Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


4

Abayisraheli bitegura intambara

1Abayisraheli bari batuye muri Yudeya bamenya ibyo Oloferinesi, umugaba mukuru w’ingabo za Nebukadinetsari, umwami w’Abanyashuru, yari yakoreye abanyamahanga, n’ukuntu yari yarasahuye amasengero yabo akanayatsemba. 2Bakuka umutima cyane kubera Oloferinesi wabasatiraga, kandi bari bafitiye impungenge Yeruzalemu n’Ingoro y’Imana yabo. 3Koko rero, Abayisraheli ni bwo bari bakiva aho bari barajyanywe bunyago, ni na bwo umuryango wari ukimara guteranira muri Yudeya, kandi hari hashize igihe gito basukuye Ingoro y’Imana, hamwe n’urutambiro n’ibikoresho byayo byose byari byahumanijwe. 4Bohereza intumwa mu ntara yose ya Samariya, iya Kona, iya Betihoroni, iya Belibayimu, iya Yeriko no kugeza ku ntara ya Koba, iya Esora no mu kibaya cya Salemu. 5Bakwira mu mpinga z’imisozi miremire, insisiro zose zari kuri iyo misozi barazikomeza, bahashyira ibizabatunga kuko imirima yabo yari imaze gusarurwa, nuko bitegura intambara. 6Yowakimi wari umuherezabitambo mukuru i Yeruzalemu muri icyo gihe, yandikira abaturage bo mu migi ya Betuliya na Betomesitemu4.6 Betuliya na Betomesitemu: iyo migi yombi ntituzi neza aho yari iherereye. Umwanditsi atubwira ko nta yindi nzira Oloferinesi yashoboraga kunyura ngo agere mu misozi ya Yuda, uretse iyo yonyine yanyuraga kuri iyo migi yombi., yari iteganye na Esidereloni, ahagana mu kibaya cya Dotayimu. 7Yabasabaga kurinda utuyira two mu manga z’imisozi miremire, kuko ari two twaganaga muri Yudeya, akabasaba no guhagarika abashakaga kuhanyura bose. Kandi byari byoroshye, kuko hari impatanwa, hakanyurwa gusa n’abantu babiri babangikanye. 8Abayisraheli bagenza nk’uko umuherezabitambo mukuru Yowakimi, n’inama y’abakuru b’umuryango wose wa Israheli b’i Yeruzalemu, bari babitegetse.

Abayahudi binginga Imana ngo ibatabare

9Nuko abagabo bose bo muri Israheli batakambira Imana bakomeje cyane kandi basiba kurya. 10Abo bagabo n’abagore n’abana bato, n’amatungo yabo, n’abanyamahanga bose bacumbikiye, n’abakozi babo ndetse n’abacakara, bose bakenyera ibigunira. 11Abayisraheli bari batuye i Yeruzalemu, ari abagabo, abagore n’abana, bose bunama imbere y’Ingoro y’Uhoraho, bisiga ivu mu mitwe yabo, barambura ibiganza imbere y’Uhoraho. 12N’urutambiro ubwarwo, barutwikiriza ikigunira, batakambira Uhoraho bahuje amajwi, kugira ngo atareka abana babo n’abagore babo bajyanwa bunyago, n’imigi bahaweho umurage igasenywa. Ariko cyane cyane batakambira Uhoraho ngo atareka abanyamahanga bahumanya ahantu hatagatifu, bakahasuzugura, bakahagira urw’amenyo. 13Nuko Uhoraho yumva ijwi ryabo, maze yitegereza agahinda barimo.

Imbaga yakomeje gusiba kurya iminsi myinshi, ari mu Yudeya yose, ari i Yeruzalemu imbere y’ahantu hatagatifu h’Uhoraho Ushoborabyose. 14Umuherezabitambo mukuru Yowakimi, n’abaherezabitambo bose bari bahagaze imbere y’Uhoraho, hamwe n’abandi bahereza b’Uhoraho. Bari bambaye ibigunira, kandi baturaga igitambo gitwikwa cya buri munsi, bagahereza n’amaturo yo guhigura n’andi imbaga yazanaga ibyishakiye. 15Ku bitambaro byo mu mitwe yabo, hari huzuyeho ivu, maze bagatakambira Uhoraho n’imbaraga zabo zose, kugira ngo atabare inzu yose ya Israheli.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda