Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


3

I. IKIGANIRO CYA MBERE

Yobu avuma umunsi yavutseho

1Nyuma y’ibyo, Yobu abumbura umunwa, avuma umunsi yavutseho.

2Nuko afata ijambo, agira ati

3«Umunsi navutseho ntukabeho,

n’ijoro ryavuzwemo ngo ’Umwana w’umuhungu yasamwe3.3 yasamwe: ibyo Yobu avuma ni bibiri: arabanza akavuma umunsi yavutseho (3.4–6), nyuma agakurikizaho ijoro yasamwemo (3.7–10).!’

4Uwo munsi uragahinduka umwijima w’igicuku;

Imana Nyir’ijuru ntizongere kuwitaho,

uzahore ari icuraburindi!

5Uragahindanywa n’umwijima w’igicuku,

ibihu biwubudikeho, maze biwukangaranye!

6Iryo joro riragatahwa n’umwijima,

kandi ntirikabarirwe mu yandi y’umwaka,

ntirizongerwe ku yandi y’amezi!

7Ni koko iryo joro rizahore ari ingumba,

kandi ntihazagire impundu zirivugamo.

8Koko abateramwaku barakarivuma,

bo batinyuka gukangura cya Leviyatani3.8 Leviyatani: ni cya gikoko gisa n’ikiyoka Abayahudi bibwiraga ko kiba mu ndiba y’inyanja. Mu bitekerezo bya kera cyane, bavugaga ko mbere yo kunogereza ibyaremwe Imana yabanje kurwana inkundura na bene ibyo bikoko, ikabitsinda burundu. Nyamara ariko, muri rubanda ntihabuzemo abakomeza kubitinya, kuko batekerezaga ko hari abateramwaku bashobora kubivumbura bigaca ingoyi biboheyeho iyo mu nyanja, bikaba byagaruka guhungabanya isi. Reba no muri Yobu 26,13; 40,25; Iz 27,1; 51,9; Am 9,3; Z 74,14; 104.26.!

9Inyenyeri zo mu rukerera rwaryo zirakazima,

rijye ritegereza ko bucya rihebe,

ntirikabone umuseke weya!

10Kuko ritamfungiraniye mu nda ibyara,

ngo noye kuzahura n’imibabaro integereje.

11Ni kuki ntavutse ndi igihwereye,

cyangwa ngo mbe narahwereye nkibona izuba.

12Ibibero bya mama byankikiriye iki?

Amabere ye yanyonkereje iki?

13Ubu none mba nibereye ikuzimu, niryamiye mu mahoro,

kandi mba nsinziriye, niruhukira,

14ndi kumwe n’abami n’ibikomangoma,

bari bariyubakiye amazu bahambwemo,

15cyangwa hamwe n’abatware bari batunze zahabu,

amazu yabo barayahunitsemo feza.

16Ubonye ahubwo iyaba mama yarakuyemo inda,

sinigere mbaho nk’abandi bapfa batabonye izuba!

17Ikuzimu3.17 Ikuzimu: imirongo ya 17–19 iraturondorera ibyo Abayahudi batekerezaga ku bapfuye, n’ukuntu babaho ikuzimu. Birumvikana ariko, ko icyo gihe Imana yari itarabahishurira amaherezo nyakuri y’abantu: kuzuka, maze abeza bakabaho iruhande rw’Imana, mu ikuzo n’ihirwe bidashira., abagome bashira ubukaka,

ni ho abananiwe bajya kuruhukira.

18N’abahoze ari imbohe bagira ituze,

ntibabe bacyumva ijwi ry’umurinzi.

19Aho hantu, abakuru n’abato barareshya,

maze umucakara agasubirana ubwigenge.

20Ni iki gituma Imana ireka imbabare zikavuka,

igaha ubugingo ab’umutima wuzuye amaganya;

21bamwe bifuza urupfu bakarubura,

bakarushakashaka kurusha umukiro wundi!

22Nuko bakishimira kubona aho bazahambwa,

bakanezezwa no kugenerwa imva.

23Umuntu utazi iyo agana kandi akaba yibasiwe n’Imana,

kubaho yabiherewe iki?

24Koko rero, mu kigwi cy’umugati, ntunzwe n’amaganya,

kandi amarira yanjye atemba nk’umugezi.

25Icyanteraga ubwoba ni cyo kingwirira,

icyo nishishaga ni cyo mbona.

26Nta gahenge, nta mahoro nkigira,

habe emwe no kuruhuka, mpora ku nkeke.»

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda