Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


4

Ijambo rya Elifazi4.1 Elifazi: Elifazi uwo, ni umunyabuhanga wacengeye inyigisho zisanzwe z’abamubanjirije kuzirikana ikibazo cy’amahirwe n’icy’ububabare. Arabanza agasaba Yobu kumutega amatwi, n’ubwo ibyago byamukuye umutima bwose (4.6–11). Hanyuma akamwibutsa ukuntu umuyoboke w’Imana akwiye kubyumva: intungane iteka zihembwa guhirwa, naho ibyago bikaba igihano cy’abanyabyaha (4.6–11). Ndetse Elifazi yongeraho ko abifitiye gihamya ari yo ntumwa y’Imana yamubonekeye mu nzozi (4.12–21). Yobu nareke rero gukomeza kwinuba hato bitamukururira ibindi byago (5.1–7). Ahubwo niyirukire Imana ishobora kumukiza icyitwa icyago cyose (5.8–16), yo ihana abayoboke bayo igira ngo ibahwiture (5.17–27), kandi bongere bagire ishya n’ihirwe.

1Elifazi w’i Temani afata ijambo, agira ati

2«Ese uwagira icyo akubwira, wabyihanganira?

Ariko se umuntu yamenya aceceka ate!

3Dore, wajyaga uhanura benshi,

ugahumuriza abari bagiye kudohoka,

4Inama zawe zakomeje abendaga kwiheba,

abacitse intege ukabarema umutima;

5none, igihe utahiwe, unaniwe kwihangana,

n’ibikubayeho ubwawe, bigukuye umutima!

6Kuba wariringiye Imana se ntibikwiye kugukomeza,

n’umurava wagize ukagutera amizero?

7Ibuka neza: hari umuziranenge wigeze arimbuka4.7 wigeze arimbuka: aha Elifazi aravuga impanuro ihuriweho n’inararibonye zose zo muri Israheli: umuziranenge ahorana umugisha w’Imana kuri iyi si. Niba rero umuntu bitaga intungane yibasiwe n’ibyago, ni ukuvuga ko ubutungane bwe ntaho bushingiye. Yobu yahakanye yihanukiriye iyo mpanuro ibeshya, kuko yavuze ko kenshi intungane zigwirirwa n’ibyago kimwe n’abanyabyaha. None se ubwo, Imana ihemba ite, igahana ite??

Ni hehe wumvise abanyamurava batsiratsizwa?

8Jye nzi ko abahinga ikibi, bakabiba agahinda,

ari byo basarura;

9umwuka w’Imana urabarimbura,

uburakari bwayo bukabatsemba.

10Ari imitontomo y’intare, n’urusaku rw’ubukare bwayo,

ari n’imikaka y’ibyana by’intare, byose birayoyoka.

11Intare yicwa no kubura umuhigo,

n’ibyana by’intare y’ingore bikabuyera.

12Nanjye, hariho ijambo nongorewe4.12 ijambo nongorewe: Elifazi yemeje iyo mpanuro y’inararibonye zose, ahamya ko intumwa y’Imana yamubonekeye mu nzozi, ikamwibutsa ukuntu abantu bose ari abanyantege nke n’abanyabyaha imbere y’Imana.,

ugutwi kwanjye kurarisama.

13Nijoro, nari mu nzozi ziteye ubwoba,

igihe abantu bose baba baguye agacuho,

14nuko ubwoba burantaha, mpinda umushyitsi

amagufa yanjye yose arakomangana.

15Numvise nishishe, umusatsi unyorosokaho;

16mbona umeze nk’umuntu ampagaze imbere,

murebye sinamumenya,

ariko ishusho ye inguma mu maso,

hashize umwanya numva ijwi rinyongorera riti

17’Umuntu waremewe gupfa yatunganira ate Imana?

Yabura inenge ate mu maso y’Iyamuhanze?

18Niba se itizera abagaragu bayo,

ndetse n’abamalayika ntibaburemo inkumbi4.18 ntibaburemo inkumbi: n’ubwo ubwenge bw’abamalayika busumbye kure ubw’abantu, ni buke cyane ubugereranyije n’ubw’Imana.,

19hacura iki ku batuye amazu y’ibyondo,

na yo yubatswe ku musenyi?

Babahonyora nk’igiheri,

20abariho mu gitondo bahinduka ivu butaranagoroba,

bararimbuka bagashira nta n’umenye uko bigenze.

21Bavanwaho, mbese nk’uko bashinguza umuganda w’ihema,

nuko bagapfa bazize ubujiji bwabo.’

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda