Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


10

Ibigirwamana imbere y’Imana y’ukuri

1Nimutege amatwi ijambo Uhoraho ababwira, bantu ba Israheli!

2Uhoraho avuze atya:

Ntimugakurikize imico y’abanyamahanga;

ibimenyetso byo mu kirere ntibikabakangaranye,

amahanga ni yo akangaranywa na byo.

3Ni koko, imigenzo yayo ni amanjwe:

baratema igiti mu ishyamba,

umunyabukorikori akakigegenesha icyuma,

4akagitakisha feza na zahabu,

maze akagitera imisumari, akoresheje inyundo,

kugira ngo kitajegajega.

5Ibyo bigirwamana bimeze nk’ibishusho bikanga inyoni mu murima w’imyungu; ntibivuga kandi bagomba kubyikorera kuko bidashobora kugenda. Ntibizabatere ubwoba, kuko nta kibi byabakorera, ariko na none nta n’akamaro byabagirira!

6Uhoraho, nta n’umwe muhwanye!

Uri igihangange, n’izina ryawe ni ikirangirire,

kubera ibigwi byaryo.

7Ni nde utakubaha, mwami w’amahanga?

Ibyo ni wowe bikwiye, kuko mu bahanga bose b’amahanga

no mu bihugu byose, nta n’umwe muhwanye.

8Bose, nta n’umwe usigaye,

bihinduye ibicucu maze bata ubwenge.

Inyigisho bahabwa muri ubwo bucucu,

ni zo zatumye bamera batyo.

9Ibyo bigirwamana ni feza isennye ituruka i Tarishishi,

cyangwa zahabu yo muri Ufazi;

byakozwe n’umunyabukorikori hamwe n’umucuzi,

babitakisha ibara ry’isine n’iritukura.

Nyamara ariko ntibibibuza kuba bikozwe n’abanyabukorikori.

10Ariko Uhoraho Imana ni umunyakuri,

ni Imana nzima, akaba n’umwami ubuziraherezo.

Iyo arakaye, isi ihinda umushyitsi,

amahanga ntashobora guhangara uburakari bwe.

11(Dore ibyo muzababwira: imana zitaremye isi n’ijuru, zigomba gucibwa

ku isi no mu nsi y’ijuru!)

12Uhoraho ni we waremesheje isi ububasha bwe,

ibiyituye abihangana ubuhanga,

ubwenge bwe aburamburisha ijuru.

13Iyo avuze wagira ngo ni amasumo y’amazi mu ijuru,

ni we ukoranya ibicu nyamunini mu mpera z’isi,

akarekura imirabyo imvura ikagwa,

kandi agakura imiyaga mu ndiri zayo.

14Umuntu wese arumirwa, bikamubera urujijo,

umucuzi wese agaterwa isoni n’ikigirwamana cye:

rwose amashusho ye ni ibinyoma, nta mwuka uyarimo.

15Byose ni ubucucu n’amanjwe baseka,

igihe cyo guhanwa nikigera, bizarimburwa.

16Naho Imana, yo mugabane wa Yakobo si uko iteye!

Yo, ni umuremyi wa byose;

Israheli ikaba ari umuryango yeguriweho umugabane;

Uhoraho Umugaba w’ingabo, ni ryo zina rye.

Amakuba aregereje

(Yeremiya:)

17Ngaho terura imitwaro yawe, wowe wugarijwe!

18Kuko Uhoraho avuze atya:

Ubu noneho ngiye kujugunya ku gasi abaturage b’iki gihugu,

kandi nkomeze mbabe hafi, kugira ngo batancika.

(Yeruzalemu:)

19Ndagowe! Mbega amakuba!

Igikomere cyanjye nticyomorwa!

Jyewe naribwiraga nti

«Ibyago byanjye ni ibyo, nzabyihanganira!

20None ihema ryanjye ryasenyutse,

imigozi yaryo yose yarandutse.

Abana banjye ntibakiriho.

Nta muntu ugihari ngo anshingire ihema ryanjye,

ngo anyegurire ingando yanjye!»

(Yeremiya:)

21Abashumba babaye ibicucu: ntibagishaka Uhoraho.

Ni yo mpamvu nta cyo bagishoboye,

amatungo akaba yaratereranywe.

22Ndumva induru ivuga itugana,

ni umuriri munini uturutse mu gihugu cy’amajyaruguru,

uje guhindura imigi ya Yuda itongo, n’isenga y’imbwebwe.

Yeremiya asabira umuryango we

23Uhoraho, nzi ko umuntu atari we utegeka inzira ye;

umugenzi ntagene ubwe iby’urugendo rwe.

24Uhoraho, nkosora10.24 Uhoraho nkosora: Yeremiya aratakambira Uhoraho ngo ye gutsemba umuryango wose, ahubwo awuhane agereranyije. Bityo rero aho gusoma ngo «nkosora» cyangwa «unkuraho» wasoma uti «dukosore» cyangwa «udukuraho». ariko mu rugero,

utabigiranye uburakari, kuko wahita unkuraho.

25Homborera umujinya wawe ku mahanga adashaka kukumenya,

ku bihugu bitiyambaza izina ryawe;

kuko baconcomeye inzu ya Yakobo,

barayiconcomera, bayitsembaho, igihugu cye barakiyogoza.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda