Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


1

1Amagambo ya Nehemiya mwene Hakaliya.

Nehemiya amenya ibyabaye i Yeruzalemu

Mu mwaka wa makumyabiri w’ingoma ya Aritashuweru1.1 Aritashuweru: ni wa mwami w’Abaperisi, wabategetse muri 465–423 mb. K. Iki gitabo rero, kidutekerereza inkuru y’ibyabaye kuva mu ukuboza 446., mu kwezi kwa Kisilewu, nari mu kigo ntamenwa cy’i Suza. 2Nuko haza Hanani, umwe mu bavandimwe banjye avuye mu gihugu cya Yuda, aherekejwe n’abantu bamwe. Mbabaza ibyerekeye Abayahudi barokotse, abasigaye mu bari barajyanywe bunyago, n’ibyerekeye Yeruzalemu. 3Baransubiza bati «Abarokotse bakaba barahatahukiye, ubu bari mu makuba akomeye kandi barasuzuguwe; inkike za Yeruzalemu zaratengutse1.3 zaratengutse: inkike za Yeruzalemu zari zaratengaguwe n’Abanyababiloni muri 587, banatwika amarembo yayo. Abayahudi rero, bamaze gutahuka bagerageza kenshi kongera kuzubaka, ariko Abanyasamariya bakabarwanya, ndetse bari baherutse no kubarega ku mwami Aritashuweru, akimara kwimikwa; (reba Ezr 4,6–7 na 23)., n’amarembo yayo barayatwitse.» 4Ngo numve ayo magambo nicara hasi, ndarira kandi mara iminsi myinshi mu kababaro; ngasiba kurya kandi ngasengera imbere y’Imana Nyir’ijuru.

5Ndavuga nti «Ndakwinginze, Uhoraho, Mana Nyir’ijuru, Mana ikomeye kandi igatera ubwoba, wowe ukomeza isezerano ryawe kandi ntuhemukire abagukunda bakanakurikiza amategeko yawe! 6Tega ugutwi kwawe rero, n’amaso yawe yitegereze, kugira ngo wumve isengesho ry’umugaragu wawe. Muri iki gihe ndasengera imbere yawe umunsi n’ijoro, nsabira Abayisraheli, abagaragu bawe, kandi ngashinja ibyaha byabo kuko twagucumuyeho. 7Twaraguhemukiye bikabije kandi ntitwakurikiza amategeko, amateka, n’amabwiriza wahaye Musa umugaragu wawe. 8Ndakwinginze ngo wibuke rya jambo wavugishije Musa umugaragu wawe, ugira uti ’Nimumpemukira, nzabatatanyiriza mu mahanga, 9ariko nimungarukira mugakomeza amategeko yanjye kandi mukayakurikiza, kabone n’aho abajyanywe bunyago banyu bazaba bari inyuma y’ijuru, nzabakoranya maze mbagarure aho nahisemo kugira ngo mpatuze izina ryanjye.’ 10None se, abo si twebwe abagaragu bawe n’umuryango wawe warokoye, ukoresheje ububasha n’imbaraga bitagereranywa by’ukuboko kwawe? 11Ndakwinginze rero, Nyagasani, tega ugutwi isengesho ry’umugaragu wawe, n’iry’abagaragu bawe bashimishwa no kubaha izina ryawe. Ha umugaragu wawe kurangiza neza uyu munsi icyo agamije, kandi wa muntu aze kunyakirana impuhwe!»

Icyo gihe nari nshinzwe kujya mpereza umwami divayi.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda