Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


14

Uko bagabanyije igihugu cya Kanahani

1Dore ibyo Abayisraheli barazwe mu gihugu cya Kanahani, ibyo umuherezabitambo Eleyazari, Yozuwe mwene Nuni, n’abakuru b’amazu yo mu miryango ya Israheli babahayeho umurage. 2Bahabwaga umunani wabo hakoreshejwe ubufindo, nk’uko Uhoraho yari yatumye Musa kugira ngo abitegeke imiryango cyenda na kimwe cya kabiri cy’umuryango, itari yarawuhawe. 3Koko rero indi miryango ibiri na kimwe cya kabiri cy’undi muryango, Musa yari yarabahaye umunani wabo hakurya ya Yorudani. Abalevi, bo, nta munani bahawe mu bandi. 4Bene Yozefu bari bagabanijwemo imiryango ibiri, uwa Manase n’uwa Efurayimu; naho Abalevi nta wundi mugabane bahawe mu gihugu, uretse imigi yo kubamo n’imirima rusange yayo, kubera amatungo n’ibintu byabo. 5Abayisraheli bagenjeje nk’uko Uhoraho yategetse Musa14.5 yategetse Musa: reba Ibar 23,1—35.8., maze bigabanya igihugu.

6Bene Yuda baza kwa Yozuwe i Giligali, maze Kalebu mwene Yefune w’Umukenizi aramubwira ati «Uzi neza ibinyerekeyeho14.6 ibinyerekeyeho: reba Ibar 13,14. Kalebu uwo si Umuyisraheli, ahubwo yari Umukenizi; nyamara ariko yababereye incuti idahemuka, yari ikwiye guhembwa koko. Uhoraho yabwiriye Musa, umuntu w’Imana, i Kadeshi‐Barineya. 7Ubwo Musa, umugaragu w’Imana, ari i Kadeshi‐Barineya, yanyohereje gutata iki gihugu, nari mfite imyaka mirongo ine kandi mugezaho ibyo yari yantumye nta buryarya. 8Nyamara abavandimwe twazamukanye baciye rubanda intege, naho jyewe, nkurikira ubutizigama Uhoraho, Imana yanjye. 9Uwo munsi Musa yarahiye atya ’Ndahiye yuko igihugu wakandagiyemo kizaba umunani wawe, n’uw’abana bawe ubuziraherezo, kuko wakurikiye ubutizigama Uhoraho, Imana yanjye.’ 10None dore, Uhoraho yanyihereye kuramba nk’uko yabinsezeranyije. Aho Uhoraho abwiriye Musa iryo jambo, igihe Israheli yari mu butayu, hashize imyaka mirongo ine n’itanu; none dore ubu nujuje imyaka mirongo inani n’itanu. 11Ingufu nsigaranye, ni nk’izo nari mfite ubwo Musa anyohereje mu butumwa; imbaraga mfite ubu zirangana n’izo nari mfite icyo gihe, haba mu kurwana, haba no mu gukora. 12Uriya musozi rero, Uhoraho yavuze uwo munsi hita uwumpa. Uwo munsi kandi wumvise ko hari hatuye Abanaki, hakaba n’imigi minini ikomeye; Uhoraho namfasha nk’uko Uhoraho yabivuze, nzahabanyaga.»

13Yozuwe aha Kalebu, mwene Yefune, umugisha, amuha Heburoni ho umunani. 14Ni cyo gituma Kalebu, mwene Yefune w’Umukenizi, yahawe Heburoni ho umunani kugeza na n’ubu, kuko yakurikiye n’ubutizigama Uhoraho, Imana ya Israheli. 15Izina rya mbere rya Heburoni ryari KiriyatiAruba: Aruba uwo yari yarabaye umugabo w’ikirangirire mu Banaki.

Ahasigaye igihugu kiratuza, intambara irahosha.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda