Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


5

Oloferinesi asobanuza ibyerekeye Abayisraheli

1Bamenyesha Oloferinesi, umugaba mukuru w’ingabo za Ashuru, ko Abayisraheli biteguraga intambara, ndetse ko bari bafunze inzira zo mu misozi miremire, bamaze gukomeza impinga zayo, no gushyira imitego mu bibaya byaho. 2Ibyo birakaza Oloferinesi, agira umujinya mwinshi cyane, nuko ahamagara abakuru ba Mowabu, abagaba b’ingabo z’Abahamoni, n’ibikomangoma by’intara zo ku nkombe z’inyanja byose. 3Arababwira ati «Bagabo b’i Kanahani, munsobanurire: iryo hanga rituye mu misozi miremire ni irihe? Ni iyihe migi abo bantu batuyemo? Ingabo zabo zingana iki? Ubutwari n’imbaraga byabo bishingiye ku ki? Umwami ubayobora agategeka ingabo zabo ni nde? 4Hanyuma se, ni kuki bansuzuguye, bakanga kunsanganira, ntibagenze nk’abandi baturage bose b’iburengerazuba?»

Igisubizo cya Akiyoro5.4 Igisubizo cya Akiyoro: uwo mugabo barashaka kutwumvisha ko yari umuntu mwiza n’umunyamahanga witondaga. Yari azi neza amateka y’Abayahudi n’Isezerano bari baragiranye n’Uhoraho. Ntibitangaje rero ko muri 14,10 bavuga ko yageze aho akayoboka idini y’Abayahudi.

5Akiyoro, umugaba w’Abahamoni bose, aramusubiza ati «Shobuja, umva ijambo ry’umugaragu wawe, maze nkumenyeshe mu manyakuri iby’uwo muryango utuye mu misozi hafi yawe. Nta kinyoma kiri busohoke mu munwa w’umugaragu wawe. 6Uwo muryango ukomoka ku Bakalideya. 7Kera baje gutura muri Mezopotamiya kuko bari banze kuyoboka imana z’ababyeyi babo mu gihugu cy’Abakalideya. 8Bateshuka inzira y’abasekuruza babo, maze basenga Imana yo mu ijuru, bari baramenye. Bamaze kwirukanwa ngo bajye kure y’izo mana, bahungira muri Mezopotamiya, bahamara igihe kirekire. 9Nuko Imana yabo ibategeka kuva aho hantu bari batuye ngo bajye mu gihugu cya Kanahani. Barahatura, banahungukira zahabu nyinshi na feza n’amashyo atagira ingano. 10Bamanuka bajya mu Misiri bitewe n’inzara yari yayogoje igihugu cya Kanahani cyose; bahabonye ibibatunga, barahaguma. Barororoka, baba imbaga nyamwinshi itabarika. 11Umwami wa Misiri aza kubahagurukira, abahimbira amayeri yo kubabumbisha amatafari; ni ko kubacisha bugufi, abahindura abacakara. 12Bo rero, batakambira Imana yabo, ihanisha igihugu cya Misiri cyose ibyago bikaze kandi bitagira ikibihosha. Ni bwo Abanyamisiri babirukanye ngo babavire aho. 13Imana ikamya Inyanja Itukura imbere yabo, 14maze ibayobora mu nzira ya Sinayi na Kadeshi‐Barineya, nuko birukana abari batuye mu butayu bose. 15Batura mu gihugu cy’Abahemori, maze imbaraga zabo zituma batsemba Abaheshiboni bose. Hanyuma bamaze kwambuka Yorudani, bigarurira akarere k’imisozi kose. 16Birukana Abakanahani, Abaperezi, Abayebuzi, abatuye i Sikemu, n’Abagirigashi bose, maze barahatura, bahamara igihe kirekire. 17Mu gihe cyose batacumuriraga Imana yabo, bagize amahoro, kuko Imana yabo yanga ikibi. 18Nyamara bamaze guteshuka inzira yari yaberetse, hapfamo benshi muri bo, bazize intambara zitabarika; abasigaye bajyanwa bunyago mu mahanga. Ingoro y’Imana yabo irasenywa, n’imigi yabo yigarurirwa n’ababarwanyaga. 19Ubu rero, aho bamariye kugarukira Imana yabo, bazamutse bava aho bari baratatanyirijwe. Basubiranye Yeruzalemu aho Ingoro yabo iri, batura no mu misozi miremire kuko hari hadatuwe. 20None rero, mutegetsi kandi nyagasani, reka tubanze tumenye niba abo bantu bafite ubuhemu, cyangwa niba baracumuye ku Mana yabo, hanyuma tuzamuke tubarwanye, kuko byababera impamvu yo kurimbuka. 21Naho niba nta nabi irangwa mu gihugu cyabo, umutegetsi wanjye nabihorere, hato Nyagasani, Imana yabo, atabarengera, maze tukannyegwa mu mahanga yose y’isi.»

Akiyoro bamugabiza Abayisraheli

22Akiyoro akimara kuvuga ibyo, imbaga yose ikikije ihema itangira kwijujuta. Ibyegera bya Oloferinesi, abaturiye inkombe y’inyanja, hamwe n’Abamowabu bose, bashaka kumushwanyaguza. 23Baravugaga bati «Abo Bayisraheli turabatinyira iki? Ni abantu batagira imbaraga, ntibagire ubutwari ku rugamba rukaze! 24Nimuze tuzamuke! Maze wirebere, Oloferinesi, mutware wacu, ngo ingabo zawe zirabagira itama rimwe!»

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda