Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


Amaganya

IJAMBO RY’IBANZE

Ibisigo bitanu bigize ako gatabo, nta kindi bigamije uretse kuganyira isenywa rya Yeruzalemu, yugarijwe n’ingabo z’i Babiloni (587 mb. K.). Icyo cyago ni cyo cyarunduye ingoma ya Yuda, yari isanzwe yigenga, none ikaba nta mwami ukomoka kuri Dawudi igifite ngo ayobore umuryango uri mu kaga gakomeye. Abahonotse ayo makuba, ntibahwemye kwibuka uko byabagendekeye, bakanagerageza kwiyumvisha impamvu Uhoraho yaretse ibyo byago bibagwirira.

Uwanditse ibyo bisigo ni umuntu tutazi, kandi kuvuga ko yaba ari Yeremiya ubwe wabihimbye, nta shingiro bifite (n’ubwo muri 2 Matek 32,25 handitswe ngo «Yeremiya ahimbira Yoziya indirimbo z’amaganya . . . »). Cyakora koko, kubera ko Yeremiya yakunze kuvuga amakuba azagusha Yeruzalemu (Yer 37–43), basanze ari byiza ko iki gitabo cy’Amaganya cyakurikira icye mu ntondeke y’ibitabo byo muri Bibiliya.

Ibyo bisigo bitanu by’amaganya ni bimwe mu byiza cyane byo muri Bibiliya. Gusa imvugo yabyo iraruhije kuyihindura mu kinyarwanda. Buri ntero y’ibyo bisigo itangirwa n’inyuguti y’igihebureyi uko zikurikirana: Alefu, Beti, Gimeli . . . Uretse no kuba byarahimbanywe ubuhanga bwinshi, ibyo bisigo birimo amaganya aturutse ku mutima washengutse, akanagera ku uw’ubisoma wese. Dore zimwe mu ngingo zikunze kwiganza muri ibyo bisigo:

— Ukuntu abaturage bishwe n’inzara, n’andi makuba yabagwiririye mu gihe umugi wari ukigoswe.

— Yeruzalemu ifatwa, maze Ingoro igasahurwa kandi igatwikwa.

— Abaturage bayo bafatwa, bakanyagwa, bagakoreshwa uburetwa.

— Kuba baratereranywe na bose, hakabura n’umwe wo kubahoza.

— Gusekerwa n’abanzi; amarira n’agahinda.

— Kwibuka icyaha bazira.

— Gusaba ihorerwa.

— Ukwizera: «Ibyiza ni ukwitonda ugategereza agakiza k’Uhoraho» (3,26).

Abayahudi bateraga izo ndirimbo z’amaganya iyo babaga bakoraniye mu masengero yabo, ku munsi wa 9 w’ukwezi kwa Nyakanga (Abi), ari wo basibagaho bibuka ibyabaye muri 587. Natwe abakristu, izo ndirimbo z’amaganya tuzitera mu cyumweru gitagatifu, tubitewe no kwibuka ububabare n’urupfu rwa Yezu ku musaraba.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda