Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


27

Uhoraho agena iby’abakobwa ba Selofehadi

1Selofehadi yari umuhungu wa Heferi mwene Gilihadi wa Makiri mwene Manase. Abakobwa be bitwaga Mahila, Nowa, Hogila, Milika na Tirsa; bakaba kandi abo mu nzu yo kwa Manase. 2Abo bakobwa rero bagiye imbere ya Musa, umuherezabitambo Eleyazari n’abatware b’imiryango n’ikoraniro ryose bari ku muryango w’ihema ry’ibonaniro, maze barabaza bati 3«Data utubyara yaguye mu butayu. Ariko yazize ibyaha bye bwite, ntiyari muri ba bayoboke ba Kore biteruye kuri Uhoraho. Cyakora nta muhungu yigeze abyara. 4None se izina ry’umubyeyi wacu rizasibangane mu muryango we ngo ni uko atabyaye abahungu? Natwe nimuduhe isambu nk’uko mwayihaye ba data wacu.

5Icyo kibazo cyabo rero Musa agishyikiriza Uhoraho. 6Maze Uhoraho abwira Musa, ati 7«Abakobwa ba Selofehadi baravuga ukuri. Uzabahe umugabane w’isambu nk’uko wayihaye ba se wabo, bityo bazaba bahawe umurage wa se wababyaye. 8Kandi Abayisraheli ubabwire uti ’Umugabo napfa nta muhungu asize, ibye bizajya bihabwa umukobwa we. 9Niba nta mukobwa yigeze, ibye bizahabwa abavandimwe be. 10Niba nta bavandimwe yigeze, bizahabwa ba se wabo. 11Niba kandi se w’uwo mugabo nta bavandimwe yari afite, bizahabwa mwene wabo uri hafi mu nzu ye. Uwo ni we uzabyegukana.’ Nk’uko Uhoraho yabibwiye Musa, ibyo bizabera Abayisraheli itegeko rigenga irangiza ry’imanza.»

Yozuwe ahabwa kuzazungura Musa

12Uhoraho abwira Musa, ati «Zamuka ujye muri iriya misozi ya Avarimu, maze witegereze igihugu nahaye Abayisraheli. 13Uzakireba, hanyuma nawe upfe usange abasokuruza bawe nk’uko Aroni yabasanze. 14Impamvu y’ibyo ni uko mwansuzuguriye mu butayu bwa Sini, igihe imbaga yanshakagaho urwiyenzo. Nabategetse kugaragaza ubutungane bwanjye imbere y’Abayisraheli, muvubura amazi mu rutare, nyamara musuzugura ijambo ryanjye.» Ayo mazi ni ya yandi y’i Meriba ya Kadeshi mu butayu bwa Sini.

15Nuko Musa abwira Uhoraho, ati 16«Uhoraho, Imana, yo iha umwuka ikiremwa cyose, niyihitiremo umuntu uzayobora imbaga, 17akayirangaza imbere mu igenda no mu igaruka. Bityo imbaga y’Imana ntizaba nk’intama zitagira umushumba.» 18Uhoraho asubiza Musa, ati «Fata Yozuwe mwene Nuni; ni umugabo wahawe umwuka w’Imana. Uzamuramburireho ikiganza, 19umushyikirize umuherezabitambo Eleyazari n’imbaga yose, maze umuhere ubutware imbere yabo. 20Uzamuhe umugabane ku butegetsi bwawe, kugira ngo imbaga yose y’Abayisraheli ijye imwumvira. 21Azasanga umuherezabitambo Eleyazari, uzambaza ugushaka kwanjye akoresheje amabuye y’ubufindo27.21 amabuye y’ubufindo: reba Iyim 28,30 n’igisobanuro.. Igisubizo bazahabwa icyo ari cyo cyose, ni cyo Yozuwe n’imbaga yose bazajya bakurikira.»

22Musa agenza uko Uhoraho yari yamutegetse, maze afata Yozuwe amushyikiriza umuherezabitambo Eleyazari hamwe n’imbaga yose. 23Musa amurambikaho ibiganza, maze amuha gutwara mu mwanya we nk’uko Uhoraho yari yabitegetse.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda