Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


Igitabo cya Yudita

IJAMBO RY’IBANZE

Igitabo cya Yudita (mbese kimwe n’icya Esitera) kidutekerereza ukuntu Abayahudi bagobotowe mu makuba akomeye barimo, babikesheje umugore witwa Yudita.

1. Ibiri muri iki gitabo n’imiterere yacyo

Umuntu yavuga ko iki gitabo gifite ibice bibiri bijya kungana:

IGICE CYA MBERE (1–7) cyerekana ukuntu icyago cyaje n’uko cyakomeje kwiyongera. Nebukadinetsari, wa mwami w’igihangange, yahuruje abantu bose bo mu bihugu yategekaga, kuva muri Mezopotamiya kugeza mu Misiri, abasaba ngo bamufashe kurwanya Arufagisadi, umwami w’Abamedi. Abenshi muri bo, barimo n’Abayahudi, banga kumutabara (1,1–12). Aho amariye gutsinda, Nebukadinetsari yiyemeza guhana bikomeye ibyo byigomeke byanze kumva itegeko ry’umwami. Ni bwo yoherejeyo Oloferinesi, umugaba w’ingabo ze; ahageze bose bahita bamwunamira (2,1—3,10).

Abayahudi bo bitegura kurwana kugeza ku ndunduro, babigirira kurengera idini ryabo. Koko rero, Oloferinesi yari yahawe n’umwami itegeko ryo gusesa andi madini yose, kugira ngo mu bihugu byose bajye basenga umwami Nebukadinetsari wenyine. None se, Abayahudi bari kwemera bate kureka gusenga Uhoraho, ngo Ingoro ye ihinduke itongo (3,8; 6,1–4)?

Ni bwo Oloferinesi yiyemeje gutera Yuda abanje kunyura muri Betuliya, umugi muto wari wubatswe kuri imwe mu nzira zigana mu misozi (reba ku ikarita ya 4). Nuko barawugota impande zose, abaturage baho babura amazi, ku buryo bari bamaze kwiheba (7).

IGICE CYA KABIRI (8–10) gitangira kitubwira imyifatire y’umugore witwa Yudita. Yapfakaye akiri muto, ariko akitonda akanakunda gusenga kandi ntahemuke ku mategeko, mbese yari umuntu uzi gushishoza bihagije, akaba n’intwari (reba 8,1–10).

Yudita arabanza kumvisha neza abakuru b’umugi ko bagomba gukomera, bakarwanya umwanzi kugeza ku ndunduro kandi bakiringira Uhoraho (8,11–27). Hanyuma atuma batangara, abamenyesheje ko afite umugambi yiyemeje kugeraho, ariko akaba adashaka kuwubahishurira, nyamara wari ugamije kurokora igihugu cye. Mbese azashobora ate kugera ku ntego ye? Ngibyo ibyo iki gitabo kigiye kudutekerereza ku buryo bunoze, mu mutwe wa 9 kugeza ku wa 15. Basoza bavuga ishema Yudita yatahanye (15,8–10) n’uburyo Abayisraheli bagiye i Yeruzalemu bakereye gushimira Imana (15,13—16,20).

2. Dusobanukirwe n’ibiri muri iki gitabo

Igitabo cya Yudita ntikigamije kuturondorera inkuru y’ibyabayeho koko, ndetse iyo umuntu agisoma atangazwa n’uko uwacyanditse atari azi neza imigi n’igihugu akivugamo. Biragaragara neza kandi ko uwo muntu yabayeho hashize igihe kirekire umwami Nebukadinetsari atakiriho (reba 1,1 n’igisob). Ubundi kandi, amagambo menshi akivugwamo, kimwe n’amasengesho n’indirimbo bikirimo, biragaragaza neza icyo kigamije: gukomeza no guhumuriza abantu. Haba mu byago cyangwa se mu bitotezo, ntihakagire uwitandukanya n’Imana, kuko yo ari indahemuka, ikaba itabura gukiza abayo, igihe cyose n’aho bari hose.

Inyigisho nk’izo zari zifite akamaro kanini rwose, mu gihe abami b’i Antiyokiya bari batangiye guhatira abatuye ibihugu byose bategekaga kureka amadini yabo bwite, ngo bayoboke idini n’umuco by’Abagereki.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda