Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


1

Indamutso

1Jyewe Yakobo, umugaragu w’Imana n’uwa Nyagasani Yezu Kristu, ku batoranyijwe n’Imana bo mu miryango cumi n’ibiri1.1 Mu miryango cumi n’ibiri: ni abakristu b’Abayahudi batari batuye mu gihugu cyabo; bakomokaga mu miryango cumi n’ibiri ya Israheli., batuye mu mahanga, ndabaramutsa.

Ubutwari bugaragarira mu magorwa

2Bavandimwe, amagorwa y’amoko yose munyuramo, mujye muyakirana ibyishimo byinshi, 3mumenye kandi ko ibigerageza ukwemera kwanyu bibyara ubwiyumanganye. 4Ariko rero ubwo bwiyumanganye bugomba kuba bugaragara, kugira ngo mube abantu bahamye kandi nyabo, mbese batagira amakemwa.

Isengesho ryo gusaba ubuhanga

5Niba muri mwe hari ubuze ubuhanga1.5 ubuze ubuhanga: nta bwo ari ubuhanga mu by’isi, ahubwo ni ukumenya kubaho ku buryo bushimisha Imana, ukurikije nanone Inkuru Nziza ya Yezu Kristu., abusabe Imana izabumuha, Yo iha bose ku buntu kandi itagombye kugondozwa. 6Ariko rero, ajye asabana ukwemera atabanje kujijinganya; kuko ujijinganya asa n’umuvumba mu nyanja ihubanganyijwe n’umuyaga. 7Bene uwo muntu ntakibwire ko hari icyo Nyagasani yakwihera 8umuntu w’imberabyombi, uhindagurika mu nzira ze zose.

Umukene n’umukire

9Umuvandimwe w’umukene niyishimire ikuzwa rye1.9 ikuzwa rye: umukene wasuzugurwaga na bose, ashobora kwishima kuko mu ikoraniro ry’abakristu afashwe nk’umuvandimwe, akanamenya noneho ko Imana ikuza abicisha bugufi (Lk 1,52; reba na 2 Sam 2,7–8 na Zab 72,4–12)., 10n’umukire yishimire ugucishwa bugufi kwe1.10 ugucishwa bugufi kwe: umukire na we agomba kwishima, kuko azi noneho ko atagomba kwiringira ubukungu bwe buhita; ahubwo ubwamamare bwe bukaba ubwo kwita ku bandi., kuko umukire azahita nk’ururabyo rw’icyatsi. 11Izuba ryararashe n’ubushyuhe bwaryo bwinshi, ryumisha icyatsi, ururabyo rurahunguka, maze ubwiza bwarwo burayoyoka. N’umukire rero azarabirana atyo mu byo akora byose.

Ibigeragezo n’ibishuko

12Hahirwa umuntu uba intwari mu bigeragezo, kuko namara kugeragezwa, azahabwa ikamba ry’ubugingo Imana yasezeranyije abayikunda.

13Nihagira ugwa mu gishuko, ntakavuge ati «Ni Imana inshuka», kuko Imana idashobora koshya gukora ikibi cyangwa ngo igire uwo ishuka1.13 uwo ishuka: umuntu wese wemera gutwarwa n’ikibi, ntakagereke icyaha cye ku Mana (reba Imigani 19,3; Umubwiriza 15,11–20; 1 Kor 10,13).. 14Buri muntu ashukwa n’irari rye bwite rimukurura, maze rikamwoshya. 15Iyo iryo rari rimaze gusama, ribyara icyaha, n’icyaha cyamara gukura kikabyara urupfu. 16Ntimukibeshye rero, bavandimwe nkunda. 17Icyitwa ingabire y’agaciro cyose, n’ituro rishyitse iryo ari ryo ryose, bikomoka mu ijuru ku Mubyeyi w’urumuri1.17 ku Mubyeyi w’urumuri: Imana, Yo yaremye urumuri rw’amanywa n’urw’ijoro, ruturuka ku zuba, ku kwezi no ku nyenyeri (Intg 1,14–19), ni na Yo imurikira imitima., we udahinduka kandi ntatume habaho umwijima uturutse ku mihindagurike y’ibihe. 18Ni ku bwende bwe bwite yatwibyariye akoresheje ijambo rye ry’amanyakuri, kugira ngo tube imena mu biremwa bye.

Ntimugashimishwe no kumva ijambo ry’Imana byonyine

19Mubimenye rero, bavandimwe nkunda, ko muri impuguke. Nyamara, buri muntu arabangukirwe mu gutega amatwi, ariko ntagahubuke mu kuvuga; atinde no kurakara, 20kuko uburakari bw’umuntu budakora igihuje n’ubutungane bw’Imana. 21Nimwitandukanye rero n’icyitwa ubwandure cyose, n’icyitwa agasigisigi k’ubugira nabi kose, mwakirane urugwiro ijambo ryababibwemo kandi rishobora kubakiza. 22Mube abantu bagaragaza mu bikorwa ijambo ry’Imana, kuko kwishimira kuryumva byonyine ari ukwibeshya1.22 ari ukwibeshya: mu Byanditswe byose byo mu Isezerano rya kera n’irishya, bagaruka kenshi kuri ako kamaro ko gushyira ijambo ry’Imana mu bikorwa (Ez 33,31–32; Mt 7,24–26; Lk 6,47–49; 8,21; Yh 13,17).. 23Koko rero, niba umuntu ateze amatwi ijambo ariko ntarikurikize, amera nk’umuntu urebera mu ndorerwamo isura yavukanye: 24iyo amaze kwireba, aragenda, agahita yibagirwa uko yasaga. 25Naho uwibanda ku itegeko rihamye, ari ryo ry’ubwigenge, kandi akaryizirikaho, atari uryumva akaryibagirwa, ahubwo ari urikurikiza; uwo nguwo azagira amahirwe mu bikorwa bye. 26Niba hari uwibwira ko ari umuyoboke w’Imana, ariko ntashobore gutegeka ururimi rwe, aba yibeshya, n’iyobokamana rye riba ari ubusa. 27Iyobokamana risukuye kandi ritagira amakemwa mu maso y’Imana Data ni iri ngiri: ni ugusura imfubyi n’abapfakazi mu magorwa yabo, kwirinda ubwandu bwose bwo kuri iyi si, kugira ngo ube umuziranenge.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda