Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


3

Umuryango w’Imana wabaye nk’umugore w’umuhemu

1Uhoraho avuze atya:

Iyo umugabo asenze umugore we bagatandukana,

nyuma uwo mugore agashaka undi mugabo,

bakongera kubana se3.1 bakongera kubana se? ibyo byari bibujijwe mu Ivug 24,1–4. Nyamara Uhoraho we akunda umuryango we ku buryo atatindiganya kongera kuwakira nk’umugore we, niba wicujije ubikuye ku mutima (Hoz 1–3).?

Ubwo se uwo mugore ntaba yarahumanye burundu?

Wowe rero wasambanye n’abagabo batagira ingano,

none ngo urangarukiye!

Uwo ni Uhoraho ubivuze.

2Ubura amaso urebe mu mpinga zose:

aho waba utasambaniye ni he?

Wahoraga mu mayira nk’Umwarabu mu butayu,

utegereje abasambane bawe.

Igihugu waragihumanije kubera ubuhabara n’ingeso mbi byawe.

3Ibyo byatumye imvura itagwa,

ndetse n’iyo mu itumba irabura,

ariko wowe wakomeye ku busambanyi bwawe,

ntibwagutera isoni.

4Nyamara na n’ubu uracyatinyuka kuntakira uti

«Dawe, ni wowe ncuti y’amagara yo mu buto bwanjye!

5Mbese uzahwema ryari kungirira inzika no kundakarira?»

Nyamara n’ubwo uvuga utyo,

ntibikubuza kohoka mu bibi no kubikomeza.

Imiryango ya Israheli n’uwa Yuda yahemukiye Uhoraho

6Ku ngoma y’umwami Yoziya, Uhoraho arambwira ati «Ese wabonye ubuhakanyi bwa Israheli, ukuntu yagiye kuri buri musozi muremure, no mu nsi ya buri giti gitoshye, maze ikahasambanira? 7Nahoze nibwira ko nimara gukora ibyo byose, izangarukira, ariko ntiyigeze igaruka. Na Yuda, mwene nyina w’umugambanyi, ibyo byose yarabyiboneye. 8Yabonye ukuntu nasenze3.8 nasenze Israheli: Yeremiya aravuga ukuntu Samariya n’ingoma ya Israheli byasenyuwe n’Abanyashuru muri 721 mb. K. Israheli w’umuhakanyi kubera ubusambanyi bwayo, nkayiha urwandiko rw’ubusende. Nyamara, Yuda mwene nyina w’umugambanyi ntiyatinye, na we yaragiye yiroha mu busambanyi, 9bituma igihugu cyose gihumana kubera ubuhabara n’ingeso mbi ze; asambanya ibyo abonye byose, ari igiti, ari n’ibuye. 10Ibyo byose Yuda w’umugambanyi yabirenzeho, ntiyangarukira n’umutima we wose, ahubwo ibyaha bye abyicuzanya uburyarya. Uwo ni Uhoraho ubivuze.»

Uhoraho ahamagara Abayisraheli ngo bamugarukire

11Uhoraho arambwira ati «Israheli n’ubwo yanyihakanye, irusha ubutungane Yuda yangambaniye. 12Genda rero ugana mu majyaruguru, maze urangurure ijwi, ugira uti

’Israheli wanyihakanye, ngarukira,

sinzongera kukurakarira.

Uwo ni Uhoraho ubivuze.

Jyewe ndi umudahemuka;

kandi inzika yanjye ntimara igihe.

Uwo ni Uhoraho ubivuze.

13Gusa, emera icyaha cyawe:

wemere ko witeruye kuri Uhoraho

Imana yawe.

Wabungagiye hirya no hino mu banyamahanga,

mu nsi ya buri giti gitoshye,

wanga kumva ijwi ryanjye.

Uwo ni Uhoraho ubivuze.’»

Ikoraniro ry’Abayisraheli bose i Yeruzalemu3.13 bose i Yeruzalemu: iyi mirongo yanditswe nyuma y’isenywa rya Yeruzalemu muri 587. Icyo gihe nta bushyinguro bw’Isezerano bwari bukiriho (3.16), kuko Abanyababiloni bari barabutwikanye n’Ingoro. Nyamara Yeremiya arahamya ko mu minsi iri imbere, Uhoraho azasubiranya umuryango we, bityo Yeruzalemu yose ikaba umugi mutagatifu, ku buryo utazaba ugikeneye Ubushyinguro bw’Isezerano, buwibutsa ko Imana iwutuyemo.

14Uhoraho avuze atya: Nimungarukire, mwa nyoko y’abahakanyi mwe, kuko ari jye mutware wanyu. Nzagenda mpabavana, umwe mu mugi, abandi babiri mu muryango, maze mwese mbajyane i Siyoni. 15Nzabaha abashumba banogeye umutima wanjye, maze babaragirane ubushobozi n’ubwitonzi bwinshi.

16Icyo gihe, nimumara kororoka, mukagwira mu gihugu — uwo ni Uhoraho ubivuze — nta we uzaba akivuze ngo «Ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho!» Ni koko nta we uzabutekereza, nta we uzongera kubwibuka cyangwa ngo abwiteho, nta we uzababazwa n’uko butakiriho, ndetse nta n’uzongera gukora ubundi Bushyinguro. 17Icyo gihe Yeruzalemu izitwa «Intebe y’Uhoraho», maze amahanga yose azaze ayigana, kuko izaba yitiriwe Uhoraho; kandi, ayo mahanga azareka gukurikiza inama z’imitima mibi yayo yanangiye. 18Muri iyo minsi, inzu ya Yuda izasanga iya Israheli, maze zombi zituruke mu majyaruguru, zitahe mu gihugu nahaye abasekuruza babo ho umurage.

Umuryango wayobye nugarukire Uhoraho

(Uhoraho:)

19Jyewe nahoze nibwira nti

«Icyampa ngo nshobore kugutandukanya n’abandi bana,

nguhe igihugu gitoshye,

n’umurage uhebuje andi mahanga ubwiza.»

Naribwiraga nti «Muzajya munyita ’Dawe’,

kandi ntimuzongera kwitandukanya nanjye ukundi.»

20Nyamara ariko nk’uko umugore ahemukira umugabo we,

namwe, bantu bo mu muryango wa Israheli,

ni ko mumpemukira.

Uwo ni Uhoraho ubivuze.

21Induru ni yose mu mpinga y’imisozi;

ayo ni amarira n’amaganya y’Abayisraheli,

kuko bayobye inzira, birengagiza Uhoraho Imana yabo.

22Nimungarukire, mwa birara mwe,

ndashaka kubakiza ubwo buhakanyi bwanyu.»

(Rubanda:)

Ngaha turaje, turagusanze kuko turi abawe;

ni wowe Uhoraho, Imana yacu.

23Ni koko, kwiringira ibikorerwa mu mpinga y’imisozi

n’ibihavugirwa nta kamaro;

umukiro w’ukuri wa Israheli, uri muri Uhoraho Imana yacu.

24Ariko kuva tukiri bato,

gusenga ibigirwamana byatsembye ibikorwa by’abasokuruza bacu,

biyogoza amatungo yabo, amagufi n’amaremare,

bigeza no ku bahungu n’abakobwa babo.

25Isoni nizidukore maze ikimwaro kitworose!

Rwose, kuva mu buto bwacu kugeza uyu munsi,

twacumuye kuri Uhoraho Imana yacu,

twanga gutega amatwi ijwi rye.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda