Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


1

1Dore ijambo Uhoraho yabwiye Yoweli, mwene Petuweli.

I. IGITERO CY’INZIGE

1. ICYUNAMO N’UGUTAKAMBA

Amaganya atewe n’irimbuka ry’igihugu

2Nimwumve ibi ngibi, mwe bakuru b’umuryango,

mutege amatwi, mwebwe mwese abatuye igihugu!

Ibintu nk’ibi1.2 Ibintu nk’ibi: abantu bose baribonera icyago kimaze kugwirira igihugu. Abasaza ntibigeze babona ikindi nka cyo kuva mu bwana bwabo; n’abasekuruza ntibigeze batekerereza urubyaro rwabo icyago gisa n’icyo cyaba cyarabaye. Ntigiteze kwibagirana kabone no mu bihe bizaza. hari ibyigeze bibaho, ari mu gihe cyanyu,

cyangwa se mu gihe cy’abasokuruza banyu?

3Nimubitekerereze abana banyu,

abana banyu babitekerereze ababo,

na bo bazabitekerereze ab’igisekuru kizaza!

4Ibyo insanane1.4 insanane . . . inzige . . . indahaga . . . ibihore: utwo dukoko twagiye dusimburana tuyogoza igihugu, dutsemba imyaka n’ibimera byose. Ni ukuvuga ko inzara igiye gutera nta kabuza. zasize, byariwe n’inzige;

ibyo inzige zisize, biribwa n’indahaga;

ibyo indahaga zishigaje, na byo biribwa n’ibihore.

5Nimukanguke, mwa basinzi mwe,

nimurire kandi muboroge, mwebwe mwese abanywi ba divayi,

kubera divayi nshyashya mutacyongeye gukoza mu kanwa!

6Dore ingabo1.6 Dore ingabo: si igitero cy’abantu kivugwa aha, ahubwo ni insanane bagereranya n’abarwanyi b’indatsimburwa. ziteye igihugu cyanjye,

ni imbaga y’indatsimburwa kandi itabarika;

amenyo yazo ni nk’ay’intare,

zifite n’inzasaya nk’iz’intare y’ingore.

7Umuzabibu wanjye ziwuhinduye ubutayu,

imitini yanjye zirayivunagura;

zirayikokora ziyiragarika hasi,

amashami yayo asigara ari imyeru!

8Ganya1.8 Ganya: umuhanuzi arararikira umuryango wose gutakambira Imana., nk’inkumi yapfushije umusore wayisabye,

ikamuririra yambaye ikigunira.

9Amaturo n’ibitambo byaciwe1.9 byaciwe: biraterwa n’uko yaba intama, ifu y’ingano, amavuta na divayi baturagaho ibitambo, bitakiboneka mu gihugu. mu Ngoro y’Uhoraho,

abaherezabitambo bashinzwe umurimo w’Uhoraho bari mu cyunamo.

10Imirima yayogojwe, ubutaka buri mu cyunamo,

ingano zononekaye, divayi yabuze n’amavuta mashyashya yakamye.

11Bahinzi, nimwumirwe; bene imizabibu, muboroge;

muririre ingano nini n’iza bushoki:

kuko umusaruro wo mu mirima wangiritse.

12Umuzabibu warabiranye, umutini urumirana,

imikomamanga, imikindo, amapera,

mbese ibiti byose byo mu mirima, byumiranye.

Bityo rero, nta munezero ukirangwa mu bantu.

Bose barahamagarirwa gusiba kurya no gutakambira Uhoraho

13Nimukenyere maze muganye, mwe baherezabitambo!

Namwe abashinzwe imirimo yo ku rutambiro, nimuboroge!

Nimurare ijoro mwambaye ibigunira1.13 ibigunira: ni ibyambaro biboshye nabi byarangaga abari mu cyunamo.,

mwe abashinzwe imirimo y’Imana yanjye.

14Nimwitagatifurishe gusiba kurya,

mutangaze iteraniro ritagatifu,

mukoranyirize abakuru b’umuryango n’abatuye igihugu bose

mu Ngoro y’Uhoraho, Imana yanyu, maze mutakambire Uhoraho.

Umunsi w’Uhoraho uregereje

15Yuu! Mbega umunsi! Umunsi w’Uhoraho uregereje1.15 Umunsi w’Uhoraho uregereje: icyo gitero cy’inzige ni nk’integuza y’ikindi gikorwa cy’Imana (reba 2,1–2, 10–11) Yoweli n’abandi bahanuzi bita «Umunsi w’Uhoraho». Koko rero abahanuzi babona ko uko ibintu byifashe mu gihe cyabo atari ko bizahora. Kandi, mu muryango wa Israheli kimwe no mu mahanga, hari abanyabyaha benshi bikabije; intungane n’abaciye bugufi barashikamirwa, n’Imana ntiyubahwe uko byari bikwiye. Ntibashidikanya ko umunsi umwe, Imana izaza guhana ababi no guhemba intungane, bityo igashinga ingoma yayo mu bantu. Buri gihe rero, iyo habaga ikintu gikomeye, cyaba cyiza cyangwa kibi, bavugaga ko giteguriza umunsi w’Uhoraho ndetse ko watangiye. Buhoro buhoro ariko batangiye kwizera ko mu ndunduro y’ibihe, hazaza umunsi Uhoraho azacira bose urubanza rudasubirwaho. Reba Yow 2,1; 4,14; Am 2,16; 5,18; Sof 1,7; Obd 15; Iz 13,6; Ezk 30,3. — No mu Isezerano rishya, itegereza ry’umunsi w’imperuka rivugwa ahantu henshi, kandi rikajyana no kwizera ko Yezu azagaruka. Reba Intu 2,20; 1 Kor 1,8; 2 Kor 1,14; 1 Tes 5,2; 2 Tes 2,2; 2 Pet 3,10 . . . !

Dore nguyu, uje ari kirimbuzi, uturutse kuri Nyir’ububasha.

16None se ntitwabyiboneraga n’amaso yacu

ko ibiribwa bivanyweho,

ibyishimo n’umunezero bikabura mu Ngoro y’Uhoraho?

17Imbuto zumiye ku mayogi, imitiba nta kikiyihunitsemo;

ibigega byarasenyutse kuko ingano zabuze.

18Nimwiyumvire namwe ukuntu amatungo aboroga!

Amashyo y’inka arangara kuko atakigira urwuri;

ndetse n’amatungo magufi yacitse intege.

19Uhoraho, ni wowe ntakambira,

kuko umuriro1.19 umuriro: uretse n’igitero cy’inzige, igihugu cyayogojwe n’amapfa. wayogoje inzuri zo mu mayaga,

ikirimi cy’umuriro gitwika ibiti byose byo mu murima.

20Dore, ndetse n’inyamaswa z’ishyamba ziguhanze amaso,

kuko imigezi yakamye n’umuriro ukayogoza mu mayaga.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda