Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


1

Amasekuruza ya Yezu

1Dore igitabo cy’amasekuruza1.1 amasekuruza: Matayo arashaka kwerekana ko Yezu ari we Mukiza w’ukuri. Akomoka kuri Abrahamu, we Imana yari yarasezeranyije iti «Amahanga yose y’isi azaherwa umugisha mu rubyaro rwawe» (Intg 22.18). Yezu kandi akomoka kuri Dawudi, Imana yasezeranyije iti «Inzu yawe n’ubwami bwawe bizahoraho iteka imbere yanjye» (2 Sam 7.16). Abahanuzi Izayi (11.1–10) na Yeremiya (23.5; 33.15) na bo bahanuye ko Umukiza azavuka mu nzu ya Dawudi. ya Yezu Kristu, umwana wa Dawudi, mwene Abrahamu.

2Abrahamu yabyaye Izaki,

Izaki abyara Yakobo,

Yakobo abyara Yuda n’abavandimwe be,

3Yuda abyara Faresi na Zara, kuri Tamara,

Faresi abyara Esiromi,

Esiromi abyara Aramu.

4Aramu abyara Aminadabu,

Aminadabu abyara Nahasoni,

Nahasoni abyara Salimoni.

5Salimoni abyara Bowozi, kuri Rahabu,

Bowozi abyara Yobedi, kuri Ruta,

Yobedi abyara Yese,

6Yese abyara umwami Dawudi.

Dawudi abyara Salomoni, ku mugore wa Uriya,

7Salomoni abyara Robowamu,

Robowamu abyara Abiya,

Abiya abyara Asa,

8Asa abyara Yozafati,

Yozafati abyara Yoramu,

Yoramu abyara Oziyasi,

9Oziyasi abyara Yowatamu,

Yowatamu abyara Akazi,

Akazi abyara Ezekiyasi,

10Ezekiyasi abyara Manase,

Manase abyara Amoni,

Amoni abyara Yoziyasi,

11Yoziyasi abyara Yekoniyasi na barumuna be, igihe bajyanwa bunyago i Babiloni.

12Ijyanwabunyago ry’i Babiloni rirangiye

Yekoniyasi abyara Salatiyeli,

Salatiyeli abyara Zorobabeli,

13Zorobabeli abyara Abiyudi,

Abiyudi abyara Eliyakimu,

Eliyakimu abyara Azori,

14Azori abyara Sadoki,

Sadoki abyara Akimu,

Akimu abyara Eliyudi,

15Eliyudi abyara Eleyazari,

Eleyazari abyara Matani,

Matani abyara Yakobo,

16Yakobo abyara Yozefu, umugabo wa Mariya ari we wabyaye Yezu witwa Kristu1.16 Kristu: iri jambo risobanura «Uwasizwe n’Imana». Mu Isezerano rya kera, iyo bimikaga umwami, bamusigaga amavuta. Ndetse n’uwatorerwaga kuba umuherezabitambo mukuru barayamusigaga. Nyamara Yezu arabasumbye bose, kuko Imana imusenderezamo ubutoneshwe bwayo ikamusigisha Roho Mutagatifu wayo, maze ikamugira intore yihitiyemo n’Umukiza w’abantu bose..

17Ibisekuruza byose hamwe rero ni ibi: kuva kuri Abrahamu kugeza kuri Dawudi, ni ibisekuruza cumi na bine; kuva kuri Dawudi kugera ku ijyanwabunyago ry’i Babiloni, ni ibisekuruza cumi na bine; kuva ku ijyanwabunyago ry’i Babiloni kugera kuri Kristu, ni ibisekuruza cumi na bine.

Ivuka rya Yezu Kristu

18Dore uko Yezu Kristu yavutse. Nyina Mariya yari yarasabwe1.18 yari yarasabwe: mu muco w’Abayahudi, iyo umusore yakwaga umukobwa yasabye, uwo mukobwa yabaga abaye nk’aho ari umugore we koko, kandi ntiyashoboraga kumubenga hatabayeho impamvu zemewe n’amategeko. Nyuma y’ibyo, hashiraga amezi ubukwe bugataha, bityo imihango yo gushyingirwa yateganyijwe n’umuco wabo ikaba irangiye. na Yozefu; mu gihe batarabana, aza gusama inda ku bubasha bwa Roho Mutagatifu. 19Yozefu, umugabo we, wari intungane kandi utashakaga kumuteza urubwa, yigira inama yo kumusezerera rwihishwa. 20Igihe yari akibizirikana, Umumalayika wa Nyagasani amubonekera mu nzozi, aramubwira ati «Yozefu, mwana wa Dawudi, witinya kuzana umugeni wawe Mariya, kuko yasamye ku bubasha bwa Roho Mutagatifu. 21Azabyara umwana uzamwite Yezu1.21 Yezu: mu gihebureyi iryo zina rivuga «Hakizimana»., kuko ari we uzakiza umuryango we ibyaha byawo.» 22Ibyo byose ariko byabereye kugira ngo huzuzwe ibyo Nyagasani yavugishije umuhanuzi1.22 umuhanuzi: reba Izayi 7.14. ati

23«Dore Umukobwa w’isugi agiye gusama inda,

maze azabyare umuhungu,

nuko bazamwite Emanuweli»,

ari byo kuvuga ngo «Imana turi kumwe.»

24Yozefu akangutse abigenza uko Umumalayika wa Nyagasani yamutegetse nuko azana umugeni we. 25Ariko ntiyamwegera1.25 ntiyamwegera: Matayo arashaka kutwumvisha ko Mariya yari yagumanye ubusugi bwe igihe abyaye Yezu, ariko nta bwo atubwira uko byagenze nyuma. Nyamara kuva mu ntangiriro, uruhererekane rw’abakristu ntirwahwemye kutwemeza ko Bikira Mariya yakomeje kuba isugi mu buzima bwe bwose. kugeza igihe Mariya abyariye umwana w’umuhungu nuko amwita Yezu.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda