Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


24

Isezerano ry’i Sikemu24.1 Isezerano ry’i Sikemu: Yozuwe yongeye gukoranyiriza hamwe imiryango ya Israheli yose, i Sikemu. Mu bari bateraniye aho, harimo abana bwite b’Abayisraheli babaye abacakara mu Misiri, bakaba bariboneye ubwabo uburyo Uhoraho yigaragarije ku musozi wa Sinayi, igihe agiranye Isezerano n’umuryango we wose. Harimo n’Abayisraheli bandi, ariko bo, ba sekuruza ntibigeze mu Misiri, bakomeje gutura mu gihugu cya Kanahani; ndetse birashoboka ko bari bataramenya Uhoraho bihagije. Icyo Yozuwe yari agamije, ni uko umuryango wose wakunga ubumwe, ubikesheje ukwemera uzahora ufitiye Imana imwe y’ukuri. Uyu mutwe wa 24 rero, twawugabanyamo ibice bitatu: (1) Yozuwe yibutsa umuryango wose ibyiza by’agatangaza Uhoraho yakoreye abasekuruza babo kera (24.2–13). (2) Yozuwe abahitishamo niba bashaka gukorera Uhoraho cyangwa ibigirwamana; ariko umuryango wose ukiyemereza icyarimwe gukorera Uhoraho, we Mana yonyine (24.14–24). (3) Yozuwe agirana isezerano na rubanda, hanyuma akandikisha umuco n’amategeko bazagenderaho (24.25–27).

1Yozuwe akoranyiriza imiryango ya Israheli yose i Sikemu maze ahamagaza abakuru ba Israheli, abatware, abacamanza, abayobozi b’imirimo; baza imbere y’Imana. 2Yozuwe abwira rubanda rwose, ati «Dore uko Uhoraho, Imana ya Israheli avuga: Abakurambere banyu, Tera, se wa Abrahamu na Nahori, kera bari batuye hakurya y’Uruzi, kandi basengaga ibigirwamana24.2 basengaga ibigirwamana: umuntu yanahindura akavuga ngo «basengaga izindi mana». Abayisraheli bari bazi neza ko abasekuruza babo ba mbere na mbere, kimwe n’abandi banyamahanga, basengaga imana nyinshi (nk’izuba, ukwezi, inkuba, umuyaga); naho gusenga Imana imwe y’ukuri, bikaba byaratangiranye na Abrahamu, Izaki na Yakobo.. 3Nakuye Abrahamu, umukurambere wanyu, hakurya y’Uruzi maze munyuza mu gihugu cya Kanahani cyose, mugwiriza urubyaro kandi muha Izaki. 4Izaki muha Yakobo na Ezawu, kandi Ezawu mugabira umusozi wa Seyiri. Ariko Yakobo n’abahungu be baramanuka bajya mu Misiri. 5Hanyuma nohereza Musa na Aroni, kandi mpanisha Misiri ibikorwa byanjye nabakubitishije, noneho mbavanayo. 6Ba so nabavanye mu Misiri, muraza mugera ku nyanja. Abanyamisiri bakurikiranye ba so kugera ku nyanja y’Urufunzo, bari ku magare no ku mafarasi. 7Nuko ba so batakira Uhoraho, maze acisha igihu hagati yanyu n’Abanyamisiri, inyanja ayigarura ku Banyamisiri, bose bararohama. Mwiboneye ubwanyu ibyo nakoreye mu Misiri, hanyuma mugeze mu butayu muhamara igihe kirekire. 8Nabinjije mu gihugu cy’Abahemori batuye hakurya ya Yorudani, ariko barabarwanya. Narababeguriye, mwigarurira igihugu cyabo, nabatsembye imbere yanyu. 9Balaki, mwene Sipori, umwami wa Mowabu, arahaguruka ngo arwanye Israheli; atuma kuri Balahamu mwene Bewori, kugira ngo abavume. 10Ariko sinashatse kumva Balahamu; byatumye abaha umugisha maze mbakura mu nzara ze.

11Mwambutse Yorudani maze mugera i Yeriko, abategetsi b’i Yeriko barabarwanya, Umuhemori, Umuperizi, Umukanahani, Umuheti, Umugirigashi, Umuhivi, n’Umuyebuzi, ariko narababeguriye. 12Nohereza imbere yanyu amavubi yirukaniraga kure yanyu abami bombi b’Abahemori; si inkota yawe cyangwa umuheto wawe wabikoze. 13Naguhaye igihugu utavunikiye, n’imigi utigeze wubaka, none ukaba uyibamo; nguha imizabibu n’imizeti utateye, none ukaba urya imbuto zayo.

14Ubu rero, nimutinye kandi mukorere Uhoraho mu butabera n’ubudahemuka. Nimwigizeyo ibigirwamana ba so bayobotse hakurya y’Uruzi no mu Misiri24.14 no mu Misiri: Yozuwe aributsa Abayisraheli ko abasekuruza babo babaye abacakara mu Misiri, bakahibagirirwa Imana y’ukuri, bagasenga ibigirwamana byaho. Musa ni we watumye bagarukira ya Mana nzima ya Abrahamu, Izaki na Yakobo, ba basekuruza babo, maze bakaba ari yo basenga., maze mukorere Uhoraho. 15Ariko niba gukorera Uhoraho bitabashimishije, uyu munsi muhitemo uwo mushaka gukorera: byaba ibigirwamana ba so bayobotse bakiri hakurya y’Uruzi cyangwa se iby’Abahemori mubereye mu gihugu. Naho jye n’inzu yanjye tuzakorera Uhoraho.»

16Rubanda baramusubiza bati «Hehe n’igitekerezo cyo kwimura Uhoraho ngo dukorere ibigirwamana! 17Uhoraho ni We Mana yacu, We watuvanye mu Misiri twe n’ababyeyi bacu, akatuvana mu nzu y’ubucakara, agakorera ibyo bimenyetso bikomeye mu maso yacu. Yaturwanyeho mu rugendo rurerure twakoze no mu mahanga yose twagiye tunyuramo. 18Uhoraho yirukanye amahanga yose imbere yacu, cyane cyane Abahemori batuye igihugu. Natwe rero tuzakorera Uhoraho, kuko ari We Mana yacu.»

19Yozuwe abwira rubanda ati «Nta bwo muzashobora gukorera Uhoraho kandi ari Imana y’Intungane, n’Imana ifuha itazihanganira ubwigomeke bwanyu n’ibyaha byanyu. 20Nimwitandukanya n’Uhoraho mugakorera ibigirwamana by’amahanga, azahindukira abagirire nabi, abatsembe nyuma y’ineza yose yabagiriye.» 21Rubanda basubiza Yozuwe bati «Reka da! Ntibikabe kuko tuzakorera Uhoraho.» 22Yozuwe arababwira ati «Musanzwe muzi ko ari mwe ubwanyu mwihitiyemo gukorera Uhoraho.» Barasubiza bati «Turabyiyemeje.» 23Yozuwe arakomeza ati «Noneho rero, nimwigizeyo ibigirwamana by’amahanga biri muri mwe, maze mwerekeze umutima wanyu kuri Uhoraho, Imana yanyu.» 24Rubanda basubiza Yozuwe bati «Tuzakorera Uhoraho, Imana yacu, kandi twumvire ijwi rye.»

25Uwo munsi i Sikemu, Yozuwe agirana isezerano na rubanda; abaha amategeko n’umuco bazagenderaho. 26Ayo magambo Yozuwe ayandika mu gitabo cy’Itegeko ry’Imana. Afata ibuye rinini24.26 ibuye rinini: kuva kera, aho bagiriraga amasezerano cyangwa se indi ndahiro, hariho akamenyero ko kuhashinga ibuye bukingi (cyangwa se bakahubaka urutambiro), kugira ngo bizakomeze bibabere urwibutso: reba Intg 31,45–52; Yoz 22,26–34; Iz 19,19–20. arishingisha aho ngaho, mu nsi y’igiti cy’umushishi cyari bugufi y’Ingoro y’Uhoraho. 27Yozuwe abwira rubanda rwose ati «Dore iri buye ni ryo rizadushinja, kuko ryumvise amagambo y’Uhoraho avugana natwe; rizabashinja kugira ngo mutabeshya Imana yanyu.»

28Yozuwe yohereza rubanda, buri muntu mu isambu ye.

Urupfu rwa Yozuwe

29Nyuma y’ibyo byose, Yozuwe mwene Nuni, umugaragu w’Uhoraho, apfa agejeje ku myaka ijana na cumi. 30Ahambwa mu munani we i Timunati‐Seraki mu misozi ya Efurayimu, mu majyaruguru y’umusozi wa Gahashi. 31Israheli yayobotse Uhoraho igihe cyose Yozuwe yabayeho, ndetse Yozuwe amaze gupfa yakomeje kumuyoboka igihe cyose hari hakiriho abakuru b’imiryango bari barabanye na we, kandi bari bazi ibyo Uhoraho yakoreye Israheli byose.

32Naho amagufa ya Yozefu Abayisraheli bari bavanye mu Misiri, bayahamba24.32 bayahamba: Yozefu ubwe ni we wari warabyivugiye araga, mbere y’uko apfira mu Misiri (reba Intg 33,18–20). i Sikemu mu gisate cy’umurima Yakobo yari yaraguze feza ijana n’abahungu ba Hamori, umukuru wa Sikemu; uwo murima wari mu munani wa bene Yozefu.

33Nuko Eleyazari mwene Aroni na we arapfa, maze bamuhamba ku murenge umuhungu we Pinehasi yahawe, mu misozi ya Efurayimu.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda