Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


12

Yudita acumbika mu ngando y’Abanyashuru

1Oloferinesi ategeka ko bamwinjiza aho babikaga ibikoresho bye bya feza, bigenewe ameza ye. Ategeka ko bamugaburira ku biribwa bye no kuri divayi ye. 2Nyamara Yudita aramubwira ati «Nzirinda kubiryaho, bitazangusha mu ikosa; ibyo nazanye ni byo bizantunga.» 3Oloferinesi ati «Ese impamba yawe nishira, tuzashobora dute kukubonera ibindi nka byo? Kuko muri twe, nta muntu n’umwe wo mu bwoko bwawe.» 4Yudita aramusubiza ati «Gira amahoro, shobuja! Umuja wawe ntazamara impamba mfite hano, mbere y’uko Uhoraho akoresha ikiganza cyanjye ibyo yateganyije.» 5Ibyegera bya Oloferinesi bimuyobora mu ihema ry’icumbi, araharyama kugeza mu gicuku, nuko ahagana mu museke, arabyuka. 6Atuma kuri Oloferinesi ati «Databuja ategeke ko bajya bareka umuja wawe agasohoka gusenga.» 7Maze Oloferinesi ategeka abamurindaga kutabimubuza. Yudita amara iminsi itatu mu ngando. Yasohokaga nijoro, akerekeza mu kabande ka Betuliya, maze akiyuhagira ku isoko y’amazi. 8Iyo yazamukaga, yasabaga Uhoraho Imana ya Israheli kugira ngo amuyobore mu mugambi we wo kuzahura ubwoko bwe. 9Yaba amaze guhindukira yisukuye, akaguma mu ihema rye, kugeza igihe bamuzanira ibiryo bye ahagana ku mugoroba.

Oloferinesi akoresha igitaramo cyo gusangira

10Hanyuma, ku munsi wa kane, Oloferinesi akoresha isangira ry’abagaragu be bonyine, ntiyagira n’umwe atumira mu bafasha be bakuru. 11Abwira Bagowasi, umukone we wari ushinzwe ibye byose, ati «Genda wumvishe wa mugore w’Umuhebureyikazi uri iwawe, ko yadusanga iwacu, tugasangira ibyo kurya n’ibyo kunywa. 12Koko byadutera ikimwaro, turetse umugore nk’uriya akagenda tudashyikiranye. Kuko turamutse tutamwiyegereje, yazaduseka!»

13Bagowasi asohoka rero kwa Oloferinesi, yinjira kwa Yudita, maze aramubwira ati «Uyu muja w’uburanga ntatinye kuza agana databuja, kugira ngo ahabwe icyubahiro imbere ye! Aranywa divayi mu byishimo hamwe natwe, maze uyu munsi abe nk’umwe mu bakobwa b’Abanyashuru bahora mu ngoro ya Nebukadinetsari.» 14Yudita aramusubiza ati «Ndi nde kugira ngo mvuguruze databuja? Icyo abona cyiza cyose nzihutira kugikora, kandi bizahore binshimisha kugeza igihe nzapfira.»

15Arahaguruka, yambara imyenda myiza n’imirimbo ye yose ya kigore. Umuja we amubanza imbere kwa Oloferinesi, maze asasa impu hasi, kugira ngo Yudita aze gufungura azirambarayeho. Izo mpu yari yarazihawe na Bagowasi, kugira ngo ajye azicaraho buri munsi. 16Yudita arinjira, ararambarara, nuko amaso ya Oloferinesi atwarwa n’ubwiza bwe, maze umutima we uraturagurwa. Agira icyifuzo gikomeye cyane cyo kuryamana na we: kuva umunsi yari yamubonyeho ubwa mbere, yashakaga akanya keza ko kumushuka. 17Aramubwira rero ngo «Cyo nywa, wishimane natwe». 18Yudita aramubwira ati «Ndi bunywe, shobuja, kuko kuva navuka, nta gihe ubuzima bwanjye bwizihiwe nk’uyu munsi12.18 nk’uyu munsi: Oloferinesi aribwira ko Yudita yishimiye cyane ko yamukunze, nyamara Yudita we anejejwe n’uko agiye kubona umwanya wo kubohora umuryango we..» 19Yudita afata ku byo umuja we yari yamuteguriye, maze arira kandi anywera imbere ye. 20Oloferinesi yari yatwawe n’ibyishimo kubera Yudita, nuko anywa divayi y’ikirenga atari yarigeze anywa n’umunsi n’umwe kuva aho yavukiye.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda