Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


9

Umunsi wo guhimbaza Pasika

1Mu kwezi kwa mbere k’umwaka wa kabiri bavuye mu Misiri, Uhoraho abwirira Musa mu butayu bwa Sinayi ati 2«Abayisraheli bajye bahimbaza Pasika ku munsi wategetswe. 3Bazajye bayihimbaza ku munsi wa cumi na kane w’uko kwezi, nimugoroba mu kabwibwi. Muzayihimbaza mukurikije amategeko n’imigenzo yayo yose.»

4Nuko Musa abwira Abayisraheli guhimbaza Pasika. 5Bayihimbariza mu butayu bwa Sinayi ku munsi wa cumi na kane nimugoroba mu kabwibwi. Abayisraheli babigenza uko Uhoraho yari yabitegetse Musa.

6Nyamara ariko, hariho abantu batashoboye guhimbaza Pasika kuri uwo munsi kuko bari bahumanijwe no gukora intumbi. Uwo munsi basanga Musa na Aroni barababwira bati 7«N’ubwo twahumanijwe no gukora intumbi, ni iki cyatubuza kuzanira Uhoraho ituro ryacu ku munsi wategetswe kimwe n’abandi Bayisraheli bose?»

8Musa arabasubiza ati «Mube mutegereje mbanze menye icyo Uhoraho yemeza kuri mwe.» 9Uhoraho abwira Musa, ati 10«Bwira Abayisraheli aya magambo uti: Nihagira umuntu muri mwe cyangwa mu bazabakomokaho uhumanywa no gukora intumbi cyangwa yaragiye mu rugendo rwa kure, ibyo ntibizamubuze guhimbaza Pasika y’Uhoraho, 11ariko bo bazajya bayihimbaza mu kwezi kwa kabiri, ku munsi wa cumi na kane, nimugoroba mu kabwibwi. Bazarya umwana w’intama, bawurishe imigati idasembuye n’imboga zisharira. 12Ntibazagire ibyo baraza ngo bigeze mu gitondo, kandi ntibazavunagure amagufa y’uwo mwana w’intama. Bazahimbaza Pasika bakurikije amategeko n’imigenzo yayo yose. 13Ariko nihagira umuntu utahumanye kandi ntabe no mu rugendo, ntahimbaze Pasika, uwo nguwo azacibwa mu muryango we, kuko atazaba yazaniye ituro rye Uhoraho ku munsi wategetswe. Uwo muntu kandi azabona ingaruka z’icyaha cye.

14Niba hari umunyamahanga uri iwanyu, agashaka guhimbaza Pasika y’Uhoraho, azakurikize amategeko n’imigenzo yayo. Iyo mihango izaba imwe ku munyamahanga no ku munyagihugu kavukire.»

Igicu gitwikira Ingoro y’Uhoraho9.14 Igicu: icyo gicu bigeze kukivuga mu Iyim 13,21 n’ahandi. Byerekana ko Imana ihora hafi y’umuryango wayo kugira ngo iwuyobore, inawurinde.

15Ku munsi bubatseho Ingoro, ari ryo hema ry’ibonaniro, haje igicu kirayitwikira; nimugoroba gipfukira Ingoro gisa n’umuriro kugeza mu gitondo. 16Bigahora bigenda bityo: buri joro igicu cyatwikiraga Ingoro, gisa n’umuriro.

17Uko igicu cyavaga ku ngoro, kikazamuka hejuru, Abayisraheli barahagurukaga, bagakomeza urugendo rwabo. Aho icyo gicu cyahagararaga ni ho Abayisraheli bashingaga ingando. 18Bityo Abayisraheli bakagenda babitegetswe n’Uhoraho, bakanashinga ingando ari we ubibategetse. Bakayigumamo igihe cyose igicu kikiri hejuru y’Ingoro. 19N’iyo cyahagumaga igihe kirekire Abayisraheli bumviraga Uhoraho bagakomeza kumukorera ntibagende. 20Hari ubwo icyo gicu cyamaraga iminsi mike ku Ngoro. Bityo ku itegeko ry’Uhoraho bagashinga ingando, ku itegeko ry’Uhoraho bakagenda. 21Hari n’ubundi igicu cyagumaga ku Ngoro ijoro rimwe, mu gitondo cyahaguruka na bo bakagenda. 22Igihe cyose igicu cyamaraga ku Ngoro, ari iminsi ibiri, ukwezi kumwe cyangwa kikahatinda kurushaho, Abayisraheli bashingaga ingando ntibagende; cyahaguruka na bo bakagenda. 23Bityo ku itegeko ry’Uhoraho bagashinga ingando, ku itegeko ry’Uhoraho bakagenda. Abayisraheli bumviraga Uhoraho bagakurikiza amategeko ye, uko yari yarayababwiye ayanyujije kuri Musa.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda