Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


36

Itegeko rigenga ishyingirwa ry’abakobwa barazwe ibya ba se

1Nuko abatware b’inzu ya bene Gilihadi, mwene Makiri umuhungu wa Manase, wo mu muryango wa bene Yozefu, baza imbere ya Musa n’imbere y’abatware b’imiryango ya Israheli, baravuga bati 2«Uhoraho yategetse databuja kugabanya Abayisraheli igihugu akoresheje ubufindo. Umunani w’umuvandimwe wacu Selofehadi, Uhoraho yategetse databuja ko uzahabwa abakobwa be. 3Nibaramuka rero barongowe n’umugabo wo mu wundi muryango w’Abayisraheli, umunani wabo uzavanwa ku uwo twahawe na ba data, maze wongerwe ku uwabo mu muryango bazashyingirwamo. 4Umwaka wa yubile36.4 umwaka wa yubile: reba Lev 25,8–17. nugera muri Israheli, umunani wabo uzakurwa burundu ku wa ba data, maze wongerwe ku uwo mu muryango bazashakamo.»

5Ku itegeko ry’Uhoraho, Musa aha Abayisraheli amabwiriza akurikira, agira ati «Abahungu bo mu muryango wa Yozefu baravuga ukuri. 6Dore rero itegeko ry’Uhoraho ku kibazo cyerekeye abakobwa ba Selofehadi. Bazashake umugabo bikundiye; apfa gusa kuba ari uwo mu muryango ufitanye isano na se ubabyara. 7Bityo buri Muyisraheli azagumana umunani wo mu nzu yo kwa se, hoye kugira umunani uva mu muryango ngo ujye mu wundi. 8Umukobwa wese uzaragwa umunani w’umwe mu miryango y’Abayisraheli, ntashobora gushaka undi mugabo, uretse uwo mu nzu yo muri uwo muryango wo kwa se. Bityo, buri Muyisraheli wese azatunga umunani wo kwa se. 9Nta munani uzashobora kuva mu muryango ngo ujye mu wundi, ahubwo buri muryango w’Abayisraheli uzagumana umunani wawo.»

10Abakobwa ba Selofehadi rero bakurikiza ibyo Uhoraho yari yategetse Musa. 11Nuko Mahila, Tirisa, Hogila, Milika, Nowa, mbese abakobwa ba Selofehadi bose, bashyingirwa ku bahungu ba se wabo. 12Ni ukuvuga ko bashyingiwe rero ku bagabo bakomoka mu mazu ya bene Manase, umuhungu wa Yozefu. Bityo, umunani wabo uguma mu muryango w’inkomoko ya se ubabyara.

13Ayo ni yo mategeko n’amabwiriza Uhoraho yahaye Abayisraheli, yifashishije Musa. Yayatangiye mu bibaya bya Mowabu, ku nkombe ya Yorudani ahateganye na Yeriko.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda