Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


13

Abanyamahanga ntibemewe mu ikoraniro ry’Abayisraheli

1Uwo munsi kandi, basomera imbaga yose igitabo cya Musa maze bagisangamo ahanditswe ngo «Umuhamoni n’Umumowabu ntibazinjire na rimwe mu ikoraniro ry’Imana, 2kuko batasanganije Israheli umugati n’amazi, ahubwo bakagurira Balamu ngo ayivume, ariko iyo mivumo Imana ikayibahinduriramo imigisha.»13.2 imigisha: reba Ivug 23,4–6. 3Ngo bumve iryo tegeko, bahera ko barobanura muri Israheli abanyamahanga bose bari babivanzemo.

VII. NEHEMIYA YUBAHISHA AMATEGEKO

Urugendo rwa kabiri rwa Nehemiya

4Muri icyo gihe, umuherezabitambo Eliyashibu ni we wari ushinzwe gucunga ibyumba byometse ku Ngoro y’Imana yacu. Kubera ko yari mwene wabo wa Tobiya, 5amutiza icyumba kinini bari basanzwe babikamo amaturo, imibavu, ibikoresho, ibice bya cumi by’ingano, divayi nshya n’amavuta, hamwe n’ibyabaga biteganyirijwe abalevi, abaririmbyi n’abanyanzugi, n’ibigenewe abaherezabitambo. 6Ibyo byose byabaye ntari i Yeruzalemu, kuko mu mwaka wa mirongo itatu n’ibiri w’ingoma ye, nari nasanze umwami Aritashuweru. Nuko mpamaze iminsi, nsaba umwami uruhusa, ngaruka i Yeruzalemu13.6 ngaruka i Yeruzalemu: ntituzi igihe Nehemiya yongeye kumarana n’umwami w’Abaperisi. Yagarutse i Yeruzalemu ashavuzwa cyane no kubona ko amategeko y’Uhoraho atubahirizwa uko bikwiye; ahagurukira kubirwanya..

7Mpageze menya ko Eliyashibu yakoze ishyano, agatiza Tobiya icyumba cyo mu gikari cy’Ingoro. 8Birandakaza cyane, maze njugunyanga hanze ibyo Tobiya yari yabitse muri icyo cyumba byose. 9Hanyuma ntegeka ko basukura ibyumba, bakabisubizamo ibikoresho by’Ingoro y’Imana, hamwe n’amaturo n’imibavu.

Nehemiya avugurura itegeko ryo gutanga umugabane w’abalevi

10Nongera kumenya ko imigabane igenewe abalevi itatanzwe13.10 itatanzwe: ugereranyije n’ibivugwa muri 12,44–47, Abayahudi bari baradohotse bikabije. Mu myaka mike cyane, ya mico myiza Nehemiya yari yarabatoje bahise bayita, ntibagira na busa bongera gufashisha Ingoro., maze bituma abalevi n’abaririmbyi bata imirimo yabo, buri wese yisubirira mu isambu ye. 11Nuko ntonganya cyane abatware, ndababwira nti «Ni iki cyatumye mwemera ko Ingoro y’Imana isigara aho yonyine?» Nkoranya abalevi n’abaririmbyi, maze mbasubiza ku mirimo yabo; 12na Yuda yose izana ingano, hamwe na divayi nshya n’amavuta y’imizeti, maze bishyirwa mu byumba by’ububiko. 13Hanyuma ibyo byumba by’ububiko mbishinga Sheremiya umuherezabitambo, Sadoki umwanditsi, na Pedaya, umwe mu balevi, hamwe na Hanani mwene Zakuri, mwene Mataniya; kuko bose bari bazwiho kuba inyangamugayo. Bari bashinzwe kugabanya ayo maturo, mu bavandimwe babo.

14Mana yanjye, urajye unyibuka kubera ibyo nakoze, kandi ntuzibagirwe umurava nagize mu gukorera Ingoro yawe, nkayubahiriza.

Nehemiya avugurura amategeko yerekeye isabato

15Muri iyo minsi kandi, nkajya mbona abantu bamwe bo muri Yuda barabyiganira ku rwengero ku munsi w’isabato, naho abandi bahekesheje indogobe za divayi, imizabibu, imitini hamwe n’iyindi mitwaro y’amoko yose; bagiye kubicururiza i Yeruzalemu ku munsi w’isabato. Nuko mpita mbihanangiriza bariho bacuruza.

16Hari kandi n’Abanyatiri bari batuye i Yeruzalemu, bagatumiza amafi n’ibindi by’amoko yose, bakabihacururiza ku munsi w’isabato, babigura n’abantu bo muri Yuda. 17Nuko ntonganya abanyacyubahiro bo muri Yuda, maze ndababwira nti «Mbega ngo murakora ishyano mugatesha agaciro umunsi w’isabato! 18Abasokuruza banyu se, na bo si ko babigenje, bigatuma Imana iduteza ibi byago, ikabiteza n’uyu mugi? None namwe murashaka gukaza uburakari ifitiye Israheli, mwanga kubahiriza umunsi w’isabato!»

19Sabato iraye iri bube, mu mugoroba w’akabwibwi13.19 mu mugoroba w’akabwibwi: isabato yatangiraga mu mugoroba w’akabwibwi w’umunsi wa 6 w’icyumweru, izuba rimaze kurenga. Ibyerekeye isabato birebe mu Iyim 20,8–11; Ivug 5,12–15; Ibar 15,32–36; Yer 17,19–27., ntegeka ko inzugi za Yeruzalemu bazikinga, bakazishyiraho ibihindizo maze zikazakingurwa sabato irangiye; ndetse nshyiraho n’abarinzi kugira ngo hatagira umutwaro n’umwe uzinjizwa kuri uwo munsi. 20Nuko abacuruzaga n’abadandazaga ibintu by’amoko yose, baguma inyuma y’umugi wa Yeruzalemu, bamwe baharara ijoro rimwe, abandi abiri. 21Maze ndabihanangiriza, ndababwira nti «Ni iki cyatumye muza kurara inyuma y’inkike? Muramenye! Nimwongera nzabafatisha!» Nuko kuva ubwo ntibongera kugaruka ku munsi w’isabato. 22Hanyuma ntegeka abalevi kwisukura no kujya kurinda amarembo, kugira ngo umunsi w’isabato wubahirizwe.

Mana yanjye, n’ibyo bizatume ujya uhora unyibuka, maze unyirindire kubera ubudahemuka bwawe butagereranywa.

Nehemiya yamagana gushyingirana n’abanyamahanga

23Muri iyo minsi kandi, nkabona Abayahudi bari barashatse abagore b’Abashidodi, Abahamoni, n’Abamowabu. 24Igice cya kabiri cy’abana babo bavuga igishidodi cyangwa se urundi rurimi rwo mu mahanga; batazi kuvuga ikiyahudi13.24 ikiyahudi: mu bana babo, bamwe bavugaga icyaramu cyangwa se urundi rurimi rwo mu mahanga, naho abari bakivuga igihebureyi, bagendaga barushaho kugabanuka. Reba 8,8 n’igisob.. 25Nuko ndabatonganya, ndabavumagura, ndetse bamwe ndabakubita, mbapfura n’imisatsi; maze mbarahira Imana, mvuga nti «Abakobwa banyu ntimukabashyingire abahungu babo, kandi n’ababo ntimukabarongore cyangwa se ngo mubashakire abahungu banyu. 26Mbese si nk’uko Salomoni, umwami wa Israheli, yacumuye? Nyamara kandi, no mu mahanga menshi atabarika, nta wundi mwami wahwanye na we; Imana yaramwikundiye, maze imugira umwami wa Israheli yose. 27None namwe tubemerere, mukomeze muhemukire Imana; mukore ishyano mushaka abagore b’abanyamahanga?»

Ibindi Nehemiya yakoze

28Ubwo mperako nirukana umwe mu bahungu ba Yoyada mwene Eliyashibu, umuherezabitambo mukuru, wari umukwe wa Sanabalati w’Umuhoroni maze ndamumenesha.

29Mana yanjye, urajye ubibuka kubera ko batesheje agaciro umurimo w’ubuherezabitambo, bakandavuza isezerano wagiranye n’abaherezabitambo n’abalevi.

30Nuko mbatandukanya n’uwitwa umunyamahanga wese, maze abaherezabitambo n’abalevi mbaha amabwiriza, agenga buri wese mu murimo we. 31Hanyuma nshyiraho n’andi mabwiriza, agena uko amaturo y’inkwi hamwe n’ay’imbuto zizera mbere bizajya bigemurwa.

Mana yanjye, urajye unyibuka, maze uzanyiture iyo neza!

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda