Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


Ibaruwa ya Yakobo

IJAMBO RY’IBANZE

Umwanditsi

Uwo Yakobo yaba ari muntu ki, we wiyita «umugaragu w’Imana n’uwa Nyagasani Yezu Kristu»? Nta n’ubwo ari Yakobo intumwa, umuvandimwe wa Yohani, kuko yicishijwe na Herodi ahagana mu mwaka wa 44 (Intu 12,2). Kuva kera cyane bakomeje gutekereza ko iyi baruwa yacu, yaba yaranditswe na Yakobo wundi, wa «muvandimwe wa Nyagasani», wagize uruhare rukomeye mu ikoraniro ry’i Yeruzalemu (Mt 13,55; Intu 12,17; 15,13–21; 21,18–26; Gal 1,19 . . . ). Birashoboka, ariko nta gihamya babifitiye. Muri iki gihe bamwe bakeka ko ibaruwa yacu yaba yaranditswe n’umwe mu bigishwa ba Yakobo, nyuma y’urupfu rwe (ahagana muri 62?), akaba yarashakaga gukomeza inyigisho y’umwigisha we.

Iyi baruwa igamije iki?

Iyi baruwa usanga yarandikiwe abakristu b’Abayahudi kavukire, ariko badatuye muri Palestina («imiryango 12 ituye mu mahanga», 1,1), kandi bakaba bari bazi neza Ibyanditswe. Umwanditsi asanga bakeneye gushishikarizwa kubaho bakurikije ubuhanga nyakuri bwa gikristu, buza bwuzuza ubuhanga gakondo bw’Abayahudi, aho kubaho bakurikije ubuhanga bufutamye bw’isi (3.13–18). Abandikira rero abashishikariza gukurikiza aya mabwiriza anyuranye.

— Ni ngombwa kwiyumanganya gitwari amagorwa bahura na yo, kuko ageza ku bugingo (1,1–12; 5,7–11).

— Asobanura inkomoko y’ibishuko: ntibituruka ku Mana, ahubwo ni ku byifuzo byacu bibi (1,13–18).

— Atanga inyigisho y’ubuhanga ku byerekeye uburyo bwo gutegeka ururimi rwacu (1,26; 3,1–12).

— Ahandi nanone, akabashishikariza kurushaho kugirana ubwumvikane no kugirirana impuhwe (2,8; 2,13; 3,13—4,2; 4,11–12).

— Yumvisha ku buryo bukomeye akamaro k’isengesho (1,5–8; 5,13–18), ariko nanone icya ngombwa ni ugusabana ukwemera, atari ugupfa gusaba ibihuje n’ibyifuzo byacu bwite (4,2).

— Muri 5,14–15 abereka uburyo bwiza bwo kwita ku barwayi: ni byiza guhamagara abakuru ba Kiliziya kugira ngo babasabire kandi babasige amavuta. Aho ni ho dusanga ishingiro n’ubuhamya bw’ibanze by’isakramentu ryacu ry’ugusigwa kw’abarwayi.

Ingingo ebyiri z’ingenzi ziri muri iyi nyigisho

Ibyo ari byo byose ariko, dusangamo ingingo ebyiri yibandaho ku buryo bwihariye:

— Mbere na mbere muri iyi baruwa dusangamo hose umwete umwanditsi agira mu kubahiriza abakene no kuburira abakire (1,9–11; 1,27—2,9; 4,13—5,6). Uko kwibanda ku b’intamenyekana guhuje rwose n’inyigisho za Yezu, utwumvisha abahire nyabo abo ari bo (Mt 5,3–12).

— Dusangamo kandi umwete wo gushishikariza abakristu gukora ibyiza, atari ugushimishwa gusa n’ukwemera kutagira ibikorwa (1,22–27; 2,10–26). Ariko se, kuri iyi ngingo Yakobo yaba ashaka kuvuguruza Pawulo? Oya, ahubwo aragira ngo ibintu byumvikane. Pawulo (Gal 3; Rom 3–4) yemeza ko nta we ushobora gukizwa n’uko yakurikije byonyine amabwiriza n’amategeko by’Abayahudi, ahubwo akizwa n’ukwemera. Yakobo na we arabyemera: ibikorwa by’amategeko y’Abayahudi si byo bikiza, ahubwo ni ukwemera. Ariko akongeraho ko ukwemera kutajyanye n’ibikorwa by’urukundo tugirira mugenzi wacu kuba kwarapfuye! Ntashaka rero ko inyigisho ya Pawulo yumvikana nabi, cyangwa ngo bamwe bibwire ko kugira ukwemera bibemerera kudakora ibyiza (Yak 2,14–26).

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda