Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


58

Igisibo gishimisha Uhoraho58.1 gishimisha Uhoraho: itegeko ryateganyaga umunsi umwe gusa wo gusiba, ari wo munsi mukuru w’imbabazi (Lev 16,29; Ibar 29,7). Nyamara benshi mu Bayahudi bari bafite akamenyero ko gusiba ku munsi w’isabukuru ry’ifatwa rya Yeruzalemu n’isenywa ry’Ingoro, n’igihe cy’icyunamo bapfushije umuntu, cyangwa se basaba imbabazi z’ibyaha byabo.

1Shyira ejuru, uhamagare ubutizigama,

urangurure ijwi nk’iry’akarumbeti,

umenyeshe umuryango wanjye ibicumuro byawo,

n’inzu ya Yakobo, amakosa yayo.

2Ni jye bashakashaka uko bukeye,

bifuza kumenya inzira zanjye.

Bameze nk’abantu bakurikiza ubutabera,

ntibirengagize ubutungane bw’Imana yabo.

Baransaba kubacira imanza zitabera,

bishimira kubana n’Imana.

3Baravuga bati «Bitumariye iki gusiba, niba utabibona,

cyangwa se kwicisha bugufi, niba utabimenya?»

Ariko ku munsi wo gusiba,

ntibibabuza kwigira mu byanyu,

no kugirira nabi abakozi banyu.

4Koko rero, ugusiba kwanyu kubyutsa impaka n’amahane,

kandi mukirirwa mutimburana by’ubugome.

Ntimusiba uko bikwiye,

byatuma ijwi ryanyu ryumvikana mu ijuru!

5Icyo se cyaba ari cyo gisibo nshima,

ku munsi umuntu yicishije bugufi?

Byaba se ari ukugonda ijosi nk’urufunzo,

cyangwa se kurambarara ku bigunira no mu ivu?

Ibyo se ni byo wita igisibo, umunsi ushimisha Uhoraho?

6Igisibo kinshimisha ni iki ngiki:

kudohora ingoyi z’akarengane,

guhambura iminyururu y’uburetwa, kurekura abashikamirwaga,

mbese muri make, gukuraho ibyashikamiraga muntu byose.

7Ikindi kandi ni ugusangira umugati wawe n’umushonji,

ugacumbikira abakene batagira aho bikinga,

wabona uwambaye ubusa, ukamwambika,

ntiwirengagize umuvandimwe wawe!

8Bityo urumuri rwawe ruzarase nk’umuseke weya,

n’igikomere cyawe kizasubirane bwangu.

Ubutabera buzakugenda imbere,

n’ikuzo ry’Uhoraho rigumane nawe.

9Bityo, uzatakambe maze Uhoraho agusubize,

nuhamagara, avuge ati «Ndi hano.»

Niba iwawe uhaciye akarengane n’amagambo mabi,

10ugaharira umushonji igaburo ryawe bwite,

kandi ugahembura uwazahaye,

urumuri rwawe ruzarasira mu mwijima,

ijoro ry’urwijiji rihinduke amanywa y’ihangu.

11Uhoraho azakuyobora ubudahwema,

azaguhaze mu gihe cy’amapfa, amagufa yawe ayakomeze.

Uzamera nk’ubusitani buvomererwa,

cyangwa se nk’isoko idudubiza kandi ikagira amazi adakama.

12Uzubaka bundi bushya amatongo ya kera,

usubukure imishinga yari iriho mbere,

bazakwite «Umuzibabyuho, usibura amayira ngo abe nyabagendwa.»

Uburyo bwo guhimbaza isabato

13Niwirinda kwica isabato,

no guharanira inyungu zawe ku munsi wanjye mutagatifu,

ukita isabato «Umunsi w’umunezero»,

umunsi mutagatifu w’Uhoraho ukakubera «Umunsi w’icyubahiro»,

ukawubaha wirinda kugira umurimo ukora,

wirinda guharanira inyungu zawe,

cyangwa guhihibikana mu bucuruzi bw’urudaca,

14ni ho uzagira umunezero muri Uhoraho,

maze nzakujyane mu igare, hejuru y’imisozi y’isi,

ngutungishe umunani wa Yakobo, umukurambere wawe.

Ni byo rwose, uwo ni Uhoraho ubivuze.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda