Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


1

Nebukadinetsari na Arufagisadi

1Hari mu mwaka wa cumi n’ibiri w’ingoma ya Nebukadinetsari1.1 Nebukadinetsari: igihe bandikaga igitabo cya Yudita, uwo mwami w’i Babiloni (605–562 mb. K.) yari amaze igihe kirekire apfuye, abenshi ntibari bamuzi ariko bari bazi ko yabaye umwami w’igihangange kandi w’umugome. Umugi wa Ninive na wo wari warashenywe (612), ariko mu bihugu byose bibukaga ko wigeze kubakandamiza. Reba ku ikarita ya 1., wategekaga Abanyashuru, i Ninivi umugi mugari. Icyo gihe Arufagisadi na we yategekaga Abamedi, i Ekibatani. 2Uwo mugi, Arufagisadi yari yarawukikije inkike z’amabuye manini, afite ubugari bw’imikono itatu, n’uburebure bw’imikono itandatu. Yari yazamuye uburebure bw’izo nkike kugeza ku mikono mirongo irindwi mu buhagarike, no ku mikono mirongo itanu mu bugari. 3Ku marembo yari yahubatse iminara y’imikono ijana mu buhagarike, ishingiye ku rufatiro rw’amabuye rufite ubugari bw’imikono mirongo itandatu. 4Uwo mugi yari yawukoreye n’inzugi z’amarembo z’uburebure bw’imikono mirongo irindwi, n’ubugari bw’imikono mirongo ine, kugira ngo ingabo ze zishobore gusohoka ari nyinshi kandi ngo zitica gahunda y’abasirikare bagenda ku maguru.

5Muri iyo minsi rero umwami Nebukadinetsari atera umwami Arufagisadi mu kibaya kigari cyo mu ntara ya Ragawu. 6Abari batuye mu misozi miremire baza kumuvuna hamwe n’abari bakikije inkombe z’inzuzi za Efurati, Tigiri, na Hidasipe, n’abatuye mu bibaya bitegekwa na Ariyoki, umwami w’Abelumayi. Nuko amahanga menshi akoranira kurwanirira abahungu ba Kelewudi1.6 abahungu ba Kelewudi: iryo zina rishobora kuba rivuga Abakalideya (= Abanyababiloni), ari bo Nebukadinetszari yategekaga..

7Nebukadinetsari, umwami w’Abanyashuru, yoherereza intumwa abari batuye mu Buperisi, n’abari batuye mu burengerazuba bose, ni ukuvuga abo muri Silisiya n’i Damasi, muri Libani n’ahegereye Libani, n’abatuye ku nkombe y’inyanja bose, 8abanyamahanga bo mu karere ka Karumeli, aka Gilihadi, na Galileya ya ruguru, n’abo mu kibaya kinini cya Esidereloni, 9abo muri Samariya n’abo mu migi yayo, abo hakurya ya Yorudani kugeza i Yeruzalemu, i Batani, i Kelushi n’i Kadeshi, kugeza ku ruzi rwa Misiri, i Tafuna, i Ramusesi, n’igihugu cyose cya Geseni, 10no kugeza hakurya ya Tanisi, na Memfisi, mbese atuma ku batuye Misiri bose, kugeza ku mipaka ya Etiyopiya. 11Nyamara abaturage b’isi yose Nebukadinetsari, umwami w’Abanyashuru yari yatumyeho, ntibamwitaba baramusuzugura1.11 baramusuzugura: ibyo bihugu byo mu burengerazuba byari byarayobotse Abanyababiloni bikabaha n’imisoro, byari bitangiye kwivumbagatanya.. Maze kuko batamutinyaga, babyangira icyarimwe, ntibajyana na we ku rugamba. Nuko intumwa yari yabatumyeho bazohereza amara masa, zifite ikimwaro. 12Nebukadinetsari arakarira cyane ibyo bihugu byose, arahirira ku ngoma ye no ku butegetsi bwe, ko azabyihimura, ari icya Silisiya, ari icya Damasi n’icya Siriya, ko kandi azatsembesha inkota abaturage bose ba Mowabu, n’Abahamoni, Yudeya yose n’abo mu Misiri bose kugeza ku nkombe z’inyanja zombi.

Nebukadinetsari arwanya Arufagisadi

13Nuko, mu mwaka wa cumi n’irindwi w’ingoma ye, Nebukadinetsari n’ingabo ze bwite atera umwami Arufagisadi, maze muri icyo gitero aratsinda. Amenesha ingabo zose za Arufagisadi, abarwanira ku mafarasi be bose, n’amagare ye yose y’intambara. 14Yigarurira imigi ye, agera n’i Ekibatani, afata iminara y’uwo mugi, arawusahura, maze ubwiza bwawo arabwangiza. 15Nuko afatira Arufagisadi mu misozi ya Ragawu, amutera amacumu, aramwica, aganza ingoma ye burundu. 16Hanyuma Nebukadinetsari arigarukira n’ingabo ze, baherekejwe n’imbaga itabarika y’abamurwaniriye, bagera i Ninivi. Nuko aguma aho i Ninivi, we n’ingabo ze, bahamara iminsi ijana na makumyabiri baruhuka kandi binezeza.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda