Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


2

Kera Israheli yakundaga Uhoraho, none yaramutaye

1Uhoraho ambwira iri jambo agira ati

2«Genda! Urangurure mu matwi ya Yeruzalemu, uti

’Uhoraho avuze atya:

Ndakwibutsa ubuyoboke bwo mu bukumi bwawe,

n’urukundo wari umfitiye ukirambagizwa.

Icyo gihe wankurikiraga mu butayu,

mu butaka butagira ikibumeramo.

3Israheli yari umwihariko w’Uhoraho n’umuganura umugenewe;

uwawuryagaho wese yarawuryozwaga, maze agaterwa n’ibyago.

Uwo ni Uhoraho ubivuze.

Ubuhemu bw’inkundwakazi

4Nimwumve ijambo ry’Uhoraho, mwebwe abo mu nzu ya Yakobo,

namwe abo mu miryango yose ya Israheli.

5Uhoraho avuze atya:

Ba so bangaye iki cyabateye kunyitaza?

Birutse inyuma y’ibidafite akamaro,

none na bo barinze guhinduka imburamumaro2.5 ibidafite akamaro … imburamumaro: ibyo ni bya bigirwamana Abayisraheli batahwemye kwiyambaza kuva bacyinjira mu gihugu cya Kanahani; bityo ubyihambiriyeho na we agasa na byo. Reba Hoz 9,10; Zab 115,8; 135,18; 2 Kor 3,18..

6Nta bwo bibajije bati

«Uhoraho wadukuye mu gihugu cya Misiri ari he,

we watuyoboye mu butayu,

akatunyuza mu bihugu by’amayaga n’imanga,

ahantu h’agasi n’umwijima w’icuraburindi,

ahantu hatagendwa ntihanaturwe?»

7Nabazanye mu gihugu cy’uburumbuke

kugira ngo murye ku mbuto zacyo,

kandi munyurwe n’ibyiza byacyo.

Nyamara mwebwe mukigezemo, muragihindanya,

maze umurage wanjye muwuhindura umwaku.

8Abaherezabitambo ntibagize bati «Uhoraho ari he?»

Abazi amategeko yanjye baranyirengagije,

abayobora rubanda banyiteruyeho.

Abahanuzi bahanura mu izina rya Behali,

maze biruka inyuma y’ibidafite akamaro.

9Ni cyo gituma ngiye kubashinja, mwebwe n’abuzukuru banyu.

Uwo ni Uhoraho ubivuze.

10Nimujye ku birwa by’Abakitimu maze murebe,

mutume kubaririza i Kedari mubimenye neza;

murebe niba hari ibintu nk’ibi byigeze bibayo.

11Mbese igihugu kigeze kwimura imana zacyo ngo kiyoboke izindi?

Nyamara kandi nta n’ubwo twazita imana!

Umuryango wanjye wo, waguranye Uhoraho ikuzo ryawo,

ibidafite akamaro.

12Juru, ibyo nibigutangaze,

wumirwe kandi ujunjame.

Uwo ni Uhoraho ubivuze.

13Koko, umuryango wanjye wakoze amahano abiri:

barantaye, jye soko y’amazi afutse,

bifukurira amariba yabo bwite,

amariba yatobotse adashobora no kuregamamo amazi.

Umuryango witandukanije n’Imana yawo

14Mbese Israheli ni umugaragu?

Yavukiye se mu buja,

kugira ngo bamugire ingaruzwamuheto?

15Ibibwana by’intare birabwejagura biyitontomera.

Israheli yahindutse umwirare,

imigi yayo yaratwitswe, nta muturage ukiyirangwamo.

16Dore ndetse ab’i Nofu n’i Dafune2.16 Nofu … Dafune: ni imigi ibiri ya Misiri Yeremiya akunda kuvuga. Kimwe na Izayi n’abandi bahanuzi, Yeremiya ntashaka ko Israheli igirana imibano ya politiki n’andi mahanga, nka Misiri na Ashuru. Ibyiza ni ukwiringira Uhoraho, we Mana ya Israheli. Reba Iz 20,2–6; 30,1–7; 31,1; Hoz 5,13; 7,11.

baragukandagira ku gahanga!

17Ibyo wabitewe n’iki,

atari uko witandukanyije n’Uhoraho Imana yawe,

igihe yakuyoboraga mu nzira?

18None se kuki ujya mu Misiri

kunywa amazi ya Nili?

Ni kuki ujya muri Ashuru

kunywa amazi y’Uruzi rwabo?

19Uragahanirwa ubugome bwawe,

maze ubugambanyi bwawe uburyozwe!

Iyumvishe ukuntu ari bibi kandi bibabaje

kuba warihakanye Uhoraho Imana yawe,

maze wangera imbere ntuhinde umushyitsi!

Uwo ni Nyagasani, Uhoraho Umugaba w’ingabo, ubivuze.

Umuryango wivumbuye, uyoboka ibigirwamana, witesha agaciro

20Kuva kera, washatse kwigobotora ubuhake,

uca ingoyi zawe, ugira uti

«Sinshaka kuba umuja ukundi.»

Nuko urambarara kuri buri musozi

no mu nsi ya buri giti gitoshye2.20 buri giti gitoshye: birasobanura imihango yakorerwaga Behali na Ashitaroti mu masengero y’i Kanahani; ayo masengero yari yubatswe mu mpinga z’imisozi, mu bibaya hafi y’umugezi cyangwa se iruhande rw’igiti kinini kandi cyiza. Uko gushengerera ibigirwamana ni byo byitwa uburaya.,

boshye umugore w’indaya.

21Nyamara jyewe nari naraguteye uri umuzabibu2.21 umuzabibu nihitiyemo: reba na 5,10; 6,9; 8,10. Uko kugereranya umuryango n’umuzabibu byabimbuwe na Hoz 10,1 na Izayi 5,1–7 (n’igisobanuro cyaho). nihitiyemo,

uko wakabaye utagira amakemwa.

Waje guhinduka ute umuzabibu w’ishyamba,

ukera imbuto zirura?

22Naho wakwiyuhagiza ibimeze bite,

ugakoresha amasabune y’amoko yose,

ububi bwawe buracyari nk’ico mu maso yanjye.

Uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze.

23Watinyuka ute kuvuga ngo

«Sinanduye», cyangwa uti «Sinayobotse za Behali»?

Ibuka imyifatire yawe aho wanyuze mu kabande,

maze wemere icyo wakoze.

Wari umeze nk’ihene y’ishashi yariye isoni,

itana igana impande zose,

24cyangwa indogobe y’ingore imenyereye ubutayu!

Iyo yarinze ireha umuyaga, ni nde wayirindura?

Ingabo ziyishaka ntizirirwa ziruha,

ziyitegera mu kwezi kwayo.

25Reka kwirukanka utyo, utava aho ubura epfo na ruguru,

n’umuhogo wawe ukumagara.

Ariko uravuga uti «Biramaze!

kuko nkunda abanyamahanga,

kandi nkaba nshaka kubayoboka.»

26Mbese nk’uko igisambo kimwara iyo gifashwe,

ni ko n’Abayisraheli bamwaye,

bo n’abami babo, abatware babo,

abaherezabitambo babo n’abahanuzi babo.

27Barahura n’igiti bakakibwira ngo «Uri data!»

babona ibuye bati «Ni wowe wambyaye!»

Banteye umugongo aho kunyerekeza amaso,

nyamara kandi basumbirizwa n’ibyago,

bakantakambira ngo «Haguruka udukize!»

28Ni ko se, gihugu cya Yuda:

ibigirwamana wikoreye biri ahajya he?

Ngaho nibihaguruke niba bishobora kugukiza,

igihe uzaba uri mu makuba;

dore ko byabaye byinshi nk’imigi yawe!

29Ni iki gitumye munshyira mu rubanza?

Mwese uko mungana mwarampemukiye.

Uwo ni Uhoraho ubivuze.

Imana iterwa agahinda n’ubuhemu bw’umuryango wayo

30Abana banyu narabahannye, ariko biba iby’ubusa ntibumva.

Inkota yanyu yatsembye abahanuzi, boshye intare kirimbuzi.

31None rero, bantu b’aya magingo, nimwumve ijambo ry’Uhoraho:

Israheli se naba nayibereye ubutayu,

cyangwa igihugu cy’umwijima?

Ni iki se gituma umuryango wanjye uvuga uti

«Tuzigira aho dushaka, ntituzakugarukira ukundi?»

32Umukobwa ukiri muto yakwibagirwa imirimbo ye,

cyangwa se uwashyingiwe akibagirwa umweko we?

Nyamara umuryango wanjye waranyibagiwe, hashize igihe kirekire.

33Ushoboye rwose gucuragana ushakisha uwagukunda.

Nyamara kugira ngo ubigereho,

wageze n’aho kwica abantu ubigira akamenyero.

34Amaraso y’abakene n’intungane

bayasanga ku bishura by’imyambaro yawe,

kandi ari nta n’umwe muri bo wafatiye mu cyuho.

35Ibyo byose ubirengaho ukavuga ngo

«Ndi intungane, uburakari bwe ntibungeraho.»

Jyewe rero, ngiye kugushinja

kuko wivugira uti «Sinacumuye.»

36Uko witesha agaciro witwaje uburiganya,

mu Misiri uzahakura ikimwaro,

nk’icyo wavanye muri Ashuru.

37Naho uzahava wubitse umutwe

kuko Uhoraho adashaka abo wari wiringiye,

kandi nta n’amahoro uzagira uri kumwe na bo.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda