Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


Igitabo cya Nehemiya

IJAMBO RY’IBANZE

1. Ibiri muri iki gitabo n’imiterere yacyo

Iki gitabo cya Nehemiya gihita gikomeza icya Ezira, ari na cyo tumaze kubonamo ibi bice bibiri bikurikira:

I. Iteka ry’umwami Sirusi, itahuka n’iyubakwa ry’Ingoro nshya (1–6).

II. Ubutumwa bwa Ezira bwo kubahiriza Amategeko y’Uhoraho (7–10).

Dore noneho uko ibintu byakomeje kugenda, nk’uko igitabo cya Nehemiya kibidutekerereza mu bice bikurikira.

III. Ubutumwa bwa mbere bwa Nehemiya (1–6). Nehemiya uyu yari Umuyahudi akaba kandi n’umuhereza w’umwami Aritashuweru mu mugi wa Suza, mu Buperisi. Ahagana mu mwaka 445, hashize nk’imyaka 13 Ezira atahutse (reba Ezira 7,7 na Neh 2,1), umwami yemerera Nehemiya kujya i Yeruzalemu ngo yubake bundi bushya inkike zayo. Iyo mirimo yarangiye vuba, n’ubwo bari babangamiwe n’abanzi, ndetse n’umugi usubira guturwa nka mbere.

IV. Umwanditsi Ezira asomera Amategeko y’Uhoraho mu ruhame, imbere ya rubanda, bakora umunsi mukuru w’Ingando, bicuza ibyaha byabo, kandi biyemeza gukurikiza Amategeko y’Uhoraho (8–10).

V. Hakurikiraho intondeke zinyuranye z’amazina y’Abayahudi: abatuye i Yeruzalemu no mu tundi turere, abaherezabitambo n’abalevi (11,1—12,26).

VI. Nehemiya ayobora ibirori byo gutaha inkike za Yeruzalemu, ashishikariza abalevi gutunganya imirimo bashinzwe (12,27—13,3). Ubwo Nehemiya arangiza atyo ubutumwa bwe bwa mbere i Yeruzalemu, bwamaze imyaka 12 (Neh 12,6). Nuko asubira mu Buperisi, ariko ntavuga igihe yahamaze.

VII. Nehemiya agaruka i Yeruzalemu, akaza umurego mu kubahisha itegeko ry’isabato, n’iryo kudashaka abagore mu banyamahanga (13,4–30).

2. Uko iki gitabo cyanditswe

Imyandikire y’iki gitabo cya Nehemiya isa rwose n’iy’icya Ezira. Bandukuye amasekuru n’intondeke z’amazina y’abaturage b’i Yeruzalemu, bakuye mu bubiko bw’Ingoro n’ubw’umugi, ariko cyane cyane hari ibyo Nehemiya ubwe yari yariyandikiye. Ese nk’uko Ezira yabigenje, Nehemiya na we yaba yaranditse raporo imenyesha umwami aho ubutumwa yahawe bugeze? Si ko byagenze, ahubwo umuntu yavuga ko Nehemiya yabyanditse mu ibanga nta we abigeneye; abyandikiye imbere y’Imana kuko usangamo n’amasengesho yivugiraga.

Dore ibice by’iyo nyandiko ya Nehemiya: Neh 1–2; 3,33—7,5; 12,27—13,31.

mt1 Igitabo cya Nehemiya

mt2 III. UBUTUMWA BWA NEHEMIYA

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda