Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


13

Yudita aca umutwe Oloferinesi

1Bumaze kwira byatinze, ibyegera bya Oloferinesi byihutira gutaha. Bagowasi akingira hanze ihema rya shebuja, nuko yigizayo abahatindaga, bose bajya kuryama, bananijwe n’inzoga z’ikirenga. 2Yudita wenyine arekerwa mu ihema hamwe na Oloferinesi wari watembagaye ku buriri bwe, kuko yari yinamye muri divayi. 3Yudita rero abwira umuja we guhagarara hanze, hafi y’icyumba baryamamo, no kuhamutegerereza aho aza gusohokera nk’uko yari asanzwe abigira buri munsi. Ubundi kandi, amwibutsa ko aza gusohoka akajya gusenga; anabibwira Bagowasi. 4Bose rero bari basohotse bava kwa Oloferinesi, kandi nta n’umwe, yaba muto yaba mukuru, wari wasigaye mu cyumba yaryamagamo. Uko yari yagahagaze hafi y’igitanda cya Oloferinesi, Yudita aribwira ati «Uhoraho Mana y’ububasha bwose, muri iyi saha erekeza amaso ku byo ndi bukore, kugira ngo Yeruzalemu ishimagizwe. 5Koko rero, ubu igihe kirageze cyo kwita ku ngenerwamurage zawe, no kurangiza umugambi wanjye, kugira ngo mponyore abanzi baduhagurukiye.»

6Yegera rero umutambiko w’igitanda wari wegereye umutwe wa Oloferinesi, akura inkota ye, 7asatira uburiri, akamata umusatsi w’uwo mugabo, aravuga ati «Mpa imbaraga kuri uyu munsi, Nyagasani, Mana ya Israheli!» 8Nuko Yudita amukubita ku gikanu n’imbaraga ze zose, agira kabiri, amuca umutwe. 9Ahubura rero umurambo wa Oloferinesi ku gitanda; umwenda wari ukingirije awuvana ku nkingi. Hashize akanya arasohoka, ahereza umuja we umutwe wa Oloferinesi, 10na we awushyira mu ruhago. Bombi barasohokana, nk’uko bari basanzwe babigenza bagiye gusenga. Bambukiranya ingando, bakikira umubande wose, bazamuka umusozi wa Betuliya, maze bagera ku marembo y’umugi.

Yudita yinjira muri Betuliya

11Bakiri kure, Yudita ahamagara abarindazamu, ati «Nimukingure, nimukingure irembo! Imana, Imana yacu iri kumwe natwe, yo ihora igaragariza ubuhangare bwayo muri Israheli, n’imbaraga zayo mu banzi bacu, nk’uko yabigenjeje uyu munsi.» 12Igihe abantu bo mu mugi bumvise ijwi rye, bihutira kumanuka bagana irembo ry’umugi, kandi bahamagara n’abakuru b’umugi. 13Kuva ku muto kugera ku mukuru, bose baza biruka, kuko batizeraga ko ashobora kugaruka. Bakingura irembo, barabakira. Bacana umuriro wo kubonesha, maze barabakikiza. 14Yudita ababwira mu ijwi riranguruye, ati «Nimusingize Imana! Nimusingize Imana itakuye impuhwe zayo ku nzu ya Israheli, maze iri joro ikaba yahonyoje abanzi bacu ukuboko kwanjye.» 15Nuko avana wa mutwe mu ruhago, arawubereka, ati «Nimurebe umutwe wa Oloferinesi, umugaba mukuru w’ingabo za Ashuru. Nimurebe kandi umwenda wari ukingirije aho yari yatembagaye yasinze. Uhoraho yamukubitishije ukuboko k’umugore13.15 ukuboko k’umugore: biratwibutsa ibya Yayeli, umugore wa Heberi w’Umukeniti, igihe yishe Sisara (Abac 4,1–21; 5,24–27), cyangwa umugore w’i Tebesi wishe Abimeleki (Abac 9,53–54).! 16Harakabaho Uhoraho wandinze mu nzira nakurikiye! Kuko uruhanga rwanjye rwanyuze uwo mugabo, rukamugusha mu cyorezo, tudakoranye icyaha cyanyanduza kikantera isoni.»

17Imbaga yose iratangara cyane; bose barunama, baramya Imana, maze bavugira icyarimwe, bati «Singizwa, Mana yacu, wowe watsembye abanzi b’umuryango wawe uyu munsi!» 18Oziya abwira Yudita, ati «Mwana wanjye, Imana isumba byose niguhunde imigisha, uhebuze abagore bose bo ku isi. Kandi nasingizwe Uhoraho, Imana, we waremye ijuru n’isi, kandi akaba yarakuyoboye kugira ngo uce umutwe w’umutware w’abanzi bacu. 19Koko rero, abantu bo mu bihe byose ntibazahwema kuzirikana mu mitima yabo uko wiringiye Imana, n’ukuntu yakugaragarije ubuhangare bwayo. 20Imana niguhe kuratwa iteka no guhora ubona ibyiza byayo, kuko utazigamye ubuzima bwawe igihe ubwoko bwacu bwari bwasuzuguwe, ahubwo ukamagirira kure ukurimburwa kwacu, ugenda mu butungane imbere y’Imana yacu.» Imbaga yose irasubiza iti «Amen! Amen!»

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda