

Iyi baruwa yandikiwe Abahebureyi, ni ukuvuga abakristu kera bari mu kiyahudi, cyane cyane abo muri Yudeya.

Abo bakristu bari bakeneye ijambo ryabahumuriza (13,22). Benshi muri bo bari batangiye kudohoka ku kwemera kw’iminsi ya mbere bagihinduka abakristu (10,32–34), bari baracitse intege (12,12–13), banatangira gusiba mu makoraniro rusange (10,25). Ntibari barahuguwe bihagije (5,11–14). Bamwe bari barihakanye ukwemera (6,4–6; 10,28–31).

Ni ibitotezo byari byaratumye bagwa (12,4–11). Ahanini ariko icyabaciye intege ni uko bagereranyaga amateka y’idini ya Israheli n’idini ya gikristu, bikabatera gushidikanya. Ku ruhande rw’ikiyahudi, bagasanga ari ibintu bihambaye, biteye igitinyiro n’ubwoba: bavugaga abamalayika, Abrahamu, amasezerano, Musa, Sinayi, Aroni n’abaherezabitambo bamukomokaho, ibitambo n’iyobokadini byaberaga mu Ngoro ntagatifu y’i Yeruzalemu . . . Naho ku ruhande rw’ubukristu byose ugasanga biciye bugufi ndetse byasuzugurwa: Umukiza bavuga yagombye kubabara no gupfa, abigishwa na bo bari mu bitotezo bagiye gushirira ku icumu, amasengesho atakigomba umuherezabitambo, nta bitambo bitwikwa habe n’ibiseswa. Bagereranya ibyo byose bakibaza niba batarayobye umunsi bareka idini y’abasekuruza babo.

Iyi baruwa igamije iki?

Uwanditse iyi baruwa yashatse kubahugura mu byo bashidikanyagaho. Arerekana ko ubukristu busumbye kure idini y’Abayahudi kuko yo yari integuza. Nta mugayo kandi Yezu asumbye kure abamalayika na Musa. Ni Imana Mwana (1,1–4). Niba yaricishije bugufi akageza ubwo asuzugurwa, ni uko yashatse kuba umwe natwe abantu ngo dusangire n’amagorwa tubamo, bityo arusheho gutabara abageragezwa (2,18).

Umuherezagitambo Kristu yagereranywa ate n’abaherezabitambo bakomoka kuri Aroni? Ko bo bari abanyabyaha nk’abandi bantu bose, naho Yezu akaba ari umuzirabwandu, ari isugi izira icyaha. Bo barapfuye, bityo bakajya basimburana, naho Yezu ni umuherezagitambo umwe rukumbi, urupfu nta bubasha rumufiteho kuko ari Uhoraho. Ibitambo bya kera byamenaga amaraso y’inyamaswa ariko ntibihanagure ibyaha, naho ayo Yezu yamennye rimwe rizima ni aye bwite kandi yaturokoye twese. Mbese idini ya kera yacaga amarenga, yateguraga ibyo Kristu yatunganije.

Ni ngombwa rero kugaragaza ubutwari no kudacogora mu gukurikiza inyigisho. Niba hariho ibitotezo, ni uko Imana igerageza abo ikunda. Ni ukuba nk’abatagatifu ba kera, nka Abeli, Henoki, Nowa, Abrahamu, Sara, n’abandi benshi bababaye bakaberaho gutegereza Umukiza (11,1–40). Ubwo Umukiza yaje, bizaba ngombwa kubabara nka we kugira ngo tuzasangire ikuzo na we (12,1–3).

Ni nde wanditse iyi baruwa?

Kera bahamyaga ko ari Pawulo: inyigisho irasa n’iye, ariko imvugo n’imyandikire si ibye. Bamwe baketse ko ari Apolo (1 Kor 1,12) waba warayanditse ahagana mu mwaka wa 65. Nta we uzi neza uwayanditse. Ibyo ari byo byose, nta washidikanya ko ari umwigishwa wa Pawulo. Dutege amatwi uwo muntu utubwiriza kudacogora mu kurwanya icyaha no guhora turangamiye Yezu Kristu: nta wundi twizeye (12,1–6).

x mt1 Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda