Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


13

II. IMIRYANGO YA ISRAHELI YIGABANYA IGIHUGU

Ibihugu bitahiwe gutsindwa

1Yozuwe yari ashaje kandi ageze mu zabukuru. Nuko Uhoraho aramubwira ati «Urashaje kandi ugeze mu zabukuru; ikindi kandi, ahasigaye kwigarurirwa haracyari hanini cyane. 2Dore igihugu gisigaye uko kingana:

Hari intara zose z’Abafilisiti n’iz’Abageshuri zose, 3kuva kuri Shihori ahateganye na Misiri kugeza mu karere ka Ekironi, mu majyaruguru, twakwita ah’Abakanahani. Abami batanu b’Abafilisiti ni aba: uw’i Gaza, uw’i Ashidodi, uw’i Ashikeloni, uw’i Gati n’uw’i Ekironi. (Kandi haracyari n’Abahawi batuye mu majyepfo.)

4Hasigaye n’igihugu cyose cy’Abakanahani, n’icya Meyara gituwe n’Abasidoni kugera i Afeki, ukagera no ku rubibi rw’Abahemori; 5ukongeraho n’igihugu cy’Abagibili na Libani yose mu burasirazuba, kuva i Behali‐Gadi mu nsi y’umusozi wa Herimoni kugera i Hamati.

6Hasigaye n’abaturage bose bo mu misozi, kuva i Libani kugera i Misirefoti, n’Abasidoni bose.

Nzabanyaga ubwanjye mu maso y’Abayisraheli. Icyo ugomba gukora gusa, ni ukubiraga Israheli nk’uko nabigutegetse. 7None rero, iki gihugu kigabanye, ugiheho umunani imiryango cyenda n’icya kabiri cya Manase: bagabanye igihugu cyose kuva kuri Yorudani kugera ku Nyanja Nini iburengerazuba, Inyanja Nini izababera imbago.

Uko bari bagabanyije ibihugu by’iburasirazuba bwa Yorudani

8Ikindi cya kabiri cya Manase hamwe na bene Rubeni na bene Gadi, Musa yari yabahaye umunani wabo hakurya ya Yorudani mu burasirazuba. Dore uko Musa, umugaragu w’Uhoraho yawubahaye: 9kuva Aroweri iri haruguru y’amasumo ya Arunoni no kuva ku mugi uri hepfo, iruhande rw’amasumo; umurambi wose wa Madaba kugera i Diboni; 10imigi yose ya Sihoni, umwami w’Abahemori wategekeraga i Heshiboni kugeza ku rugabano rw’Abahamori; 11ukongeraho Gilihadi n’igihugu cy’Abageshuri n’Abamahaka, ndetse n’umusozi wose wa Herimoni na Bashani yose kugera i Salika; 12no muri Bashani, igihugu cyose cy’umwami Ogi, wategekeraga Ashitaroti na Edereyi, kandi akaba yari umwe mu Barefayimu bari basigaye. Musa yarabatsinze, maze arabanyaga. 13Ariko Abayisraheli ntibanyaze Abageshuri n’Abamahaka; bituma Abageshuri n’Abamahaka bakomeza gutura muri Israheli kugeza na n’ubu.

14Umuryango wa Levi wonyine ni wo utahawe umunani: Uhoraho, Imana ya Israheli, ni we beguriweho umurage, nk’uko bari barabisezeranyijwe.

Umunani wa bene Rubeni

15Musa yari yahaye umugabane umuryango wa bene Rubeni, akurikije amazu yabo. 16Bahawe igihugu giherereye Aroweri haruguru y’amasumo ya Arunoni, n’umugi w’iruhande rw’amasumo, n’umurambi wose ugera kuri Madaba, 17bahawe Heshiboni n’imigi yayo yose iri ku murambi: Diboni, Bamoti‐Behali, Beti‐Behali, Mewoni, 18Yahasi, Kedemoti, Mefahati, 19Kiryatayimu, Sibima, Sereti‐Shahari yo mu misozi ikikije ikibaya, 20Beti‐Pewori, imicyamo ya Pisiga na Betiyeshimoti; 21bahawe n’imigi yose yo ku murambi, igihugu cyose cya Sihoni, umwami w’Abahemori wategekeraga i Heshiboni, Musa akamwicira hamwe n’abategetsi b’i Madiyani: ari bo Ewi, Rekemi, Suri, Huri na Reba bari batuye mu gihugu bagategekwa na Sihoni. 22Mu bo Abayisraheli bishe hari na Balamu mwene Bewori w’umupfumu, bicishije inkota. 23Urubibi rwa bene Rubeni rwari Yorudani n’ibiyikikije. Uwo ni wo munani bene Rubeni bahawe, bakurikije amazu yabo, imigi n’imidugudu yabo.

Umunani wa bene Gadi

24Musa kandi yari yahaye umugabane umuryango wa bene Gadi, akurikije amazu yabo. 25Intara bahawe ni Yazeri, imigi yose ya Gilihadi n’icya kabiri cy’igihugu cy’Abahamoni kugera i Aroweri, ahateganye na Raba; 26hanyuma bahawe kuva i Heshiboni kugera i Ramati‐Misipa na Betonimi, no kuva i Mahanayimu kugera ku rugabano rwa Lodebari. 27Mu kibaya bahawe na Betiharamu, Betinimira, Sukoti, Safoni, ahasigaye h’igihugu cya Sihoni, umwami wa Heshiboni, hamwe na Yorudani n’ibiyikikije kugera ku mpera z’inyanja ya Kinereti, hakurya ya Yorudani, iburasirazuba. 28Uwo ni wo munani Bene Gadi bahawe bakurikije amazu yabo, imigi n’imidugudu yabo.

Umunani w’icya kabiri cya bene Manase

29Icya kabiri cy’umuryango wa bene Manase, Musa yari yagihaye umugabane akurikije amazu yabo. 30Intara bahawe ni uguhera i Mahanayimu, Bashani yose, igihugu cyose cya Ogi, umwami wa Bashani, n’ingando za Yayiri zose zari muri Bashani, byose hamwe biba imigi mirongo itandatu. 31Icya kabiri cy’intara ya Gilihadi, hamwe na Ashitaroti na Ediroti, imigi y’igihugu cy’umwami Ogi muri Bashani, byahawe icya kabiri cya bene Makiri, umuhungu wa Manase, bakurikije amazu yabo.

32Uwo ni wo munani Musa yatanze mu bibaya bya Mowabu hakurya ya Yorudani, mu burasirazuba bwa Yeriko. 33Ariko Musa nta munani yahaye bene Levi; Uhoraho, Imana ya Israheli ni we munani wabo nk’uko yari yabibabwiye.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda