Umuhanuzi Yoweli
IJAMBO RY’IBANZE
1. Umuhanuzi n’inyigisho ze
Birashoboka ko umuhanuzi Yoweli yabayeho nyuma y’ijyanwabunyago, nko muri 400 mb. K. Inyigisho ze zose zerekeye «Umunsi w’Uhoraho», ni ukuvuga wa munsi Uhoraho azatangaho indunduro nyayo y’amateka y’abantu, akabacira n’urubanza rukomeye mu bihe bya nyuma.
Igitero gikomeye cy’inzige (1,2—2,27) cyabereye Yoweli ikimenyetso cy’uwo munsi w’Uhoraho (1,15; 2,1–2; 2,10–11). Inzige ni nk’ingabo z’Uhoraho zoromya igihugu, maze abagituye bakamarwa n’inzara. Ni yo mpamvu Yoweli ashishikariza imbaga gukoranira mu mihango yo kwihana no gutakambira Uhoraho, kugira ngo umuryango we wongere usugire usagambe.
Ubwo rero, ni ho Umunsi wa Nyagasani uzaza, ukaba n’intangiriro y’ibihe bishya. Umwuka w’Uhoraho uzasesekazwa kuri buri wese wo mu muryango w’Imana (3,1–5), mbese nk’uko byasabwe kera kose na Musa (Ibar 11,29). Amahanga yose yatambamiye Uhoraho, akaba yarajyanye Israheli kure y’igihugu cyayo, azabihanirwa (4,1–17). Nuko hatangire ibihe bishya bizarangwa n’ubutabera, uburumbuke budasanzwe n’amahoro asesuye (4,18–21).
2. Uko igitabo giteye
Dore ibice tugisangamo:
1) Igitero cy’inzige (1,2—2,27).
a) Umuhango wo kujya mu cyunamo no gutakambira Uhoraho (1,2—2,17).
b) Igisubizo cy’Uhoraho (3,18–28).
2) Ibihe bishya n’Umunsi w’Uhoraho (3,1—4,21).
a) Uhoraho azasendereza umwuka we ku bamwubaha bose (3,1–5).
b) Amahanga acirwa urubanza (4,1–17).
c) Israheli izongera kubaho mu mudendezo (4,18–21).
3. Agaciro ka Yoweli
Ubutumwa bwa Yoweli ntibworoshye kubwumva : mbese uwo munsi w’Uhoraho atangaza waba ari uwuhe ? Cyakora mu nyigisho ze hari ingingo ebyiri Isezerano rishya ryibanzeho, kandi zikanakoreshwa mu mihango ya liturujiya.
Mbere na mbere ni rya senderezwa ry’umwuka w’Imana ku cyitwa ikinyamubiri cyose (3,1–5). Igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa kitubwira ko iryo sezerano ryujujwe ku munsi wa Pentekositi (Intu 2,16–21), bikaba koko intango y’ibihe bishya.
Hari kandi aho Yoweli ashishikariza rubanda kwihana, gusiba, no gutakambira Uhoraho (2,12–17), ari na yo masomo Kiliziya idusaba kuzirikana mu ntangiriro y’igisibo cya buri mwaka.
