Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


11

Abayisraheli bahemukiye Isezerano11.1 bahemukiye isezerano: igitabo cya 2 Bami, 22,8–23, ni cyo kitubwira ukuntu muri 622 baje gutahura igitabo cy’Isezerano mu Ngoro y’Uhoraho, (ni ukuvuga igice kinini cy’Ivugururamategeko), n’ukuntu umwami Yoziya yaje kuvugurura iby’iyobokamana. Yeremiya yari ashyigikiye iryo vugururwa. Amagambo ari muri 11,3 «Aragowe umuntu utumva amagambo y’iri sezerano» ni ayavuye mu Ivug 27,26. N’andi dusanga muri ako gace ka 11,1–12, yose asa n’ayavuye muri icyo gitabo cy’Ivugururamategeko.

1Uhoraho abwira Yeremiya iri jambo: 2«Nimutege amatwi amagambo y’iri Sezerano! Uzayabwire abantu ba Yuda n’abaturage ba Yeruzalemu, 3ugira uti ’Avuze atya, Uhoraho, Imana ya Israheli: Aragowe umuntu utumva amagambo y’iri Sezerano 4nagiranye n’abasokuruza banyu igihe mbakuye mu gihugu cya Misiri, muri rya tanura rishongesha ubutare. Nimutege amatwi ijwi ryanjye kandi mukurikize ibyo mbabwiye, bityo muzambera umuryango nanjye mbabere Imana, 5noneho mbone kurangiza isezerano nagiriye ku mugaragaro abakurambere banyu, ryo kubaha igihugu gitemba amata n’ubuki; kandi ubu ngubu akaba ari mwe mugituye.’» Nuko ndasubiza nti «Ni byo koko, Uhoraho!»

6Uhoraho arambwira ati «Genda utangaze aya magambo yose mu migi ya Yuda no mu mayira ya Yeruzalemu: Nimutege amatwi amagambo y’iri sezerano, kandi muyakurikize. 7Kuva umunsi nabakuye mu gihugu cya Misiri kugeza ubu, abasokuruza banyu nakomeje kubihanangiriza ngasubiramo ngira nti ’Nimutege amatwi ijwi ryanjye!’ 8Ariko ntibanyumvise, ngo bantege amatwi: buri wese yakomeje kunangira umutima we. Ni bwo rero mbarangirijeho amagambo yose ya rya sezerano nari narabasabye gukurikiza, maze ntibarikurikize.»

9Uhoraho arambwira ati «Habonetse akagambane mu bantu ba Yuda no mu baturage ba Yeruzalemu. 10Basubiye mu bicumuro by’abakurambere babo banze gutega amatwi amagambo yanjye: na bo birukanka inyuma y’izindi mana kugira ngo baziyoboke. Uko ni ko abantu ba Israheli n’aba Yuda batatiye isezerano nari naragiranye n’abasekuruza babo. 11None rero, Uhoraho avuze atya ’Ngiye kubateza icyago batazashobora kwigobotora. Bazantakambira, ariko sinzabumva. 12Imigi ya Yuda n’abaturage ba Yeruzalemu baziyambaza ibigirwamana batwikiye ibitambo, ariko ntibizashobora kubarokora mu byago!’

13Wowe Yuda, ibigirwamana byawe bimaze kunganya ubwinshi n’imigi yawe; nawe Yeruzalemu, intambiro wubakiye ikigirwamana — intambiro zo gutwikiraho ibitambo Behali —, zinganya ubwinshi n’amayira yawe!

14Wowe rero, Yeremiya, ntiwirirwe uvuganira uyu muryango, ntubatakambire cyangwa ngo ubasabire; kuko nibantakira mu byago byabo ntazabumva.»

Uhoraho azatemesha umuzeti we

15Inkundwakazi yaje gukora iki mu Ngoro yanjye?

Imigenzereze ye yuzuye amayeri.

Ni ko se ye, impigu n’inyama z’ibitambo

bizakurinda ibyago byawe?

Ni uko nguko uzashobora kubirokoka?

16«Muzeti uhora utoshye,

utatse ubwiza bw’imbuto ziryoshye»,

iryo ni ryo zina Uhoraho yari yarakwise.

Mu rusaku rwinshi yatwitse amababi yawo,

n’amashami barayakonyagura.

17Uhoraho Umugaba w’ingabo waguteye, ni we uguteje icyago kubera ikibi abantu ba Israheli n’aba Yuda bakoze; kuko bamucumuyeho, igihe batwikiraga ibitambo Behali.

Yeremiya atotezwa n’umuryango we bwite11.17 umuryango we bwite: Yeremiya araganyira Uhoraho abitewe na bene wabo n’abaturanyi b’i Anatoti batambamiye ibyo yigisha (ariko ntavuga ikibibatera). Iki gice ni cyo kibimburiye ibiganiro byose by’inkoramutima umuhanuzi azagirana n’Uhoraho: reba 11,18—12.5; 15,10–21; 17,14–18; 18,18–23; 20,7–18.

18Igihe Uhoraho amburiye nkabyumva, ni ho natahuye imigambi mibi yabo. 19Jyewe nari nk’umwana w’intama utuje bajyanye mu ibagiro; sinari nzi ko bangiriye imigambi mibi bagira bati «Nimucyo dutsinde igiti kigitoshye, tugitsembe mu gihugu cy’abazima; izina rye ryoye kuzongera kuvugwa ukundi!»

20Uhoraho, Mugaba w’ingabo, wowe utegekana ubutabera, ugasuzuma umutima n’ibitekerezo, nzareba uko uzabihimura, kuko ari wowe nashinze akarengane kanjye.

21None rero, dore icyo Uhoraho avuze ku bantu b’i Anatoti bashaka kukuvutsa ubuzima, bavuga ngo «Wihanura mu izina ry’Uhoraho, naho ubundi tuzakwiyicira twebwe ubwacu.» 22Uhoraho Umugaba w’ingabo avuze atya: Ngiye kubahagurukira: urubyiruko rwabo ruzicwa n’inkota, abahungu n’abakobwa babo bamarwe n’inzara. 23Iwabo nta n’umwe uzarokoka; nzateza ibyago abantu b’i Anatoti mu mwaka bazagomba kuryozwa ibyo bakoze.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda