Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


25

Abayisraheli basenga ibigirwamana

1Israheli igeze i Shitimu25.1 Shitimu: ni ikibaya kiri mu burasirazuba bw’Inyanja y’Umunyu, ahagana mu majyaruguru. Abamowabu bari barahubatse ingoro y’imana yabo Behali; ibitambo byabo byakurikirwaga n’ubusambanyi bwinshi. Abayisraheli bakora icyaha gikomeye basenga ibigirwamana, nk’uko babigenje basenga ikimasa cya zahabu (reba Iyim 32). irahatura, maze rubanda batangira gusambana n’abakobwa b’Abamowabu. 2Abo bakobwa babatumiye mu bitambo by’imana zabo, maze rubanda baragenda baraharira, banapfukamira za mana zabo. 3Bityo Abayisraheli bishyira mu maboko y’ikigirwamana Behali cyo muri Pewori, maze Uhoraho arabarakarira cyane. 4Nuko Uhoraho abwira Musa, ati «Fata abatware b’umuryango bose, ubamanike ku biti imbere y’Uhoraho, ahateganye n’izuba. Bityo umujinya Uhoraho afitiye Abayisraheli uzahosha.» 5Musa abwira abacamanza ba Israheli, ati «Buri wese muri mwe yice abo mu bantu be bishyize mu maboko y’ikigirwamana Behali cyo muri Pewori!»

6Icyo gihe babona umwe mu Bayisraheli azanye umukobwa w’Umumadiyanikazi25.6 umukobwa w’Umumadiyanikazi: mu ntangiriro y’iyi nkuru bavugaga Abamowabu (25,1); guhera hano kugeza ko iyi nkuru irangiye, bavuga Abamadiyani gusa. Muri izo ntara, amoko menshi y’abantu yakundaga gutura hamwe, bakivanga. Cyakora iyi nkuru igamije kudusobanurira igituma Abayisraheli n’Abamadiyani bazahora barwana (reba 31,1–18). maze amugeza mu bavandimwe be rwagati. Yamutunguye ku mugaragaro imbere ya Musa n’abandi Bayisraheli, ubwo bariho baririra ku muryango w’ihema ry’ibonaniro. 7Umuherezabitambo Pinehasi, mwene Eleyazari wa Aroni abibonye, ahaguruka mu ikoraniro yitwaje icumu mu ntoki, abakurikirana mu mbere z’ihema ryabo. 8Agezemo abatera rya cumu, bombi rirabahinguranya. Nyuma y’ibyo, icyorezo cyari cyatangiye kuyogoza Abayisraheli kirahosha. 9Abahitanywe n’icyo cyorezo bari 24000.

10Uhoraho abwira Musa, ati 11«Umuherezabitambo Pinehasi, mwene Eleyazari wa Aroni, yahanaguye umujinya nari mfitiye Abayisraheli. Yerekaniye hagati yabo ko yagize ishyari mu kigwi cyanjye. Ni yo mpamvu ntaganjwe n’uburakari nari mfite, ngo ndimbure Abayisraheli. 12None rero umumenyeshe ko ngiranye na we amasezerano azamubera isoko y’amahoro. 13Ayo masezerano nyagiranye na we hamwe n’abazagukomokaho, kandi ni yo azabahesha kuba abaherezabitambo ubuziraherezo, kuko yagaragaje ishyaka afitiye Imana ye, bityo agakorera ku Bayisraheli umuhango wo kubakiza icyaha.»

14Umuyisraheli wicanywe na wa mukobwa w’Umumadiyanikazi yitwaga Zimiri mwene Salu, akaba ndetse yari n’umutware w’inzu imwe mu muryango wa Simewoni. 15Uwo mugore w’Umumadiyanikazi wishwe yitwaga Kozibi, akaba mwene Suru na we wari umutware w’inzu imwe mu miryango ya Madiyani.

16Uhoraho abwira Musa, ati 17«Nimutere Abamadiyani maze mubarimbure. 18Barabasembuye babashyiraho n’uburyarya bwinshi, igihe mukurikira imana y’i Pewori, mukanacyura mushiki wabo Kozibi, umukobwa w’umutware w’i Madiyani, wiciwe muri cya cyorezo cy’i Pewori.»

ABAYISRAHELI BATINDA MU GIHUGU CYA MOWABU

Ibarura rya kabiri ry’imiryango ya Israheli

19Nyuma y’icyo cyorezo,

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda