Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga

IJAMBO RY’IBANZE

Mu bitabo by’Isezerano rya kera harimo bitanu bakunda kwita «Ibitabo by’Ubuhanga», ari byo : Yobu, Imigani, Umubwiriza, Mwene Siraki n’Ubuhanga. Ubusanzwe bakunda no kubyongeraho igitabo cya Zaburi n’icy’Indirimbo ihebuje, kandi ubundi byo ari ibisigo.

Ariko se, ubwo buhanga buvugwa ni ubuhanga nyabaki ? Nk’uko byari bimeze mu Banyamisiri, Abanyamezopotamiya n’andi mahanga yari abakikije, mu Bayisraheli na ho ntibahwemye kuzirikana ku mibereho y’umuntu kuri iyi si. Mbese byaba byoroheye umuntu kubaho mu mahoro no kumvikana na mugenzi we ? Yabigeraho ate ? Umunyabuhanga rero ni uwatojwe kubana n’abandi mu mahoro n’ubwo bikomeye bwose, ntabirengagize, ahubwo akamenya kwiyumanganya; byongeye kandi iyo mibereho myiza agerageza kuyikwiza mu bamukikije. Ugenza atyo se we, yahamya ko ariho mu mahoro ? Oya, ntiyabihamya iteka kuko kenshi na kenshi ubugome bw’abantu butabimukundira, ubundi akazambishwa n’uburwayi, ubusaza ndetse n’urupfu. Ibyo se bizahereza he ?

Dukurikije uko Bibilya ibitubwira, mbere ya byose umunyabuhanga ni umuntu uzi neza umurimo ashinzwe, akamenya kuyobora urugo rwe, akaba yubashywe kandi ashimwa mu mugi cyangwa mu mudugudu atuyemo; uretse nanone ko ibyo byonyine bidahagije. Umunyabuhanga ni umuntu «utinya» Imana mu mibereho ye yose. Uko gutinya Imana ariko ntibivuga ko agomba kugenza nk’umugaragu uterwa ubwoba n’igitsure cya shebuja; ahubwo agomba kuyisenga, akayubaha, akayikunda, yo Mutegetsi w’ibintu byose, akabana na yo mu byishimo yubahiriza Amategeko yayo n’Isezerano ryayo, agakurikiza ubutungane n’ubusabaniramana kandi agaharanira iteka gukora icyiza. Naho uwo bita umusazi, igipfamutima n’umugome, ni usuzugura Imana n’Amategeko yayo.

Abanyabuhanga rero, bazirikanye cyane ku byerekeye icyiza n’ikibi, n’uburyo Imana ihana abagome, igahemba abakora neza. Ibyo ariko tuzabigarukaho cyane cyane mu ijambo ry’ibanze ry’igitabo cya Yobu.

Mu Isezerano rishya, Pawulo Mutagatifu atwigisha uko tugomba gutandukanya ubuhanga bushingiye ku bwenge bwa muntu, rimwe na rimwe bukamutera kwirata, n’ubuhanga bw’Imana bugaragazwa n’umusaraba n’izuka bya Yezu‐Kristu, we nganzo yuzuyemo icyitwa ubuhanga n’ubumenyi cyose (1 Kor 2; Kol 2,3). Kuva kuri Salomoni umwami w’umunyabuhanga wabaye ikirangirire mu burasirazuba bwose (1 Bami 5,9–14) kugeza kuri Yezu Kristu, ubuhanga bw’abantu bwagorowe kandi bwuzuzwa n’Ubuhanga bw’Imana.

mt1 Igitabo cya Yobu

mt2 IJAMBO RY’IBANZE

Iki gitabo kiravuga ibya Yobu, wa muntu w’intungane kandi w’umunyabyago, ni na we cyitiriwe. Yobu uwo, ni umuntu bihimbiye, bamuhitamo kugira ngo berekane imibereho y’intungane zose zigwirirwa n’akarengane cyangwa ibyago bikomeye, ntizinamenye impamvu Imana itihutira kuzirengera, kugira ngo izigobotore. Umwanditsi w’iki gitabo ni umunyabuhanga w’Umuyahudi, wabayeho nyuma y’ijyanwabunyago. Icyo agamije ni ugufasha abasomyi kuzirikana kuri icyo kibazo gikomeye cy’ubutabera bw’Imana, itareka guhemba no guhana, n’ubwo kenshi idahita ibigaragaza.

I. Imiterere y’igitabo n’ibikirimo

1. Mu mutwe wa mbere n’uwa kabiri barabanza bakadutekerereza ukuntu Yobu yari yarahiriwe muri byose, akiberaho mu mahoro kandi yubashywe n’abo babana. Nyuma ariko aza kugeragezwa, avutswa abana be, ibye byose birayoyoka, ndetse ararwara bikabije. Nyamara muri ibyo byago byose Yobu ariyoroshya, ntiyinubira ugushaka kw’Imana.

2. Hakurikiraho igisigo kirekire cyane (3,1—42,6), kirimo impaka Yobu ajya n’incuti ze.

a) Elifazi, Bilidadi na Sofari, incuti eshatu za Yobu, zaje kumuhumuriza, ahanini ariko bakajya impaka ku mvano y’ibyo byago byamuteye. Izo ncuti zafataga ijambo zikurikiranye, buri wese yigira gatatu, bagira ngo bumvishe Yobu ko yahaniwe ibicumuro bye. We ariko, yasubizaga buri wese amugaragariza ubudahemuka bwe, akivumburira iyo Mana yamuhannye nta mpamvu (3–31).

b) Haza gutunguka undi wa kane Elihu, na we aza avuga kimwe n’iby’abamubanjirije (32–37).

c) Hanyuma Imana ubwayo ifata ijambo (38–41), ariko nta cyo yamusobanuriye; ahubwo imuha ingero nyinshi zimwumvisha ko Ubuhanga bwayo busumba kure ubw’abantu. Ibyo bitera Yobu kwemera ko ameze nk’ivu cyangwa umukungugu, imbere y’Imana.

3. Nyuma hakaza UMWANZURO, ugizwe nanone n’inkuru ngufi (42,7–11). Uhoraho arihanangiriza izo ncuti zose za Yobu kuko zavuze nabi, agasubiza Yobu ibintu byose yari yaratakaje; ndetse bikikuba kabiri.

II. Inyigisho ziri mu gitabo cya Yobu

Igitabo cya Yobu cyose kigenda kigaruka kuri iki kibazo gikurikira: Imana ihemba ite intungane, igahana ite abagome?

Mbere hose, Abayisraheli bari baragihaye igisubizo cyoroheje, bavuga ko Imana ihana kandi igahemba abantu bakiri ku isi. Niba umuntu ari intungane, azahabwa umugisha kandi amererwe neza ku isi; naho ugwiririwe n’ibyago, ibyo bikaba ari nk’igihano cy’ibyaha bye bwite cyangwa iby’uwo mu muryango we. Icyo gihe, Imana yari itarahishura ko igihano cyangwa igihembo bishobora kubaho na nyuma y’urupfu; bakibwira ko abapfuye bakomeza kubaho kimwe ikuzimu, nta tandukanyirizo.

Nyamara, iyo nyigisho abahanga b’amategeko bose bo muri Israheli bigishaga, yaje gukurura ingorane. Umuhanuzi Ezekiyeli, ni we wabanje kwigisha byeruye ko umuntu w’intungane adashobora guhanirwa ubugome bw’umuhungu we, cyangwa ngo umugome arokoke igihano kubera ko se ari intungane; buri muntu abeshwaho n’ubutungane bwe bwite, cyangwa akicwa n’icyaha cye bwite (Ezk 14,12–20; 33,10–20).

Ariko rero, umwanditsi w’igitabo cya Yobu mu byo yibaza, agerageza kurushaho kubicengera. Aragira ati «Hariho abantu b’intungane bagwirirwa n’ibyago bikomeye. Ibyo ni koko ariko se biterwa n’iki ? Noneho se, ubutabera bw’Imana bwagiye he ?» Ng’icyo ikibazo yiyemeje gusuzuma, ahereye ku byago Yobu yagize.

Incuti za Yobu uko ari enye zo zari zitsimbaraye kuri ya nyigisho ya kera: bibwiraga ko ibyago byagwiririye Yobu yabitewe n’ibyaha bye. Naho Yobu we akabihakana akomeje, kandi akanababazwa cyane n’uko bose bamutereranye; ndetse akabona n’Imana ubwayo isa nk’aho imukiniraho ! Nyamara n’ubwo yashukwaga atyo, we ntiyadohotse, yakomeje kwemera ko Imana itazamutererana; nta bwo azi neza uko bizagenda, ariko arahamya ati «Jyewe nzi ko umuvugizi wanjye ariho, amaherezo azatunguka ku isi aze andengere; namara kunkangura, ampagarike iruhande rwe, maze mbonere Imana mu mubiri wanjye» (19,25–26).

Igihe Imana ifashe ijambo nyuma y’abandi bose, nta cyo yasobanuriye Yobu ku mibereho yayo, gusa yamwumvishije ko akwiye kuyiringira kubera ubuhanga bwayo busumbye kure ubw’abantu kandi ko idakeneye kwiregura imbere yabo. Muntu rero yagenza ate? Najye yemera ko ari umukungugu n’ivu, akaba agomba gusenga Imana ndetse n’iyo atamenya imyifatire yayo.

Mu magambo make rero, umwanditsi w’igitabo cya Yobu yerekanye ku buryo butavuguruzwa ko inyigisho za kera zitari zihagije, ariko na we nta kindi gishya yunguyeho. Igisubizo cy’ukuri Imana ubwayo yari yiyemeje kuzagitanga nyuma y’ibinyejana bibiri cyangwa bitatu, igahishurira abantu uko izabagenzereza nyuma y’urupfu rwabo: koko, umunsi umwe izazura abapfuye, kugira ngo ababi ibahane, abeza ibahembe kubaho mu buzima bw’iteka (reba Dan 12,2; 2 Mak 7; Buh 3–5).

mt1 Igitabo cya Yobu

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda