Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


1

Amategeko agenga ibitambo bitwikwa

1Uhoraho ahamagara Musa maze amubwirira mu ihema ry’ibonaniro1.1 Ihema ry’ibonaniro: banaryitaga Ingoro y’Uhoraho. Igitabo cy’Iyimukamisiri kivuga ku buryo burambuye uko ryari rimeze (umutwe wa 25; 26; 35; 36). Ni ho Uhoraho yahuriraga n’umuryango we mu butayu (Iyim 25,22 na 33,7-11). ati 2«Dore ibyo uzamenyesha Abayisraheli: Muri mwe nihagira uzanira Uhoraho ituro, rizabe iry’amatungo maremare cyangwa iry’amagufi.

3Niba ashaka gutura igitambo gitwikwa cyo mu matungo maremare, azazane ikimasa kidafite inenge, maze agiturire ku muryango w’ihema ry’ibonaniro kugira ngo Uhoraho agishime; 4maze arambike ikiganza1.4 arambike ikiganza: kwari ukwerekana ko ari we ubwe utura iryo tungo ho igitambo. Hanyuma uwo muntu akaryica, cyangwa Umulevi ubigenewe (reba Ezk 44,11), naho umuherezabitambo akegera urutambiro, kugira ngo ahereze Uhoraho igitambo anagitwike. ku mutwe w’icyo gitambo, bityo gikunde kimubere igitambo cy’impongano. 5Iryo tungo azarisogotera imbere y’Uhoraho, nuko abaherezabitambo ari bo bene Aroni bamurike amaraso yaryo, maze bayamishe impande zose z’urutambiro ruri ku muryango w’ihema ry’ibonaniro. 6Icyo gitambo bazagikuraho uruhu, bakigabanyemo imirwi, 7maze bene Aroni umuherezabitambo bacane umuriro ku rutambiro bawugerekeho inkwi. 8Hanyuma ya mirwi, igihanga, hamwe n’ibinure biri ku mara, abaherezabitambo ari bo bene Aroni bazabigereke hejuru y’inkwi ziri ku rutambiro. 9Ibyo mu nda, amaguru hamwe n’amaboko bazabyogesha amazi, maze umuherezabitambo atwikire ibyo byose ku rutambiro. Icyo ni igitambo gitwikwa, igitambo cy’ibiribwa gikongotse burundu, kandi gifite impumuro yurura Uhoraho.

10Niba hari ushaka gutura igitambo gitwikwa cyo mu matungo magufiya yo mu bana b’intama cyangwa b’ihene, azazane isekurume idafite inenge. 11Azayicira imbere y’Uhoraho ahagana mu majyaruguru y’urutambiro, maze abaherezabitambo ari bo bene Aroni bamishe amaraso yayo mu mpande zose z’urwo rutambiro. 12Nyuma y’ibyo, bazayigabanyemo imirwi, maze igihanga hamwe n’ibinure, byose umuherezabitambo abigereke hejuru y’inkwi ziri ku rutambiro. 13Ibyo mu nda, amaguru n’amaboko bazabyogesha amazi, maze umuherezabitambo abitwikire byose ku rutambiro. Icyo ni igitambo gitwikwa, igitambo cy’ibiribwa gikongotse burundu, kandi gifite impumuro yurura Uhoraho.

14Niba ashaka gutura Uhoraho igitambo gitwikwa cy’inyoni1.14 igitambo gitwikwa cy’inyoni: abakene batashoboraga kubona itungo, bemererwaga kurisimbuza intungura cyangwa inuma. Reba na 5,7., azazane intungura cyangwa inuma. 15Umuherezabitambo azabijyana ku rutambiro, abice umutwe, abitwikireho, maze amaraso yabyo arutembeho. 16Hanyuma, bazakuremo agatorero uko kakabaye, bakajugunye iruhande rw’urutambiro, iburasirazuba aho barunda ivu. 17Iyo nyoni bazayisaturira hagati y’amababa, ariko boye kuyatandukanya, maze umuherezabitambo ayitwikire ku rutambiro hejuru y’inkwi ziri ku muriro. Icyo ni igitambo gitwikwa, igitambo cy’ibiribwa gikongotse burundu, kandi gifite impumuro yurura Uhoraho.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda