Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo

IJAMBO RY’IBANZE

Ukurikije uruhererekane rw’abakristu ba mbere, Mutagatifu Matayo, wahoze ari umusoresha, nyuma agahinduka intumwa ya Yezu Kristu (9.9), yanditse ivanjili ye mu cyaramu (ururimi rwavugwaga n’Abayahudi bo muri Palestina), ahagana mu mwaka wa 50.

Iyo nyandiko ya mbere yari ngufiya, kandi ntikiriho; ariko mbere y’uko izimira, yari yarahinduwe mu kigereki, nyuma bayongeramo izindi nkuru n’amagambo bya Yezu, Matayo atari yavuze. Ngiyo inyandiko dufite ubu, yasojwe mu myaka ya 70 na 80.

Muri iyo Vanjili yandikiwe Abayahudi bahindutse abakristu, Matayo arabereka rwose ko Yezu ari we Mukiza Ibyanditswe byavugaga; ndetse ko ari we Mwana w’Imana.

Ni We ukomeza amateka y’umuryango wa Israheli kandi akayuzuriza mu muryango mushya w’Imana, ari wo Kiliziya. Ya mategeko akomoka kuri Musa, agatuburwa n’akamenyero k’abakera, ni We uyabumbira mu itegeko rimwe, rishya, riyuzuza, ari ryo ry’urukundo.

Ikiranga Ivanjili ya Matayo, ni ukuntu atahura amagambo n’inyigisho za Yezu, akabitondeka ku buryo bukomeye, muri izi ngingo eshanu:

1. Hari inyigisho zatangiwe hejuru y’umusozi (5.1—7.29) Yezu ashishikariza buri wese guharanira ubutungane buzamugeza mu Ngoma y’Imana.

2. Hari amabwiriza yahaye intumwa (10.1–42) igihe azohereje bwa mbere kwamamaza Ingoma y’Imana, no kumenyesha abantu ko ari ngombwa kwisubiraho.

3. Hari inyigisho Yezu yatangiye mu migani (13.1–51) zerekeye ukuntu Ingoma y’Imana igomba kwakirwa n’ukuntu igomba kujya mbere inyuze mu ngorane nyinshi.

4. Hari inyigisho Yezu yahaye abigishwa be zerekeye imibanire yabo ya kivandimwe mu muryango mushya yihangiye ari wo Kiliziya (18.1–35).

5. Hari inyigisho zerekeye isenywa rya Yeruzalemu n’ukuza mu ikuzo k’Umwana w’umuntu, igihe azacira imanza abantu bose ku munsi w’imperuka (24.1—25.46).

Izo nyigisho zose zijyanirana n’uburyo intumwa zatowe, ukuntu abarwayi bakijijwe, ukuntu Yezu yitaga ku mbaga, n’ukuntu yajyaga impaka n’abamurwanyaga.

Gahunda rusange y’Ivanjili ya Matayo ni imwe n’iyo intumwa zose zakurikije zigisha i Yeruzalemu:

— Babanzirizaga ku nyigisho za Yohani Batisita,

— Bagakurikizaho inyigisho za Yezu mu Galileya.

— Bagasubizaho urugendo rwe ajya i Yeruzalemu,

— Bakarangiriza ku minsi ya nyuma ya Nyagasani mu ibabara rye, n’izuka rye.

Cyakora, Matayo, abanziriza byose ku mateka azwi cyane yerekeye ukuvuka n’ukubyiruka kwa Yezu. Ayo mateka, Mariko nta cyo ayavugaho, naho Luka akayavuga ku bundi buryo.

Ivanjili ya Matayo isa n’agasanduku karimo amabuye meza y’agaciro, kandi y’ubwoko bwose. Itubereye ubukire butagereranywa twebwe abakristu. Kubera iyo mpamvu, nta watinyuka kubwira mugenzi we ngo «Soma ibi, biriya ubireke», cyangwa ngo «ibi ni byo byiza kuruta biriya.» Ahubwo iyo Vanjili ni ukuyisoma yose, twitonze, mu rukundo n’icyubahiro gihagije, kuko kuri buri rupapuro, Yezu ubwe ni We ukwibwirira ijambo rikugera ku mutima.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda