Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


52

VI. ISENYWA RYA YERUZALEMU52.1 ISENYWA RYA YERUZALEMU: igitabo cya Yeremiya kirangira ku buryo butumvikana neza, kuko usanga bagaruka ku bintu byavuzwe mbere, kandi bakabivangavanga. Nyamara iyi mirongo 28–29 ifite akamaro kanini, kuko iduha umubare nyakuri w’abajyanywe bunyago.

Abanyababiloni bigabiza Yeruzalemu

(2 Bami 24.18—25.30; Yer 39.1–10)

1Sedekiya yagiye ku ngoma afite imyaka makumyabiri n’umwe, maze ategeka Yeruzalemu igihe cy’imyaka cumi n’umwe; nyina yitwaga Hamutali, umukobwa wa Irimeyahu w’i Libuna. 2Yakoze ibidatunganiye Uhoraho, mbese nk’uko Yoyakimu yabigenjeje. 3Ibyabereye i Yeruzalemu no muri Yuda byasembuye uburakari bw’Uhoraho, kugeza ubwo abatereranye arabazinukwa. Sedekiya na we yaje kwigomeka ku mwami w’i Babiloni.

4Ku munsi wa cumi w’ukwezi kwa cumi, mu mwaka wa cyenda w’ingoma ya Sedekiya, Nebukadinetsari, umwami w’i Babiloni yazanye n’ingabo ze zose, baca ingando imbere ya Yeruzalemu barayigota impande zose. 5Uwo mugi wakomeje kugotwa kugeza mu mwaka wa cumi n’umwe w’ingoma y’umwami Sedekiya. 6Ku munsi wa cyenda w’ukwezi kwa kane, inzara yari imaze guca ibintu mu mugi, n’abantu babuze ibibatunga, 7nuko urukuta rw’umugi barucamo icyuho. Ingabo zose zahise ziva mu mugi nijoro zirahunga, zinyura mu irembo ryari hagati y’inkike zombi hafi y’umurima w’umwami, maze bakomeza inzira igana Araba. Ubwo ariko ibyo byabaye Abakalideya bakigose umugi. 8Nyamara ingabo z’Abakalideya zikurikirana umwami, maze zifatira Sedekiya mu kibaya cy’i Yeriko, ubwo ingabo ze ziratatana, ziramutererana. 9Abakalideya bamaze gufata umwami, bamujyana i Ribula mu gihugu cya Hamati, bamushyikiriza umwami w’i Babiloni kugira ngo amucire urubanza. 10Umwami w’i Babiloni yica abahungu ba Sedekiya, abyirebera; abatware bose ba Yuda na bo yabagenjereje atyo, abatsinda i Ribula. 11Nyuma, anogoramo amaso ya Sedekiya, amubohesha umunyururu w’inyabubiri w’umuringa. Umwami w’i Babiloni amujyana i Babiloni, amushyira mu buroko kugeza ubwo abuguyemo.

12Ku munsi wa cumi w’ukwezi kwa gatanu mu mwaka wa cumi n’icyenda w’ingoma ya Nebukadinetsari, umwami w’i Babiloni, niho Nebuzaradani umutware w’abarinda umwami akaba n’umwe mu byegera by’umwami w’i Babiloni, yageze i Yeruzalemu. 13Nuko atwika Ingoro y’Uhoraho n’ingoro y’umwami, ndetse n’amazu yose y’i Yeruzalemu. 14Naho inkike za Yeruzalemu zari ziyikikije impande zose, zisenywa n’ingabo z’Abakalideya, ziyobowe n’umutware w’abarinda umwami. 15Abantu bari basigaye mu mugi, ingabo zaganjwe zikiyegurira umwami w’i Babiloni na bamwe mu banyabukorikori, Nebuzaradani umutware w’abarinda umwami abajyana bunyago bose; 16ariko yasize mu gihugu bamwe bo muri rubanda rugufi kugira ngo babe abanyamizabibu n’abahinzi b’imirima. 17Naho inkingi z’umuringa zo mu Ngoro, ibitereko hamwe n’ikizenga cy’amazi kibumbye mu muringa byari mu Ngoro y’Uhoraho, Abakalideya barabimenaguye, bajyana icyitwa umuringa cyose i Babiloni. 18Batwaye kandi ibyungo, ibitiyo, imikasi, inzuho zigenewe gutera icyuhagiro, inkongoro, hamwe n’ibindi bikoresho bya ngombwa mu mirimo ikorerwa mu Ngoro. 19Umutware w’abarinda umwami w’i Babiloni afata kandi amabesani, amasafuriya, inzuho zigenewe gutera icyuhagiro, ibyungo, ibinyarumuri, inkongoro n’indobo, byose bikozwe muri zahabu, no muri feza. 20Izo nkingi ebyiri, hamwe n’icyo kizenga cy’amazi n’ibimasa cumi na bibiri cyari giteretseho, byose bikozwe mu muringa, ni Umwami Salomoni wabikoreshereje Ingoro y’Uhoraho, kandi nta washoboye gupima uburemere bw’umuringa wabigiyeho. 21Inkingi ya mbere yari nk’igitembo, ifite uburebure bw’imikono cumi n’umunani, umuzenguruko w’imikono cumi n’ibiri, n’umubyimba w’intoki enye. 22Yari ifite umutwe w’umuringa, ufite uburebure bw’imikono itanu, kandi yari isesuyeho incundura zitatseho imbuto zitukura, byose bikozwe mu muringa. Inkingi ya kabiri na yo yanganaga ityo, kandi ifite imitako nk’iyo. 23Hariho imitako y’imbuto zitukura mirongo cyenda n’itandatu ku mpande, yose hamwe ikaba imitako y’imbuto ijana, zikikije incundura.

24Umutware w’abarinzi b’umwami w’i Babiloni afata Seraya umuherezabitambo mukuru, na Sefaniya umuherezabitambo umwungirije, hamwe n’abarinzi batatu b’irembo. 25Yagiye no mu mugi afata umunyacyubahiro wari umutware w’ingabo, ahafata n’abagabo barindwi b’ibyegera by’umwami, hamwe n’umunyamabanga w’umutware w’ingabo wari ushinzwe kwandika abinjiye mu ngabo z’igihugu; byongeye, afata n’abagabo mirongo itandatu bari mu mugi rwagati. 26Abo bose Nebuzaradani umutware w’abarinda umwami arabafunga, hanyuma abashyira umwami w’i Babiloni, i Ribula. 27Umwami w’i Babiloni abicishiriza aho i Ribula mu gihugu cya Hamati. Nguko uko Yuda yajyanywe bunyago kure y’igihugu cye.

28Dore umubare w’abantu Nebukadinetsari yajyanye bunyago. Mu mwaka wa karindwi hagiye Abayuda 3023. 29Naho mu mwaka wa cumi n’umunani w’ingoma ye, umwami Nebukadinetsari yavanye i Yeruzalemu abantu 823. 30Hanyuma mu mwaka wa makumyabiri n’itatu w’ingoma ya Nebukadinetsari, Nebuzaradani umutware w’abarinda umwami ajyana bunyago Abayuda 745. Bose hamwe ni abantu 4,600.

Evili‐Merodaki ababarira Yoyakini

(2 Bami 25.27–30)

31Ku munsi wa makumyabiri n’itanu w’ukwezi kwa cumi n’abiri, mu mwaka wa mirongo itatu n’irindwi w’ubunyagwe bwa Yoyakini, umwami wa Yuda, Evili‐Merodaki, umwami w’i Babiloni, wari ukijya ku ngoma, ababarira Yoyakini, umwami wa Yuda, aramufungura. 32Nuko amuganiriza gicuti kandi amuha intebe y’icyubahiro isumba iz’abandi bami bari hamwe i Babiloni. 33Yoyakini yiyambura imyambaro ye ya kinyururu, maze agasangira n’umwami ku meza ye, mu gihe cyose yari akiriho; 34ibimutunga bya buri munsi, akabihabwa n’umwami w’i Babiloni kugeza ubwo apfuye.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda