Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


24

IV. AMAKUBA N’IBYISHIMO BIZABA MU BIHE BYA NYUMA24.0 . . . MU BIHE BYA NYUMA: iyi mitwe 24–27 ikurikiyeho, biraruhije cyane kuyumva. Ibyo bayirondoramo si ibyabaye mu gihe cya Izayi, ahubwo iravugwamo iby’indunduro z’ibihe, ubwo Uhoraho azaza gucira isi yose urubanza. Ubwo abanyabyaha bazaba bagowe, naho ab’intungane basenderezwe ibyishimo. Iyi mitwe rero, yanditswe nyuma y’ijyanwabunyago ry’i Babiloni.

Umuvurungano n’umubabaro ku isi

1Dore Uhoraho agiye kuyogoza isi no kuyirimbura,

ayihindure ukundi, atatanye abayituye:

2abaherezabitambo kimwe n’imbaga, umutware kimwe n’umugaragu,

umugore kimwe n’umuja, umucuruzi kimwe n’umuguzi,

uguzwa kimwe n’ugurizwa, ugomba kwishyura n’uwishyurwa.

3Isi izarimbuka ishireho burundu,

nk’uko Uhoraho yabivuze.

4Igihugu kiri mu cyunamo, kirononekara,

isi yose iriho irakendera,

ijuru na ryo ryacitse intege kimwe n’isi.

5Isi yahindanyijwe n’abayituye, kuko baciye ku mategeko,

baciye ku mabwiriza,

bica isezerano ry’iteka24.5 isezerano ry’iteka: si rya rindi Uhoraho yagiranye na Musa cyangwa na Abrahamu, ahubwo ni iryo mu gihe cya Nowa ryari rigenewe abantu bose (Intg 9,9–17). bagiranye n’Uhoraho.

6Ni yo mpamvu umuvumo uyogoje isi,

ugakururira amakuba abayituye;

none abatuye isi bakaba bashizeho, hagasigara mbarwa.

Umurwa w’abanyagitugu ubaye amatongo24.6 Umurwa . . . amatongo: ntituzi neza uwo mugi uwo ari wo (benshi bakeka ko ari Babiloni). Ukurimbuka k’uwo mugi w’abagome, ni nk’intangiriro y’igihano gitegereje abanyabyaha bose.

7Divayi nshya iri mu mubabaro, umuzabibu urarabiranye,

abari bamerewe neza bose baraganya.

8Amajwi y’ingoma yanezezaga ararangiye,

isahinda ry’abanezerewe rirashize,

n’amajwi ashimishije y’inanga arahwekereye.

9Nta bakinywa divayi baririmba,

ibinyobwa bikomeye bisigaye bibarurira.

10Umurwa w’akajagari ubaye amatongo,

amazu yose akinzwe ubudakinguka.

11Mu mihanda y’umugi barabaririza divayi,

umunezero wose wayotse,

ibyishimo ntibikirangwa mu gihugu.

12Umugi usigaye ari amatongo,

n’irembo ryawo ryarimbutse.

13Igihugu kirakendereye kimwe n’abagituye,

boshye imizeti yahuruweho imbuto,

cyangwa imihumbano y’umuzabibu, nyuma y’isarura.

Impande zose baratakambira Uhoraho

14Abarokotse ngaho bahanitse amajwi,

bararirimba icyubahiro cy’Uhoraho,

abo ku nkengero y’inyanja, basabagijwe n’ibyishimo.

15Mu burasirazuba barasingiza Uhoraho,

mu birwa byo mu nyanja

bararata izina ry’Uhoraho, Imana ya Israheli.

16Twumvise n’abo mu mpera z’isi baririmba bati

«Nasinginzwe Nyir’ubutungane!»

Nta n’umwe uzarokoka Uhoraho

Ariko ndibwira nti «Nta bwo! Ndahejeje!

Noneho ndagowe!» Abagambanyi baragambanye!

Mbega ubugambanyi! Abagambanyi baragambanye!

17Ubwoba, umwobo n’umutego,

ng’ibyo ibikugarije wowe utuye iki gihugu.

18Uzahunga urusaku ruteye ubwoba, azagwa mu mwobo;

nazamuka mu mwobo, afatwe mu mutego.

Ingomero zo mu ijuru zafunguwe,

imfatiro z’isi zitangiye kunyeganyega.

19Isi iriyashije, irataraka, iratigita.

20Isi iradandabiranye nk’umusinzi,

irayegayeze boshye inzu ijya gutemba,

icyaha cyayo kirayiremereye, yirunze hasi,

kandi ntigishoboye kuhiyegura.

21Uwo munsi, mu ijuru, Uhoraho azahana ingabo zihari24.21 ingabo zihari: izo ngabo zo mu ijuru zigomba kuba ari izuba, ukwezi n’inyenyeri bivugwa muri 24,23.,

naho ku isi, ahane abami b’aho.

22Bazarundwa mu mwobo ari imbohe, bashyirwe mu munyururu,

ariko nibahamara igihe kirekire, bazashyikirizwe ubucamanza.

23Nuko ukwezi kuzahindure ibara, gukorwe n’isoni,

izuba ryijime, rimware,

kuko Uhoraho, Umugaba w’ingabo,

ari we mwami w’umusozi wa Siyoni n’uwa Yeruzalemu

kandi ikuzo rye rikabengerana mu maso y’abakuru b’umuryango.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda