Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


23

1Balamu abwira Balaki, ati «Nyubakira hano intambiro ndwi, untegurire ibimasa birindwi n’amasekurume y’intama arindwi.» 2Balaki akora ibyo Balamu yamusabye, maze bombi batura ikimasa n’isekurume y’intama kuri buri rutambiro. 3Balamu abwira Balaki, ati «Wowe guma iruhande rw’igitambo cyawe gitwikwa, maze jyewe nigireyo, ahari Uhoraho yansanga. Amagambo ari bumbwire ayo ari yo yose, ndayakumenyesha.» Nuko Balamu afata inzira aragenda, 4maze Imana imusanze, arayibwira ati «Nubakishije intambiro ndwi, kandi ntura ikimasa n’isekurume y’intama kuri buri rutambiro.»

Balamu aha umugisha umuryango wa Israheli

5Uhoraho amaze kubwira Balamu ibyo aza kuvuga, amwohereza agira ati «Ngaho subira kwa Balaki, umubwire utyo.» 6Balamu yasubiye kwa Balaki, asanga ahagaze iruhande rw’igitambo cye gitwikwa. Yari kumwe n’abanyacyubahiro bose b’i Mowabu. 7Balamu na we abahanurira muri iki gisigo, agira ati:

«Balaki yampubuye muri Aramu,

umwami wa Mowabu antumaho mu misozi y’iburasirazuba,

ngo ninze nshore umuvumo mu bana ba Yakobo,

maze Abayisraheli mbambike umugayo.

8Navuma nte uwo Imana itavumye?

Uwo Uhoraho atigeze agaya,

namwambika umugayo nte?

9Iyo ndebeye hejuru y’urutare,

ngatera ijisho ndi mu mpinga y’imisozi,

nsanga ari umuryango udasa n’iyindi,

ntashyira mu mubare w’amahanga yandi.

10Ni nde washobora kubara abuzukuru ba Yakobo,

akabarura imbaga nyamwinshi y’Abayisraheli?

Icyampa nanjye ngapfa nk’intungane,

indunduro yanjye ikazasa n’iyabo!»

11Balaki abwira Balamu, ati «Wangenje ute? Narakuzanye ngo uvume ababisha banjye, none dore ahubwo urabasakazamo imigisha!» 12Balamu aramusubiza ati «Nta bwo se uzi ko iyo mbumbuye umunwa, mba ngomba kuvuga ibyo Uhoraho yambwiye byonyine?»

Balamu yongera guha umugisha Abayisraheli

13Balaki arongera ati «Ngwino nkwereke aho tujya ushobore kureba neza iriya mbaga. Mbere wayibonaga igice, ariko nuhagera, urashobora kuyibona yose, maze uyimvumire!»

14Amujyana ahantu hitaruye, mu mpinga y’umusozi wa Pisiga, ahubaka intambiro. 15Balamu abwira Balaki, ati «Wowe guma iruhande rw’igitambo cyawe gitwikwa, maze jyewe nigire hariya ntegereze . . . » 16Uhoraho aza imbere ya Balamu, amubwira ibyo agomba kuvuga, nuko amwohereza agira ati «Ngaho sanga Balaki, umubwire utyo.» 17Balamu asanga Balaki, wari uhagaze iruhande rw’igitambo cye gitwikwa. Yari kumwe n’abanyacyubahiro bose b’i Mowabu. Balaki aramubaza ati «Uhoraho yakubwiye iki?» 18Nuko Balamu abahanurira muri iki gisigo, agira ati:

«Balaki, haguruka wumve!

Wowe, mwene Sipori, ntega amatwi!

19Imana si umuntu ngo irabeshya,

si mwene Adamu ngo irisubiraho.

Yavuga icyo itazakora se?

Ijambo yavuze se ryapfa guhera aho?

20Nujuje umuhango wo gutanga umugisha,

ubwo kandi ari Uhoraho wawitangiye, jyewe sinasubizayo.

21Nta cyorezo wasanga mu nzu ya Yakobo,

mu nzu ya Israheli ntihajya harangwa umubabaro.

Uhoraho, Imana ye, ihorana na we, iwe havuga impundu z’umwami.

22Imana yamukuye mu Misiri;

imbaraga ze ni nk’iz’imbogo.

23Mu nzu ya Yakobo ntihakavugwe indagu,

mu nzu ya Israheli ntihakarangwe ubupfumu23.23 ubupfumu: Imana nta mayeri cyangwa ubupfumu ikoresha iyo ishaka kwihishura no gutangaza ugushaka kwayo muri Israheli: yimenyekanya ubwayo ikoresheje abahanuzi yitoreye..

Iyo igihe kigeze, Imana ni yo ivugana na Yakobo,

ari we Israheli, ikamubwira ibikorwa byayo.

24Dore umuryango uhingutse nk’igihanyaswa,

ukaba uhagurutse nk’intare.

Ntiryama itamazeho umuhigo wayo, kandi itanyoye amaraso y’icyo yishe.

25Balaki abwira Balamu, ati «Niba wanze kubavuma, wikomeza rero kubaha umugisha.» 26Balamu aramusubiza ati «Ese sinari nakubwiye ko nkora ibyo Uhoraho ambwira byose?»

Balamu aha ubwa gatatu umugisha Abayisraheli

27Balaki abwira Balamu, ati «Ngwino nkujyane ahandi hantu, ahari Imana yakwemera ko umvumira uriya muryango.» 28Nuko Balaki ajyana Balamu mu mpinga ya Pewori, umusozi witaruye ubutayu. 29Balamu abwira Balaki, ati «Nyubakira hano intambiro ndwi, maze untegurire ibimasa birindwi n’amasekurume arindwi.» 30Balaki akora ibyo Balamu yamubwiye, maze atura ikimasa n’isekurume y’intama kuri buri rutambiro.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda